Urwego rw’umuvunyi rwasuye inzibutso
Kuri uyu wa gatandatu abakozi b’urwego rw’umuvunyi basuye inzibutso za genocide ziri mu ntara y’amajyepfo harimo n’urwa Kaminuza nkuru y’urwanda iherereye mu karere ka Huye intara y’amajyepfo, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 no gusobanukirwa ku buryo burambuye amateka mabi yaranze u Rwanda.
Avugana n’ Umuseke .com, umuvunyi mukuru Tito Rutaremara yavuze ko ngo iyi ari gahunda bihaye yo gusura inzibutso aho ziri hose mu gihugu mu rwego rwo gufasha abakozi babo gusobanukirwa birebera n’amaso yabo aho akarengane kagejeje u rwanda. Yagize ati: “Genocide ni akarengane ndengakamere akaba ari yo mpamvu twahisemo ko abakozi bacu baza bakirebera ,bagasobanurirwa ku buryo burambuye akarengane kakorewe abatusti kuruta kuba babisoma mu bitabo ”.
Ibi kandi bikaba bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 15-04-2011 ryashyizweho umukono n’umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi Bwana Mbarubukeye Xavier aho umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi Bwana Nkurunziza Jean Pierre yagize ati: “Urwego rw’umuvunyi rufite inshingano zo gukumira no kurwanya akarengane , iki gikorwa kikaba kigamije gusobanurira ku buryo burambuye abakozi b’Urwego Rw’umuvunyi aho akarengane kagejeje u Rwanda , tukaba buri mwaka mu gihe cyo kwibuka tuzajya dusura inzibutso ziri mu ntara imwe”.
Ntaganira Vincent umwarimu muri kaminuza wasobanuye uko ubwicanyi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bwakozwe ,yavuze ko bwatangiye taliki ya 20 mata 1994 bugakorwa na bamwe mu banyeshuri, abakozi ndetse n’abasirikare aho ngo bagenderaga ku maliste yari yarakozwe agaragaza umubare n’amazina by’abanyeshuri b’abatutsi bigaga muri kaminuza.
Umuvunyi mukuru kandi yaboneyeho kwibutsa abanyehuri ari bo ejo hazaza h’igihugu , inshingano bafite yo guhanagura amateka mabi yaranze u Rwanda bafashijwe n’ubushake Leta igaragaza bwo kubanisha abanyarwanda mu mahoro no kubageza ku iterambere rirambye aho yagize ati: “Generation yanyu mugomba gufata iya mbere mu kugarurira agaciro u Rwanda rwambuwe mufashijwe na Leta yacu itarangwa n’amacakubiri kandi ishishikariza abanyarwanda iterambere.”
Urwibutso rwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rubitse imibiri y’abatutsi bagera kuri 582 bakaba bateganya kuzarwagura , bagashyiramo ibitabo bivuga ku bwicanyi bwahakorewe n’andi mafoto y’abantu barushyinguwemo.
Solange Umurerwa
Umuseke.com
1 Comment
nibyo koko genocide ni akarengane ndenga kamere!kuko umuntu witera akica undi amuziza uko yavutse biba birenze.
Comments are closed.