Digiqole ad

USA: Abagore barasaba kujya bagenda biyambariye ubusa hejuru

Muri leta zunze ubumwe z’amerika ubundi hamenyerewe abantu basaba uburenganzira bwo kugendana intwaro nto , noneho ubu ikindi kigezweho ni aho abagore bashaka uburenganzira bwo kugenda igituza kiri ku karubanda.

Abagore basaba kwambara ubusa hejuru i New-York/Photo Internet
Abagore basaba kwambara ubusa hejuru i New-York/Photo Internet

Ibi bigaragara aho abantu batari bake biganjemo abagore ndetse n’abagabo babishyigikiye, biraye mumihanda new York, North Carolina ndetse ni California kuri iki cyumweru, ubwo bizihizaga umunsi  twakwita uwo ‘kwambara ubusa hejuru uko umuntu ashatse  (National Go Topless Day)

Ikifuzo nyamukuru ku bagore, ngo ni uko bakwemererwa kugenda biyambariye igituza gusa nkuko abagabo bo babikora kandi babyemerewe.  Ngo ntibumva impamvu bo bibujijwe kwambara gutyo muruhame.

Abagabo batari bake bifatanije n’aba bagore muri iyi myirekano igamije gusaba ubu burenganzira bambaye imyambaro y’abagore ariko batambaye hejuru.

Rwagati muri NY basaba uburenganzira bwabo/Photo Internet
Rwagati muri NY basaba uburenganzira bwabo/Photo Internet

Mu butumwa bavugagako buri wese yaba umugore cyangwa umugabo bafite amabere bati “kubera iki abagore aribo bonyine bahisha ayo mabere mugihe n’abagabo bayafite ariko batayahisha “

Umwe mu bateguye iyi myiyereko, Nadine Gary  yagize ati : “niba byemewe ko umugabo agenda yambaye uko ushatse batureke rero natwe twambare uko dushatse,  nibareke natwe twambare ubusa buriburi hejuru nk’abagabo

Ibi byatumye n’abagore muri Canada bifuza ubu burenganzira nabo,  ngo bateganya kujya mu mihanda mu cyumweru ngo nabo babone ubu burenganzira bwo kugaragaza igituza cyabo.

Bamwe mu bagabo nabo bifatanyije nabo kuri uyu munsi, banabasabira ubwo burenganzira
Bamwe mu bagabo nabo bifatanyije nabo kuri uyu munsi, banabasabira ubwo burenganzira

Oscar Ntagimba
UM– USEKE.COM

66 Comments

  • Ibi bihugu byateye imbere biragenda bisatira kurenga amajyambere bigana kugusenyuka k’ubumuntu

    • WOwe uravuga none se iyo bavuga ngo barigisha uburenganzira, kurenga inzira cg kugendera munzira ibyo si ikinyarwanda???

      Inzira y’ubumuntu ntikibaho, n’ibyo ubona byose byaba ibigaragara, ibyihishe inyuma y’ibindi cyangwa ibyigaragaza ntawe utabibona

  • turi mubihe byanyuma

  • mWARI MUKWIYE GUSABA AHOBWO UBURENGANZIRA BWO KUGENDA MWAMBAYE UBUSA HASI KUKO ABENSHI NIHO BABA BAKENEYE KUREBA

  • Diplomate yarabivuze mu ndirimbo ye nkunda gusa ntibuka izina ryayo ati “UWIJ– USE NI IKI ADAKORA”

  • sha isi iri mumarembera da!
    mais birambabaje na ba mere
    kweri!!1!!!

