Digiqole ad

USA: Bwa mbere Ebola yagaragaye hanze ya Africa

Umuntu utatangajwe amazina n’undi mwirondoro we, wari warigeze gutemberera mu gihugu cya Liberia yashyizwe mu bitaro muri leta ya Texas mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe za America. Amasuzumiro (laboratoires) menshi ku munsi w’ejo hashize, mu bizamini byakozwe yagaragaje ko uyu muntu afite ibimenyetso bya Ebola.

Ni ubwa mbere hanze y’umugabane wa Africa umuntu atahuweho ibimenyetso by’indwara ya Ebola.

Uyu murwayi ubu washyizwe mu kato mu bitaro muri leta ya Texas, ntihigeze hatangazwa ubwenegihugu bwe, akaba yarageze muri USA n’indege tariki ya 20 Nzeri nta kimenyetso na kimwe cy’indwara ya Ebola agaragaza ndetse n’ibyuma ntayo byamupimyemo nk’uko byatangajwe na Dr Tom Frieden ukuriye ikigo CDC, kigenzura kinakumira indwara.

Uyu muntu ngo yatangiye kumva uburwayi tariki ya 24 Nzeri, nyuma y’iminsi ibiri ahamagara muganga.

Ku cyumweru tariki 28 Nzeri nibwo yajyanywe mu bitaro mu mujyi wa Dallas, ahita ashyirwa mu kato. Uburwayi bwe bugaragaza ibimenyetso bya Ebola bwasuzumwe mu masuzumiro akomeye abiri ndetse n’isuzumiro ry’ikigo CDC, hose bemeza ko arwaye Ebola.

Dr Frieden, ukuriye ikigo CDC mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko nta mpungenge ko uyu muntu yaba yaranduje abandi bari kumwe na we mu ndege, ngo kuko icyo gihe nta bimenyetso yari afite.

Umuyobozi w’ikigo CDC avuga ko Ebola itandurira mu mwuka ngo kuko amatembabuzi y’umurwayi ava mu bikomere n’amacandwe nibyo bishobora kwanduza umuntu iyo habaye kubikoramo.

Avuga ko abarwayi bafite ibimenyetso bigaragara aribo bashobora kwanduza umuntu bari kumwe, ku munsi w’ejo hashize Dr Frieden akaba yaroherereje Perezida Barack Obama wa USA raporo ijyanye n’ibyo uwo murwayi yakorewe nyuma yo kumushyira mu kato.

Dr Frieden ariko avuga ko bishoboka ko abo mu muryango w’uwo muntu babanaga na we hafi, bashobora nabo kugaragaza ibimenyetso bya Ebola mu gihe gito kiri imbere, ku bw’ibyo ngo batangiye gukurikiranwa bya hafi n’abaganga.

Umuntu wanduye Ebola ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.

Dr Frieden ngo yizeye ko igihugu cya USA kizabasha guhagarika ikwirakwiza ry’iyi ndwara ya Ebola.

Yagize ati “Sinshidikanya ko tuzabasha guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara ya Ebola yavuye hanze, ntizakwire hirya no hino mu gihugu.”

Yavuze kandi ko umuntu wasuzumwemo Ebola atakoraga mu kigo kivura iyi ndwara muri Liberia, ahubwo ngo yari yagiye muri iki gihugu avuye Texas mu rwego rwo gusura abavandimwe.

Ku cyumweru, umuganga w’Umunyamerika wakoraga mu kigo kivura Ebola mu gihugu cya Sierra Leone yasubijwe muri USA, ndetse ashyirwa mu kato mu mujyi wa Washington. Uwo muganga na we utaratangajwe amazina yakoraga nk’umukoranabuhsake mu buvuzi bwa Ebola.

Jeuneafrique

UM– USEKE.RW

en_USEnglish