USA: Don na Maxine Simpson nyuma y’imyaka 62 babana bapfiriye rimwe
Uyu muryango wabanye akaramata nk’uko wabisezeranye mu 1952, wabaga muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mukecuru Don na muzehe Maxine Simpson bahuriye mu mujyi wa Bakersfield, muri California, biyemeza kurushinga mu 1952.
Imyaka 62 yari ishize babwiranye ko bazatandukanywa n’urupfu, ibyo bavuze bakaba babigezeho kuko bose bapfiriye rimwe.
Kuva babana, Don na Maxine ntibigeze batandukana, kandi bazagumana igihe cyose ndetse na nyuma yo gupfa. Nta mwana babyaye gusa bareze abana babiri b’impanga bakuye mu kigo cy’imfubyi mu gihugu cy’Ubudage, babajyana iwabo Bakersfield.
Mu byumweru bibiri bishize, Don w’imyaka 87 y’amavuko byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga bitewe n’imvune yo mu rukenyerero yagize. Ubuzima bwe bwakomeje kumererwa nabi cyane.
Icyo gihe umugabo we, Maxine yari arwaye cancer na we akomeza kuremba. Umwana wabo yaje gutekereza ko ababyeyi be bakeneye kubana, abashakira icyumba barwariramo bari kumwe.
Don yaje kwitaba Imana nyuma y’amasaha ane umugabo we Maxime apfuye.
Melissa Sloan umukobwa wabo yatangarije Kero – TV ati “Mu mutima wanjye natekereje ko ibi byari kuba.”
Yongeyeho ati “Nyogokuru na sogokuru bagomba kuba ahantu hamwe, kandi bagomba gupfana.”
Don na Maxine bamaze amasaha y’ubuzima bwabo ku isi bafatanye ikiganza kugeza bashizemo umwuka. Umutima wa Maxine umaze guhagarara gutera, nyuma y’amasaha ane Don na we yahagaze guhumeka.
Melissa Sloan yabwiye CBS ati “Sogokuru yakundaga cyane nyogokuru, yamukunze kugera ku munsi wa nyuma.”
Simpson yari umwubatsi wabigize umwuga ndetse yanabikoze mu gisirikare cy’Amerika mu gihugu cy’Ubudage.
Ku by’urupfu rw’ababyeyi be Melissa Sloan yongeyeho ati “Bavuriye ku isi icyarimwe, ni inkuru nyayo y’urukundo.”
7sur7 na Sky news
UM– USEKE.RW
0 Comment
Oh Imana ibakire kweli! Kandi ku munsi w’amateka tuzababone niba barabayeho bubaha Imana yo mu ijuru.
Comments are closed.