Digiqole ad

Urwego Opportunity Bank yahawe inkunga

Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi iratangaza ko ibigo by’imari iciriritse bigiye gufashwa kugira ingufu zatuma bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’abatuye ibyaro ari nabo bagize umubare munini w’abaturarwanda.

Inzu UOB ikoreramo i Nyarugenge

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yabitangarije abari bateraniye mu gikorwa mu gikorwa cyo kwakira inkunga y’agashami ka banki y’isi IFC (International Finance Corporation), I Kigali kuri uyu wa kane.

Muri iki gikorwa Urwego Opportunity Bank ikaba yahawe inkunga ya miliyoni 2.5 z’amadorali y’abanyamerika n’iki kigo. Iyi nkunga ngo  ikazakoreshwa mu guteza imbere ibigo by’imari iciriritse n’abikorera mu Rwanda.

Kuba Urwego Opportunity Bank ihawe iyi nkunga ngo ni mu rwego rwo kuyongerera ingufu mu bikorwa byayo byo gutera inkunga ibigo by’imari iciriritse no kongera umubare w’abahabwa inguzanyo mu duce tw’ibyaro mu Rwanda.

Nkuko bitangazwa na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ngo iyi nkunga igize igice cy’izindi miliyoni 7.2 z’amadorari IFC yageneye ibigo bitandukanye byo mu Rwanda bigira uruhare muri iyi gahunda yo kuzamura ibigo by’imari iciriritse birimo BPI (Business Partners Rwanda) na REIC (Rwanda Enterprise Investment Company).

Hagati aho ariko mu Rwanda habarurwa abaturage babarirwa muri mirongo 90 ku ijana babeshejweho n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Abenshi muri aba bakaba baherereye mu bice by’icyaro. Ukunze gusanga binubira kuba batoroherezwa kubona inguzanyo ngo bashore muri ibi bikorwa, cyangwan’abemerewe guhabwa izi nguzanyo bagasabwa kuzishyura mu gihe gito bavuga ko baba bataragera ku musaruro.

Nko mu mirenge SACCO ari nabyo bigo by’imari bibegereye cyane ngo bishyura mu mezi 6 gusa mu gihe nyamara ngo ibi bikorwa bidashobora kuba byatanze umusaruro.

Kuri iki kibazo Jeffrey Lee wari uhagarariye Urwego Opportunity Bank muri iki gikorwa yavuze ko bigoye gutanga inguzanyo mu bikorwa nk’ibi by’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko akenshi usanga bisaba igihe ngo ayo mafaranga agaruzwe.

Jeffrey ati “Baragurizwa akenshi iyo ari inguzanyo yo kugura ifumbire n’imbuto cga .. akenshi basabwa kuyishyura mu mezi atatu, ane n’atandatu. birasaba ko tugira ubushobozi bwo gutanga inguzanyo yakishyurwa mu myaka  2, 3 ine se.. Niyo mpamvu bisaba ko dukorana n’abaterankunga n’andi ma banki y’ubucuruzi.”

Ibigo by’imari bigiye guterwa inkunga mu gihe muri bimwe muri byo hakunze kuvugwa igihombo akenshi hakagaragazwa ko biterwa n’abakozi babyo batabijijukiwe. Kuri iki kibazo Minisitiri w’inganda n’ubucuruwi Francois Kanimba atangaza ko hari gahunda zo gufasha ibi bigo mu buryo bw’imicungire y’umutungo hahugurwa abakozi babyo.

Ubusanzwe IFC itera inkunga ibigo by’imari iciriritse n’iby’abikorera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Hatangwa iyi nkunga, ngo hagenderewe guha ingufu ibigo by’imari iciriritse bisaga 70 byo mu Rda.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

 

2 Comments

  • Urwego ni Bank nziza, ifasha abaturage kwivana mu bukene.

  • urwego turarushyigikiye ariko rufashe abanyarwanda kwiteza imbere rubaha inguzanyo cyane cyane mumishinga iciriritse byumwihariko imfubyi na baphakazi

Comments are closed.

en_USEnglish