Urwandiko rwa Niyibizi rusaba guhindura amazina
INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NIYIBIZI Eric RUSABA GUHINDURA AMAZINA
Uwitwa NIYIBIZI Eric, mwene NIYIBIZI Eric na UWIMANA Safia utuye mu Mudugudu wa Nyamagana ,Akagari ka Nyamagana,Umurenge wa Ruhango,Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Yasabye uburenganzira bwo guhindura izina Eric akarisimbuza izina Oneille mu mazina asanganywe,NIYIBIZI Eric akitwa NIYIBIZI Oneille mu Irangamimerere.
Impamvu atanga n’uko amazina ye yombi,ari izina bwite,ari n’izina ry’ingereka,yose ahuye n’amazina ya se nawe witwa NIYIBIZI Eric;
Akaba ashaka guhindura izina Eric akarisimbuza izina Oneille bityo akitwa amazina afite itandukanyirizo nayo se yitwa,akitwa NIYIBIZI Oneille.
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’ amategeko,guhindura izina Eric,akarisimbuza izina Oneille mu mazina asanganywe NIYIBIZI Eric bityo akitwa NIYIBIZI Oneille mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’ivuka.