Digiqole ad

USA: Ku myaka 10 agiye gukora urugendo rwa km 100 kubera Abanyarwanda

Umwana w’imyaka icumi witwa Andrew Korta yateguye urugendo rwagombaga gutangira mu gitondo kuri uyu wa gatatu, ruva muri Leta Lowa rwerekeza muri Leta Minnesota zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rungana n’ibirometero bisaga 100  agamije gukusanya amafaranga yo gufasha abana bo mu Rwanda.

Kubera u Rwanda agiye gukora urugendo rw'ibirometero bisaga 640
Kubera u Rwanda agiye gukora urugendo rw’ibirometero bisaga 640

Uru rugendo rukaba rwagombaga gutangirira ku isaha ya saa kumi za mugitondo, mu Mujyi wa Sioux muri Leta ya Lowa kugera Worthington muri Leta ya Minnesota, ariko ngo ntarukora wenyina kuko abafana be, ababyeyibe na bashiki be bayemeje kumufasha urugendo kuva rutangiye kugeza rurangiye.

Avuga ku kuba ashyigikiwe n’abantu benshi barimo n’abo mu muryango we, Andrew yagize ati “Bituma ndushaho kumva nigiriye ikizere kandi mfite imbaraga.”

Andrew Korta n’ubusanzwe ngo ni umwana ukunda kugenda ku igare kuva akiri muto, ndetse yaje no gushinga, afite umuryango udaharanira inyungu yise “All Day FORE Africa”.

Andrew yabwiye klkntv.com dukesha iyi nkuru ko ari ubwa mbere agiye kugenda ahantu hareshya gutya ariko kubera urukundo n’ubushake bwo gufasha abana bo mu Rwanda yumva afite imbaraga zo kurukora akarurangiza.

Uru rugendo rugamije gukusanya amafaranga azajya mu bikorwa by’umuryango yashinze twababwiye haruguru, by’umwihariko mu gikorwa uteganya cyo kubaka ikigo nderabuzima mu Rwanda gifite agaciro k’amadorali y’Amerika ibihumbi 200, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira no kwita ku bana 700.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • congz kuruyu mwana ufite ibitekerezo bireba kure ndamushimiye kuba yaratekereje gufasha abana bo mu Rwanda may God bless him kdi nibitaribi azabigeraho

  • Imana imufashe mubitekerezo bye byo gufasha isi, kandi atubere ikitegererezo nkumwana muto ufite ibitekerezo nkibi byindashyikirwa.
    May God Bless him!!!

  • ndemeye ako kana nitwaripee

  • Uyu mwana ni uwo gushimirwa ariko nanone abanyarwanda dukwiye gufatwa n’agahinda kuko uwaguhaye uba ubaye umugaragu we.

    Kuba rero abana b’abanyarwanda bazaba
    abagaragu b’uyu mwana kandi ni yorealite na Bibilia ivuga ko gutanga biruta guhabwa, biragaragaza ko abazungu bazahora baduhatse ndetse n’uruhinja rwabo rukadutunga nk’abana.

    Ni byiza ariko biranababaje ku rundi ruhande.

    Ikindi ni uko byakagombye gukoza isoni abantu nkatwe bakuze bafite n’ubushobozi batashobora kwitangira bene wabo tukarutwa n’uruhinja rwo muri america.

    Pole Africa twaragowe.

  • Iyo uteze ikiganza ugiye kwakira ikintu,uguhereza icye kiba kiri hejuru y’icyawe hari abantu bakunda gutega amaboko kabone niyo bafite ubushobozi ibyo ubyumva arabyumva utabyumva nuko nyine.

    • Birababaje ntibishimishije na gato aho gufashwa n’impinja z’abazungu!!!

  • birababaje aho tugiye noneho no gufashwa n’ibitambambuga. Twiheshe agaciro. ari umuryango umubyara ok, kweli uruhinja!!!