    • ariko intambara zabaye mu isi uko uzizi,ngaho iyambere n’iya kabiri!kwa gadafi no muri afganistan,ubu koko usanga ariya mabere arusha ubukana bombe zarashwe sadam cyangwa gadafi?kuki se isi itarangiye?muge mumbabarira muhe abagore uburenganzira bwabo

  • nange ndabashyigikiye rwose!no mu rwanda bazabitwemerere kuko usanga hari igihe haka uruzuba ubwo nawe wiziritse ka gafuka kayaboha ukunva nta buhumekero neza neza!ese ninde utayafite wa mugani?muzaze natwe duhurire nyabugogo dusabe ubu burenganzira ku wa gatandatu nyuma y’umuganda

    • hari uwa bikubujije se? wari wabyambara bakagufata????? hein amasogisi yanyu ntayo dukeneye kureba

    • umva nyiramwi niba ubishyigikiye ngaho nyoherereza agafoto kawe wambaye ubusa nihere ijisho ko mbona nawe warabangamiwe.

  • hari ababyemererwa ariko hakaba n’abandi rwose ubona byaba ari uguhohotera amaso y’abamureba!!nko ku ifoto ya mbere uwa 3 uhereye ibumoso uuhhuhuh!!!!ntacyo nvuze

  • Ubundi umugore arabanza akagira amabere,akazaba ibicuba, bikarangira abaye n’amasogisi. Nizere ko abagifite amabere aribo basaba ubu burenganzira gusa!

  • mundebere uwo mukecuru wa gatatu mu bahagaze koko! amaso ntabyo atareba!

  • IKI NI ICYO BITA “UMURENGWE”…

  • ntidukeneye kureba ayo masogisi

  • Nyiramwiza nanjye ndagushyigikiye, ni uburenganzira bwabo.kuki se ubundi bategeka umuntu kugenda ymbaye kandi yaravutse atambaye???!!mwese se ntimuzi ko adamu na Eva bamenye ko batambaye bamaze gukora icyaha??!!!twese tugiye twambaye ubusa ibyaha byubusambanyi byashira.Samedi turikumwe kabisa dusabe uburenganzira bwacu.

    • nubundi indaya zimenyereye kwiyambarira ubusa , ni gacye zambara imyenda rero zirashaka no gucuruza bose babireba, mujye mukuramo byose ahubwo turebe n, iswandi

  • hahahahahahaha

  • Nyiramwiza byaba byiza ashyize amabere ye kuri facebook tukareba niba nta wundi muti twamushakira atagombye kujya NYABUGOGO

    • nibamara kubinyemerera muzayabona live,muzaze mumfashe gusaba uburenganzira bwo kwiyambarira ubusa hejuru igihe mbishatse,muzanaboneraho kuybona live. hagati aho ariko ni imitemeri cg pyramide horizontale ushakire hagati y’ibyo

      • dushaka kureba iswandi yawe amabere amasogisi yawe uzayereke umwana uzabyara

  • baraharanira kwambara ubusa kd hari abavugako ari uburenganzira bwabo .
    mugihe umuyislam kazi yitwikira , bakabimubuza , ese ninde uteye ikibazo ?
    “equal right an justice we need” said toch

  • Isi irarangiye ariko ngirango abazungu si abantu barumva nta soni mu mujyi na ma sogisi

  • umurengwe uryana nk’inzara!!!!!! arikoooooooo n’umunuko pe huuuuuuuuuuuuuuuuuu

  • yewe nigitangaza uruzi iyo iyo myenda iba yahabwaga impunzi zo muri somaliya zo si no guhaga ahubwo ni agahinda .

  • mureke bagume batwereke ko Yesu ari mu nzira agaruka.n’ibi nabyo ni ibimenyetso

  • mwaramutse neza icya mbere shimiye uburyo buri muntu yavuze ikiri kumutimawe. ese rwanda namwe banyarwandakazi tumaze gutera imbere bingana iki? kugirango mugere aho mwambara ubusa ese nyiramwiza wowe ufite iki gitangaje wifuza kwerekana gituma ukangurira abaribose kwambara ubusa yengo nuburenganzira bwawe ariko ushobora kwambara ubwo busa utekerezako uteye neza ugasanga abantu bakubwira ngo ambara nuko twa bonye kubera haboneste ukurusha gutera neza yego nta nkumi yigaya niyompamvu urigutekereza gutyo.so nge mbagiriye inama yo gushaka ikindi kintu gituma dutera imbere tukazamura igihugu cyacu naho bariya nabo babanje kugera iyo bari nono barashaka kwambara ubusa

