Digiqole ad

Uruzinduko rw’amateka: John Kerry wa US yageze muri Cuba

 Uruzinduko rw’amateka: John Kerry wa US yageze muri Cuba

John Kerry amanuka mu ndege ageze la Havane muri Cuba

Kuri uyu wa gatanu John Kery umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta zunze ubumwe za Amerika John Kerry yasuye igihugu cya Cuba, mu’ ruzinduko rw’amateka’ hagati y’ibi bihugu byamaze igice cy’ikinyejana birebana ay’ingwe kandi bituranye.

John Kerry amanuka mu ndege ageze la Havane muri Cuba
John Kerry amanuka mu ndege ageze la Havane muri Cuba

Uruzinduko rw’umuyobozi ukomeye muri USA muri Cuba rwaherukaga tariki 03/01/1961 mbere gato y’uko ibihugu byombi bikomeza intambara y’ubutita hagati yabyo. Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika wundi uhaheruka we byari mu 1945.

Perezida Obama na Raul Castro batangiye kwegerana no gushaka kubyura umubano w’ibihugu byabo mu Ukuboza umwaka ushize. Ndetse Ambasade z’ibihugu byombi i Havana na Washington zongeye gufungura tariki 20/07/2015.

John Kerry muri Cuba arabonana n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yaho, icyakora ntabwo ari bubonane na Raul cyangwa se mukuru we Fidel Castro wayoboye Cuba muri iyo myaka yose yo guhangana na Amerika kugera mu 2006 ahaye murumuna we.

Kuri uyu wa kane ubwo umukambwe Fidel castro yizihizaga isabukuru y’imyaka 89, yatangaje mu kinyamakuru cya Leta ko, “Amerika irimo Cuba umwenda wa za miliyoni z’amadollari” kubera ibihano by’ubukungu yashyiriyeho Cuba nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Nubwo atavuze ingano y’uwo mwenda, ariko Cuba mu kwezi kwa cyenda gushize yavugaga ko wabarirwa muri miliyari 116$.

Amerika nayo ivuga ko Cuba igomba miliyari 7$ abanyamerika na kompanyi zitandukanye zafatiwe ibikorwa byazo ubwo Fidel Castro yajyaga ku butegetsi.

Uruzinduko rwa Kerry ruraza gufungura ibiganiro byo kuvanaho ambargo mu by’ubukungu Amerika yafatiye Cuba kuva mu 1962.

Obama we yari yasabye ko iyo embargo ivanwaho ariko Inteko ya Amerika yiganjemo bakeba be b’abaRepublikani irabyitambika, benshi muri aba ntibareba ijisho ryiza Cuba y’abakomunisti.

Muri uru ruzinduko Kerry aratembera mu mujyi wa Havana aho aza kubonana n’abanyaCuba basanzwe b’abaturage ndetse akaganira n’abandi bayobozi batandukanye muri iki gihugu.

Kuri uyu wa kane Fidel Castro yizihije isabukuru y'imyaka 89 agaragara ari kumwe na Perezida Evo Morales wa Bolivia (hagati) na Nicholas Maduro wa Venezuela baje kwifatanya nawe
Kuri uyu wa kane Fidel Castro yizihije isabukuru y’imyaka 89 agaragara ari kumwe na Perezida Evo Morales wa Bolivia (hagati) na Nicholas Maduro wa Venezuela baje kwifatanya nawe
Castro, ufatwa nk'intwari muri Amerika y'Epfo, yavuze ko Amerika igomba Cuba za miliyoni z'amadolari
Castro, ufatwa nk’intwari muri Amerika y’Epfo, yavuze ko Amerika igomba Cuba za miliyoni z’amadolari

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Obama akoze amateka . kunvikana na abataribani , umubano na cuba U S africa …ariko agiye gusiga urwanda mukangaratete

  • narinzi ko ibihugu byo muri afrika aribyo bifatirwa ambarigo byonyine naho nibindi by’abera barabihana

  • Evo Morales umugabo utavugirwamo ndamwera

Comments are closed.

en_USEnglish