Digiqole ad

“Urukundo rw’Imana rurutabyose” Padiri Obaldi

Ku gicamunsi cy’iki cyumweru kuri Stade de Kigali i Nyamirambo habereye igitambo cya misa cyo gusabira abarwayi kikaba cyari kiyobowe na padiri Obaldi wamamaye mu gusengera abantu bagakira indwara zitandukanye.

Abaje kuri stade bari benshi cyane/Photo Ange Eric
Abaje kuri stade bari benshi cyane/Photo Ange Eric

Imbaga y’abakirisito gatolika n’abandi, bakaba bakaba baje ku butumire bwa Paroisse ya St Andre (Karoli Lwanga Nyamirambo) aho andi mapoisse ya St Pierre, St Famille na St Michel yose yahuriye I Nyamirambo.

Inyigisho za padiri Obaldi zikaba zibanze ku bworoherane, guhana amahoro n’urukundo. Uyu mupadiri akaba yagaragarije imbaga y’abakirisitu bari buzuye sitade y’i Nyamirambo ugereranyije bakaba banganaga nk’ibihumbi 15 000, ko urukundo ruturutse ku Mana ruruta byose.

Ku bwa Padiri Obaldi ngo ntiyumva impamvu Abanyarwanda bamwe bari barahejwe mu gihugu cyabo, ibi akabigereranya n’ubutegetsi bubi bwayoboraga igihugu. Ubwo yakanguriraga imbaga y’abakirisitu gukundana, Obaldi wabaye muri dioseze gatolika ya Cyangugu nk’uko abivuga, yatanze urugero ku nkoko ubusanzewe ikaba ari itungo rito ngo ariko iyo ituraze imishwi myinshi igerageza kuyishyira mu mababa yayo; nta numwe ikura mu bana bayo. Uru rugero rukaba rwerekana ko nubwo Urwanda ari rutoya abene gihugu bose bashobora kuruturamo mu gihe baba bakundana.

Isengesho ryabanjirijwe n’igitambo cya misa rikaba ryamaze amasaha agera kuri 6. Nk’uko umwe mu bakijijwe n’iri sengesho yabidutangarije UM– USEKE.COM, ngo yamaze igihe cy’imyaka 12 arwaye umugongo arasengerwa arakira. Ubuhamya bw’abandi bakirisitu benshi bukaba bwagaragaje ko bakize uburwayi butandukanye burimo kubona, gukira imitsi ndetse ngo hari uwari afite ikibazo cyo kugushwa n’igicuri ariko ngo yakize.

Yezu mu Ukarisitiya abanyagatolika bahimbaza
Yezu mu Ukarisitiya abanyagatolika bahimbaza

Nyuma y’igitambo cya Misa, umwe mu bavugabutumwa Louise, umuzungukazi waturutse muri Amerika yasabye imbabazi abanyarwanda, nyuma yo gusobanura ko amateka mabi u Rwanda rwagize abazungu, bafite uruhu nkurwe bayagizemo uruhare rukomeye cyane.

Abo bazungu, si abo mu muryango wanjye, si mbazi, ariko kuko nanjye ndi umuzungu imbere yanyu, ndasaba imbabazi, ndabasabira imbabazi kubyo babakoreye. Iyo baza kubafata nk’abana b’umubyeyi umwe nkuko twese turi, amateka mabi yabaye hano ntiyari kuba yarabaye” Louise

Iri sengesho ryabaye ku zuba ryinshi ariko imbaga yari aho ikaryihanganira, ryarangiye ahagana saa kumi z’amanywa mu gihe ryatangiye saa tatu za mugitondo.

Ku zuba rimena imbwa agahanga bari bakurikiye inyigisho za Padiri Obald
Ku zuba rimena imbwa agahanga bari bakurikiye inyigisho za Padiri Obald

Ese waba warahuye n’agakiza mu gikorwa cy’isengesho aho usengera (kwa Muhamad, kwa Yezu/Yesu cyangwa ahandi)? Ese wemera agakiza kaboneka mu isengesho?