  • birababaje,isi iriho iraca amarenga namwe mukagira ngo biroroshye,ejo bazasaba no gusambanira mu ruhame,ejo basabe no kwicanira mu ruhame,ejo bundi basabe no kwibira mu ruhame…

    Mureke tubamagane

  • ahaaaaaaaaaaaaaaa!nakumiro noneho mbandoga rwankomokomo!!!nyiramwiza tekereza ibindi byateza imbere abanyarwanda bitari kwambara ubusa kabisa,naho abazungu mubareke barijuse,mperutse gusoma inkuru y’umukobwa ngo uherutse guca agahigo mukuryamana nabagabo besnhi mu magonda runaka ndumirwa,erega babigize igitangaza,mubareke barahaze niyo mpamvu basaba uburenganzira bwo gukora ibidakorwa

  • hahahhaha nakumiro namwe murebe abo bakecuru hejuru. abazungu bateye umujinya ntakindi.

  • Ndababaye cyane rwose!! nimukomeze mutize satani umurindi ngo murasaba uburenganzira bwo kwambara ubusa!!! mubure gutekereza ejo hanyu hazaza no kweza imitima yanyu Yesu atarabatungura mwirirwe mwigana ibyo abazungu bakora!!!! nababwira iki nimukotane!! birababaje kandi kuba uri umunyarwandakazi nka Nyiramwiza ugashyigikira amahano nkariya!!! mushaka mumenye ko ibi ari ibimenyetso by’ibihe!!!! mushakishe Uwiteka bigishoboka mwa bavandimwe mwe! naho isi yo iri mu marembera ndabarahiye!! murakoze!!

    KIKI

  • jye buriya mbashije kumirwa ???????????????????!!!!!!!!!!!!! ariko aba bagabo bo babari inyuma bo buriya ni bazima bahungu mwe?nakumiro peeeeeeee
    gusa imana itabare isi banyarwandakazi musigeho mutazatuzanira imivumo kugihungu ngo murigana inkozi zibibi

  • Ubusa?ubundi uhereye kw’iremwa ry’umuntu,yaremwe buriburi nta na ga kariso ni adamu wabiteye,ni bambure no hasi!

  • Esaie 5:20 “Malheur à ces gens qui déclarent bien ce qui est mal, et mal ce qui est bien! Ils prétendent clair ce qui est sombre, et sombre ce qui est clair. De ce qui est doux ils font quelque chose d’amer, et de ce qui est amer quelque chose de doux.” Imana ntishaka ko hari n’umwe warimbuka, ishaka ko bose bihana bagahabwa ubugingo buhoraho.

  • nyiramwiza we, ntuzaze NYABUGOGO UZAJYE IWANYU. HARIYA SI AHABAKORA AMAHANO.
    NIMUREKYE TUGUMANE UMUCO WACU.NAHO AKO KAYABOHA, UJYE UGAKURARAMO. KO UBA WAMBAYE ISHATI SE!!!!

  • Nyirarunyonga baramubajije bati “ese mukecuru ko ubyinana n,abakwe?”nawe ati”uhaze ntacyo adakora”.

  • jye icyo nifuza ni ukwonka amabere ya bariya bagore ntakindi maze bakabona ka feeling.

    • aheeeeeeeeeeeeee, buriya n’ariya y’uwa gatatu hejuru wayonka????? Rubanda ntimugira iseseme yeeeeeeeeeeee

  • ariko noneho ndumiwe pe!!! ibi ni iki? MANA udufashe mu rwa GASABO ntibizahagere pee!!!

