Urwego rw’umuvunyi rurifuza ko u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa
Nyuma y’uko Transparency International isohoye icyegeranyo yise “Global Corruption Barometer 2013” gishyira u Rwanda mu bihugu by’Afurika byabashije kurwanya ruswa ku kigereranyo cyo hejuru, Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko rwanyuzwe n’uyu mwanya kandi rusanga ari ishema ku buyobozi bw’igihugu n’abaturage ariko kandi uru rwego rurifuza ko u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga, rwavuze ko iki cyegeranyo kigaragaza ko imbaraga u Rwanda rushyira mu gukumira no kurwanya ruswa zitanga umusaruro.
Urwego rw’Umuvunyi rukomeza ruvuga ko kimwe mu bituma gukumira no kurwanya ruswa bishoboka mu Rwanda, ari ubushake bwa politiki n’imikoranire y’inzego zifite mu nshingano kurwanya ruswa no gukangurira abaturage uburenganzira bwabo.
Mu gihe, Transparency yasabye ko kugira ngo ruswa igende irushaho gucika ibihugu bikwiye gushyiraho amategeko arengera abatanga amakuru kuri ruswa no kwamagana umuco wo kudahana.
Nkurunziza Jean Pierre, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi we avuga ko n’ubundi u Rwanda rubigeze kure.
Yagize ati “Muri uyu mwaka hashyizweho itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha harimo n’ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo, ndetse twari tumaze iminsi duhamagarira abaturarwanda gutunga agatoki ahari ruswa.”
Akomeza avuga ko uwagaragayeho ruswa hatitawe ku mwanya afite agezwa imbere y’amategeko agahanwa.
Nkurunziza kandi avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ruswa mu nzego zose kugira ngo ruve ku mwanya wa mbere muri Afurika ruriho ubu, rujye mu bihugu bya mbere ku isi yose bitarangwamo ruswa.
Icyegeranyo “Global Corruption Barometer 2013” gishyira Rwanda mu cyiciro cya gatatu, aho abaturage bo muri ibyo bihugu babajijwe abari hagati ya 10-14,9% bavuze ko bazi cyangwa batanze ruswa.
By’umwihariko urwego rw’ubutabera na Polisi bikaba aribyo byiciro byashyizwe mu majwi cyane kuba bikigaragara mo ruswa.
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ok
Ni byiza kugira ibyifuzo n’imigambi byiza byo kurandura ruswa. Ariko ntawashaka guhirika igiti cy’inganzamarumbo ngo akinyeganyeze gusa. Ahubo agica imizi. Mu mizi ya ruswa rero harimo n’ikinyoma.
Iyo Transperancy Rwanda ya Mme Ingabire Immaculee yiyita Transperance Internationale, maze bakayitirira raporo itigeze isohora, yo gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bitarangwamo Ruswa, nyamara bizwi neza ko ahubwo yatumunze, biba biteye agahinda.
Amarangamutima mu kurwanya ruswa agomba kwamaganwa.
IBYO TURABISHIMA ARIKO NTITWIRARE KUKO HARI IKIGO CYA LETA KIRANGWAMWO RUSWA MW’ITANGWA RYA MASOKO URUGERO IKIGO IRST KIYOBOWE NA Dr NDUWAYEZU UYU MUYOBOZI NTATINYA GUHA AMASOKO ABO ASHATSE NO KUYAKA ABO ASHATSE.NUBU IMANZA ZIRAGERETSE KUBO YATSE AMASOKO AKORESHEJE ABASHINZWE KUYATANGA.KANDI ABIKORA YAMAZE GUKURAMO 1/10 CYERA ARIKO NTITWUNVA IGITUMA ADAHINDURA IYO NGESO NA RAPORO KU MUVUNYI ZARAHAGEZE ARIKO NTAGIHINDUKA.BIRABABAJE MURAKOZE
ndahamya ntashidikanya ko kuva i burasirazuba ukagera iburengero bwaryo rwose ruswa yacitse burundu ahubwo habaho agafanta! mbese mme immaculee ntaziko kubeshya ari icyaha koko? ngo raporo zitangaza u rwanda neza? baratuvuga ayica inzoka,njye mbona akwiye kwirukanwa rwose kdi ibyo mvuze ntibizatinda pe!
Comments are closed.