Barakoma amashyi bakira Yezu wabatambagizwagamo
Barakoma amashyi bakira Yezu wabatambagizwagamo
Bose ni abaje gushaka Yezu i Nyamirambo
Bose ni abaje gushaka Yezu i Nyamirambo
Hari abantu bayingayinga 15 000
Hari abantu bayingayinga 15 000
Gutaha ntibyari byoroshye kubera abantu benshi cyane
Gutaha ntibyari byoroshye kubera abantu benshi cyane

Photos: Ange Hatangimana

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

46 Comments

  • Uyu mupadri ni intore yImana koko.Uzi ko abategetsi bose dufite iyo bakeneye abaturage batapfa kubona abangana n’abo yari afite?Imana ni nkuru kabisa.Nanjye munsengere nkizwe

  • mutugirire ikigongwe umuseke mudushakire private adress za Abbé Obalde.murakoze Imana itahe mu banyarwanda

    • Ndagirango Bwire Joe Mary wasabye address za Abbée Ubald iyo ashyiraho nimero ze cyangwa se e-mail ye yari guhita azihabwa, Iriya Ntore y’Imana ifite Ingabire itangaje uziko umwoherereza message y’ikibazo ufite (Uburwayi…) kuri telephone ye igendanwa ukazashiduka byaracyemutse!!! Imana imukomeze kandi Imurinde TUJYE TUMUSABIRA IGIHE CYOSE KUGIRANGO UMWANZI SEKIBI AZABURE AHO YINJIRIRA, BURIYA SEKIBI IBA YARAKAYE CYANE KUKO AYITWARA ROHO NYINSHI MU KUZIBOHORA

      • uwampa nimero za padiri obard yaba ambyaye umunsi mwiza

      • Please,
        natwe mudufashe tubone izo number za ubald. Murakoze.

        (0784013939)

  • yezu ni muzima ,ibimuga birahaguka ,impumyi zirahuka,ibipfamatwi birumva,ingumba zirabyara ni ibitangaza gusa…………………

  • Nanjye nari ndiyo,ariko ejo habaye ibitangaza bitoroshye.Nanjye nakiriyeyo ibikomere 3 nari mfite;Yezu ni muzima ubu n’iteka ryose.Amen

  • yezu ni muzima ,ibimuga birahaguka ,impumyi zirabona,ibipfamatwi birumva,ingumba zirabyara ni ibitangaza gusa…………………

  • YEZU NDAKWIZERA! NDAGUSABA KUMBA HAFI NO GUKOMEZA AKABOKO KANJYE KU BURYO NGUMANA NAWE ITEKA RYOSE, AMEN.

  • nanjye ndashaka no ze adresse yanjye ni [email protected] uzifite nazimpe.

  • Mukomere.
    Nange nifuza number ya Padili Obalidi. Email yange ni: [email protected]

    Murakoze

  • Murakoze kubwiyo nkuru, nanjye niba byashoboka mwampa numero za Padiri Ubald, cyangwa e-mail, mwaba mukoze, iyanjye ni: [email protected]

  • Nanjye nariyo, neretse Imana icyifuzo cyanjye, turagisengera, ariko byageze saa 11h30 z’umunsi wakurikiyeho narangije kubona igisubizo gishimishije.
    Imana yacu ni Inyembaraga, iravuga byose bikaba.

    • Imana ishimwe ,yo yumva gusenga kw,abana bayo! Amen Imana igenda iha abantu impano zitandukanye ! hahirwa abemera batabonye! Imana dusenga irakomeye pe!

  • Ni byo rwose tujye tumusabira Nyagasani ajye amwambika imbaraga uko bukeye kugirango Sekibi atazamutunyaga dore ko ahora arekereje ngo agushe INTORE Z,IMANA….

  • Ba ba padri bandika kuri le prophete bajya basebya padri Aubald nizere ko aho bari bazasaba Imana imbabazi kuko ntabwo Aubald yaba yarakoze ibyo bamuharabika hanyuma ngo Imana imwigaragarize kuriya kuko ukorera Imana ntabwo akorwa n,isoni ejo twarabyiboneye n,amaso yacu Yezu ni muzima kandi yanesheje satani ubu afite urufunguzo rw,urupfu n,ikuzimu hahirwa abamwizera.