  • Nyirantuza uwo se ngo ni nyiramwiza yahanze ibye akareka gushishura!!!Urwiganwa rwamaze abana ba mushushwe!urabura gutekereza indi innovation ugashaka kurirana n’abarira utazi uwapfuye ma!!Ariko narumiwe koko!Ariko kumu kristo biriya ntibitangaje ahubwo amasengesho mesnhi kandi Imana ishobora byose.

  • Ahubwo aba bantu barimo kugenda begera agakiza! Kuko Eva na Adam bambaraga ubusa, nyuma yaho bacumuriye bahita bikinga utuntu kugitsina! Aba rero ndabemeye ni abarokore pe ureke ba Gitwaza banigiriza amakote bahishe amanyanga! Ameeeeeeeeeeen

  • wowe urabivugaho icyi?reka kumirwa ahubwo tekereza kurwawe ruhande!! aho iyi si ikuganisha ese waba uhazi? ibi ureba biba ku isi hirya nohino( intambara, ibyorezo, nibyo ubonye muri new york) birakuganisha ku iherezo ry’isi, fata icyemezo cyakugirira akamaro rero kanyuma yiyi si. naho niba ibi aribyo wita agakiza,uribeshya agakiza ntabwo kabonerwa mukwambara ubusa, cyangwa kubera abandi icyigusha ahubwo kaboneka muri YESU KRISTO umwami n’umukiza.
    ndifuza konawe akugenderera vuba nuramuka ubigizemo uruhare.

    Mwuka wera abigufashemo.

    • Ibi biraba kuko SATANI ari umukozi nawe ushaka abayoboke,bikugendekera bite iyo ubonye ubwambure bw’umukobwa wenda utari wabiteganyije? akenshi ushobora kumwifuza, aha naho rero niho biganisha, ni ukubera abandi ikigusha. wowe urabivugaho icyi?reka kumirwa ahubwo tekereza kurwawe ruhande!! aho iyi si ikuganisha ese waba uhazi? ibi ureba biba ku isi hirya nohino( intambara, ibyorezo, nibyo ubonye muri new york) birakuganisha ku iherezo ry’isi, fata icyemezo cyakugirira akamaro rero kanyuma yiyi si. naho niba ibi aribyo wita agakiza,uribeshya agakiza ntabwo kabonerwa mukwambara ubusa, cyangwa kubera abandi icyigusha ahubwo kaboneka muri YESU KRISTO umwami n’umukiza.
      ndifuza konawe akugenderera vuba nuramuka ubigizemo uruhare.

      Mwuka wera abigufashemo.

      bene data reka twihane bigishoka rwose kuko twahawe umwanya uhagije gusa urimo urangira SOSM 1 TOMOTEYO 3:1 harakubwira ibimenyetso byanyuma cyangwa ubuhenebere bw’iminsi yanyuma y’imperuka. ni ukuri hasigaye ifirimbi naho ubundi byose byarasohoye, niyo mpamvu ibyo byose nkibya new york biriho biraba, hari aho se wigeze wumva abagaore basaba kwambara ubusa hejuru mumyaka yashize? kuki se uyu munsi biriho biraba ?? igisubizo uragisanga muri BIBILIYA gusa usome uriya murongo wavuzwe hejuru nushobozwa

  • This is the starting of the sel-destruction of your own system, the Capitalism. Ubundi ariho cycle yo kuvuka kwa system runaka, akabaho na cycle yo kurangira. Ikibabaje irangira iri kwisenya ubwayo. America, please return to truth, because Jesus-Christ is coming back for sure.
    Banyarwanda, banyarwandakazi ndabinginze ngo ibi mubirekere abanyamerika, kuko reba photo ya mbere, umu maman wa gatatu, umukufi yambaye mw’ijosi iriho ikimenyetso, ntacyo kibabwira? Aba bantu bari mu ba nudists, kandi ni aba satanists. Rero iyi isi iri kumarembera neza n’ugusenga tu kuko aba bantu bazi uwo bakorera…

  • Aba se baba bagarutse k’umuco gakondo? Nyiramwiza rwose nushaka ubitangire ubu ni uburenganzira bwawe cyakora nibaguseka bizakwereka ko imico itandukanye!