  • nashimye byinshi arko ibi byo ndabigaye rwose ngewe numva izo nkunga ze yazigumana abanyarwanda natwe tuzi kwihesha agaciro diiiiiiiiiii nti bakadupfobye ubwo karahaze

    • wowe ufit ubwenge buuuukeee tubonye umwana ufit umutima wo gufasha none ngo karahaze ngaho wowe ushonje bafashe ma!mwagiye mugir umutima ariko

    • Uri igweja nkuko wabyiyise kabisa!

  • Ariko kuba dukennye , si uyu mwana wabiteye. Kandi si mu RWANDA gusa hari abakene, no muri Amerika bariyo. Ariko kuba ari umwana, akaba yarahisemo icyafasha abana b’u RWANDA, ndumva rwose atabizira. None se ko badufungiye imfashanyo tukavuza induru, na n’ubu rukigeretse. Ko mutavuze muti si aho mutuvanye, ntizizagaruke INGOMABIHUMBI;
    Buriya umwana afite icyabimuteye.Kandi kirumvikana, AFURIKA se nyine SIYO YANYUMA KWISI IKENNYE; Aho aciriye akenge, ni uko yabisanze, yarabibwiwe, arabisoma, wenda yaranabibonye.
    AHUBWO akebo kajya iwamugarura. ABANA BO MU RWANDA NABO BAZAMUGARAGARIZE U RWO RUKUNDO, bamutumire, bamuhe cadeaux z’ibyo bashoboye: umupira wa karere, igitogoto cyo mu majyaruguru, inzu zo mu bikenyeri z’iMusambira n’ibindi bihangano by’abana.
    MUREKE KUMUHORA UMUTIMA WE UKUNDA RERO.

  • Ni byiza ariko biranababaje umwanzi aragakena kabisa !ariko uzi ko abazungu babona turi abapfu babuze ubabahamba aho uru ruhinja rutekereza gufasha ni hatari pe. ngaho ngo tuzigira nzba ndeba

  • Ni byiza ariko biranababaje umwanzi aragakena kabisa !ariko uzi ko abazungu babona turi abapfu babuze ubabahamba aho uru ruhinja rutekereza gufasha ni hatari pe. ngaho ngo tuzigira nzaba ndeba

  • Si bwo no kugira umutima mwiza wo gufasha bibaye icyaha?Uyu mutima wo kubona ibibi hose abanyarwanda bamwe bafite ko utaduhesha ishema?Ubyanze se ntiwahisha mu nda? Abanyamutima mwiza murakagwira.

  • nuko sha , burya uburere buruta ubuvuke none se ntureba ko niwabo bazaba bamuri inyuma imana ibafashe kubikorwa byiza biyihesha agaciro

    • ngo niwabo bazaba bamurinyuma çg bazaba bamuri imbere nonese uwo mwana yarib yagera mu Rda? uwo mushinga uza korwa aho atazi ahubwo base nibo babizi neza kandi sugufasha abana gusa ahubwo nabakuru barimo bazakora im irimo inyuranye cyakora mushimire uwo mwana uzanye umushinga wogufasha abanyarwanda bose muri rusange

  • nonese ko kwishyirahamwe ngoduterane inkunga byatunaniye nimureke ababifitemo inyungu babyikore ntagihe reta yacu itadushikariza kwihangira umurimo mureke badutegeke tube abahake baduhe ibyo dukeneye.

  • ikibabaje cyane abo bari kuvuga ngo twiheshe agaciro nziko hari abana benshi batambukaho kumihanda nihabe hagira numwe baha byibura nki jana so ndunva bitakabaye ikibazo kuko iyo umuturanyi wa hafi atagutabaye nuwakure biramubabaza akagutabara so kwihesha agaciro sukubivuga uku bikora

  • Aliko se banyarwanda namwe banyarwandakazi kuki murengera? Uyu mwana arazira iki? Kuko se atali umunyarwanda? Umwana w’umunyarwanda wo mu bakire wali witangira mugenzi we ngo amulihire amashuli cyangwa amuhe bourse yige cyangwa se amugulire akambaro cyangwa amugenere ifunguro rya buli munsi ni uwo kwa nde? Mwakwemeye ko mukennye mukemera imfashanyanyo
    wenda amajya kera ko Imana yazabibuka namwe mukibuka abandi mukareka kwirarira.

Comments are closed.

en_USEnglish