Digiqole ad

Uruziramire rwamize Ikinyogote biruviramo urupfu

 Uruziramire rwamize Ikinyogote biruviramo urupfu

Rwapfuye nyuma yo kumira ikinyogote

Uruziramire rw’ahitwa Seba muri Africa y’Epfo rwahize umuhigo udasanzwe rufata ikinyogote cy’ibiro 14 rurakimira. Gusa iri funguro ribi ryaje kuruviramo gupfa.

Rwapfuye nyuma yo kumira ikinyogote
Rwapfuye nyuma yo kumira ikinyogote

Inziramire ziba ahitwa Seba ngo nizo nini ziba muri Africa. Zishobora kugira uburebure bugera kuri metero esheshatu ndetse zikagira uburemere bushobora kurenga 100Kg.

Gusa muri week end ishize ibyabaye ntibisanzwe kuri imwe muri izi nzoka y’aha.

Ubusanzwe kumira ikinyogote kingana gutya ngo ntacyo byatwaraga bene ibi biremwa, nubwo bwose ikinyogote kigira amahwa asongoye.

Jennifer Fuller wo mu cyanya gikurikirana izi nzoka avuga ko uru ruziramire n’ubusanzwe rwashoboraga kumuri n’impala y’amahembe asongoye ariko ntihagire icyo ruba.

Ibyo gupfa byaje bite rero?

Uru ruziramire ngo rwaba rwarishwe na ‘stress’. Ngo abantu benshi cyane bariho barwitegereza ubwo rwari mu igogora ry’ifunguro rwafashe.

Jennifer Fuller avuga ko batekereza ko kubera abantu benshi bari barushagaye rumaze kwisamurira, rwagize ‘stress’.

Ati “Iyo uruziramire rugize igihunga, rurihaga rukagarura ifunguro ryarwo kugirango rubashe guhunga. Mu gukora ibyo dutekereza ko amahwa y’ikinyogote yishinze mu rwungano rw’igogora maze ikinyogote ntigisohoke kugeza uru ruziramire rushizemo umwuka.”

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Rwari rushonje pe kabisa

  • Udushizeho rwari rufite stress nka stress zimaze iminshi mubirori byo kwigaragambywa hano ku kacyiru

    • ariko muri indushyi abantu banga urwababyaye Imana ikwiye kubatabara uko biri kose uri umunyarwanda jya uvuga uziga nshuti

  • nyumvira! uko mwabaye! ibyose myimyigaragambyo ubizanye ute ? ubikuye he muri iyi nkuru umunyamakuru aduhaye! nti mukihute kuvuga! ibidahuye!

  • Uwo muntu ugereranya stress yabigaragabyaga azashake azashake uko yitwa areke kwitwa Umunyarwanda.

  • akababaro kabamwe niwo munezero wabandi koko. mumureke akebo kajya iwamugarura. utanyurwa namahoro dufite arashaka uwundi wuhe koko?

  • nubugoryi ntakindi bibiriya iravugango bazabona ishyano abakunda ubibi kubirutisha ibyiza bagakunda ibishaririye mucyimbo cyibiryohereye

Comments are closed.

en_USEnglish