  • Nonese muracyeka ko kwambara kuriya ari ukwiyerekana???Hoyaaaa!!!!
    Ni ukwishimisha kuko ntabwo bari mu marushanwa y’abafite amabere meza kuko nta bere ritari ryiza.!!!!!
    Uriya wa gatatu nawe aye aramushimishije tant que nk’umwana muto cyane ugifite duto cyane.

  • Yesu weeeeeeeeeeeee turatabaje rengera isi kuko nabari bahagaze nabo nibataba maso bararimbutse bitewe n’ibiri ku isi. Ni ukuri abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amashyi, gusa icyibabaje ni abayobozi babo babemerera gukora ibiteye isoni nka biriya kandi Imana yarabashyiriyeho kubayobora ariko barabyibagiwe kdi bazababazwa. Gusa Imana ikwiriye gutabara abayo, yemwe abazasoma iyi nkuru mbasabye kutazakurikiza biriya kuko ni amahano kdi Imana irabyanga twaba dukururiye ikizira igihugu ndetse n’ibyago byaturuku ku Mana ntitwabikira.

  • Muraho neza mwese Banyarubuga,

    nyiramwiza says:
    August 23, 2011 at 14:10
    nange ndabashyigikiye rwose! No m’u Rwanda bazabitwemerere, kuko usanga hari igihe haka uruzuba, ubwo nawe wiziritse ka gafuka kayaboha, ukunva nta buhumekero neza neza! Ese ninde utayafite wa mugani? Muzaze natwe duhurire Nyabugogo, dusabe ubu burenganzira ku wa gatandatu nyuma y’umuganda.

    nyiramwiza says:
    August 23, 2011 at 20:30
    nibamara kubinyemerera muzayabona live, muzaze mumfashe gusaba uburenganzira bwo kwiyambarira ubusa hejuru, igihe mbishatse, muzanaboneraho kuyabona live. Hagati aho ariko ni imitemeri cg pyramides horizontales ushakire hagati y’ibyo.

    ————————————————————————————

    Jyewe Ingabire-Ubazineza,

    rero ngiye kubabwira icyo ntekereza, nkuko na mwe mwavuze ikibari k’umutima. Nkuko mpora mbisubiramwo, jyewe nsaga bene izi mbuga kuli Interneti ali nziza cyane. Umuntu yihitira, ahigira gutekereza no gushishoza, ahigira kwihanganira abandi, ahigira demokarasi nyakuri….

    VISION 2050

    Nimushaka muvuge muti, uyu muntu yarasaze, kuko yenda ali impamo!!!…

    Umunyarwanda yise umwana we UWAMBAYE. Uwambaye yambalira urulimi rwe, kuko IKIBUNO cyangwa AMABERE ntibisaragurika, ntibitukana kandi ntibisebanya, mama weeeee….

    Muli make , Leta yacu iramutse impaye inshingano yo gutegura VISION 2050, uriya Mukobwa NYIRAMWIZA yokavugwa, niwe wambere nahita nshyira kuli listi y’abantu bagomba kubimfashamwo….

    Iyo umuntu uzi neza, ibijyanye na „Psychology of leadership = Imiterere-kamere y’impano y’ubuyobozi“, iyo uwo muntu asomye yitonze ibyo Nyiramwiza yanditse, asangamwo impano-kamere idasanzwe. Bene iyo mpano niyo abantu bateguye VISION 2020 bali bose bafite. Abakurambere baciye umugani bati „Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda“. Kuba abo bantu barabashije guhimba kiriya „CYEREKEZO 2020“ ni AMAHIRWE adasanzwe u Rwanda rwagize. Baliya bantu bali ABAHANGA koko….

    Mwese rero murabizi, ibintu twifuzaga bikubiye muli VISION 2020, hafi ya byose twabigezeho. Ibisigaye na byo turabikozaho imitwe y’intoki. Jyewe rero ndasanga igihe kigeze ngo dutangire gutekereza UMUGEREKA wa kiriya cyerekezo, aliwo nise VISION 2050.

    Mama wambyaye yitwaga Yozefina Nyirashyirambere. Ariko jyewe mwita „RESILIENCE-FREEDOM“. Kimwe n’abanyarwandakazi benshi, yali yifitiye impano yo kwihangana, kwihanganira abandi, kwiyumanganya no gukomeza umutsi. Akarusho ke ariko kali ahandi. Umuntu utamuzi cyangwa ureba bimwe bya Nyirarureshwa, yashoboraga gukeka ko Nyirashyirambere atali muzima m’umutwe!!!

    Kuko yego yubahaga buli muntu, ariko ibintu byinshi ntiyabyitagaho, ibigambo bya bamwe ntiyabihaga agaciro kanini. Impano-karusho yali yifitiye nayita „Freedom of mind = Ubwigenge = Uburenganzira = Ubwisanzure k’umutima“. Iyo mpano yatumaga iteka ahora afite IKIZERE NO KWEMERA. Kwemera Imana ishobora byose. Kandi kwiyemera, akemera ubushobozi bwe bwite, icyo mu Cyongereza bita SELFCONFIDENCE. Bene iyo mpano-karusho irakenewe cyane m’ubuyobozi bureba kure. Iyo mpano rero jyewe ndahamya ko, Nyiramwiza yayifashe umurizo!!! Iyo mpano ingana „Imitemeri“, iyo mpano ni isimbi risumba ayandi, mama weee…..

    Iyindi mpano usanga mu bitekerezo by’uriya mukobwa nayita „UBUFATANYE = TEAM-ORIENTATION“. Ngo umugabo umwe agerekwa kuli nyina. Yego ni byiza kugira ubwisanzure k’umutima budasanzwe, ariko niba mushaka kuba abayobozi beza, mugomba iteka kwirinda kuba RUTWERUKOMEYE. Umuyobozi mwiza agomba kumenya, guhoza k’umutima, ko utazi ubwenge ashima ubwe. Umuyobozi mwiza agomba kumenya gufatanya n’abandi, bagasenyera k’umugozi umwe. Iyo bibaye ngombwa, iyo atabonye abo bafatanya, umushinga we aba awukungitse. NI NGOMBWA GUHA IGIHE IGIHE…

    Ndangije nsaba buli wese, kunsubiza, kunkosora cyangwa kunyomoza. BULI WESE AFITE UBURENGANZIRA BWO GUTEKEREZA!!!….

    Urwenya: Mumbabalire jyewe ejo ntabwo nzabasha kuza gukora umuganda muli Nyabugogo. Ariko mu bitekerezo nzifatanya na mwe!!!…Mugire weekend nziza.

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Na biriya bigabo biri guherekeza biriya bigore na byo ni bya FEKE sana!!!!!!

  • ariko bariya bagore barahohoterwa koko. Niba abagagabo bemerewe kugenda bambaye ubusa hejuru kuki bo bababuza? Nabonye mu bihugu bimwe by’afurika iyo hari ibirori bikomeye abagore babyina ntacyo bambaye hejuru. Nibabareke rwose bisanzure nabo bahumekeho.

  • IRYA URUTI IBA YOTOTERA ISUKA.AKA NI AKUMIRO MBA NKUROGA!IWACU NTIDUSHYIGIKIYE UMUCO NKUWO MUBI.

    • bashiki bacu mujye mugira impuhwe,amaso yacu ibyo abona si ibigira umumaro gusa,mududufashe muturinde ibiturimbuza Imana izabahemba si non satani muzafatanya umuriro….

  • ariko ndumiwe koko, nyiramwiza we utubabarire rwose twe abari b’urwanda ntidushobora kwiyandarika bigeze aho mwuka aguhishurire akwereke ko iyo nzira utekereza idakwiriye nk’umwali w’urwanda.

  • no comment!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • BIRABABAJE RWOSE!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ngayo nguko abamarayika bagiye gucumbika kwa Loti warutuye isodomo haza abagabo basaba Loti kubaha abo bagabo ngo basambane nabo kuko ubusambanyi bwari bwarabaye bwinshi, basambanye n’abakobwa n’abagore birabarambira bagera igihe basambana nabagabo bagenzi babo, ibyo bishatse kukwereka aho isi igeze ishyira iherezo, ibyo gusaba uburenganzira bwo kwambara ubusa birakwereka ko isi ishaje mubyumve museke ariko birababaje musenge mushikamye kuko satani afite imitego myinshi adutegeramo. Numvise muri za coments harimo ababishyigikiye nka Nyiramwiza ariko mbabajwe na ririya zina ryapfuye ubusa mumbabarire sugutukana ariko niba dufite nka banyiramwiza benshi murwagasabo murumva ko bazoreka imbaga y’abari bacu bagifite umuco,mwakwihaye agaciro kwaricyo H.E ahora atubwira, ariko ndizera ko banyiramwiza Ntawe uteze kubashyigikira ubwo busa bazajye kubwambarira mubazungu bijuse, murakozeImana ibagirire neza.

  • Tugeze mu bihe bibi paul yavuze dushire umwete mu gusenga.

  • Aba bo barakabije ariko basi ibyo ntibakabikorere mu muhanda nyabagendwa bajye baikorera nko ku musenyi iyo iwabo!! nahubundi wahura nayomugore yi bereye amasogisi akagutera umwaka waba unatwaye imodoka ukagonga kubera uwo mwaku!!

  • Aba nabo bishyize hejuru, ese bako? Izuba ryica mu gatuza ntirigire icyo ritwara epfo iyo ni irya saa ngahe? Ese ye izuba ryica abagore gusa nti ryice abagabo ntirisanzwe!!!!!!!! Ibaze rero natwe nitwiyambura ngo ni izuba!!!!!!!!!Mbega umujyi mbega Nyabugogo abagabo abagore twambaye ubusa ngo izuba ririshe!!!!!!!!!! Nzaba mbarirwa iby’iryo Shyanga ngo ryateye imbere kuturusha mawe!!!!!

  • EWANA AHUBWO BARATINZE KUKO MURI JAMAICA BO BAGENDA ARI NACKED SAWA IZO NAYO MUYINYOHEREREZE KULI IYI EMAIL [email protected]

  • The world is going nuts kabisa!!!!

  • IMINSI YIMPERUKA BAZABA BARYA BANYWA BASENGA ARIKO HAHIRWA UZABA YIZERA IMANA KUKO UBWAMI BW’IJURU ARUBWE .
    amen

  • Birababaje cyane aho umuntu asigaye asazwa n,abadayimoni,abavugabutumwa Dusabire Amerca,kuko nibabyemera isi yose izabikenera.Imana itabare abantu bose bafite iyo myumvire yokwambara ubusa.bene data abantu banze kumvira Imana bose ingaruka yabo nukujya mumuriro utazazima bazahora babajwe iteka komeza utware umubiri wawe uko wishakiye wonona urusengero rw,Imana umunsi w,urubanza uzabibazwa n,Imana.Pastor Aimable

  • sha uyu ni umurengwe kabisa, uwabasukamo igisasu

  • uyu ni umurengwe kabisa. uwabasukamo igisasu

  • ikigihe nukuri n’icanyuma kuki ibi mbona biba nne se?

Comments are closed.

en_USEnglish