    • le prophete bariya bapadiri nkabo bakuze umurimo w,Imana ,no kwigisha abandi urukundo ! Amatiku no gusebanya nibyo bashyize imbere !Nibigishe urukundo !

  • Mu Ukaristiya hari ukiza abantu ni Yezu Christu, umwana w’Imana.Mu isengesho rya Obald, mu Ruhango n’ahandi hari isakramentu ry’Ukaristiya; Cancer, Sida n’izindi ndwara Yezu arabikiza

  • njye nigeze nitabira aho yakoreshereje amasengesho, nahavuye mbonye imirimo y’Imana mu bantu.

  • Please mumpe contact zuyu mupadiri Obaldi telephone cyagwa email.murabamukoze igikorwa cyubutabazi
    email yajye ni:[email protected]

  • Nanjye uwazibona yazinyoherereza kuri [email protected]

  • IMANA ISHIMWE KUKO ABANTU BENSHI BAMAZE KUMENYA KO YESU AKIZA BINYURIYE MU IMBARAGA Z’isengesho.

  • IMANA ni Inyembabazi, iradukunda byahebuje, ababi n’abeza , intungane n’abanyabyaha nihimbazwe iteka ! Njye nkunda cyane isengesho ryose risabira abarwayi , kandi mu maparuwasi menshi rirahakorerwa , ndahamagarira uwemera Yezu Kristu wese gukunda iryo sengesho no kuryitabira kuko uwo MWAMI YEZU KRISTU buri gihe arikoreramo ibitangaza bikomeye kubw’immpuhwe n’urukundo adufitiye byahebuje!

  • ba nyarwanda tumenye urukundo yesu adufitiye tuzagira amahoro atazashira, atwitaho buri munsi

  • IMANA IKUNDA ABANTU BAYO NABATABIZI BABIMENYE

  • izina rya yezu ni ryo ngabo abaryemera niho bihisha.rikiza abarwayi,riruhura urushye.
    yezu nibyose kumufite,urushye wese niwe agana.
    Tuvugire hamwe duti:
    Yezu ndakwizera
    Yezu ndagukunda
    Yezu ndakwemera.Amen

    • Ameeennnnn

  • IMPUHWE NI INEZA BYA YEZU BUTURANGWEHO TUBISAKAZE MU BANTU BOSE TAKAMBIRA UMUBYEYI MARIA ARAGUFASHA MURI BYOSE KUKO UMUHUNGU WE NAWE BARUMVIKANA KANDI BARUBAHANA AMEN

  • Biranyubatse kurushaho!! nanjye Padri Obald, Iyo NTORE y’IMANA, yasengeye umwana wanjye, ahita yoroherwa, n’ubu ndabona imbuto y’isengesho rye.IMANA IMURINDIRE MU RUKUNDO RWAYO!!ITURINDIRE URWATUBYAYE!! AMEN!!

  • please uwaba afite numero ya padiri Obald cg e mail ye mwazimpa koko mwaba mukoze cyane Yezu abahe umugisha mwese e mail yanjye ni [email protected]

  • nibyiza rwose iyaba abantu bose bamenyaga gushakira ibisubizo muri ririya sengesho gusa murye musabira abo shitani yaziritse badayekereza kugana aho isengesho ribera

  • NUKURI BAVANDIMWE YEZU AKUNDA URURWANDA RWACU MU REBE UBU RYO BIKIRAMARIYA YABONECYEYE HANO IWACU IRWANDA MUBYAGO BYARWIRIRIYE URURWANDA RWACU UMUBYEYI MARIYA YARIYARABIHANUYE.NONE NANUBU DUFITEMO ABANYABUBASHA NKA PADIRI OBARIDI NIMPANO IMANA YIHEREYE URWANDA.DUKOMEZE TWAKIRE UBUTUMWABWIZA.

  • Ibi nanjye ndabyemera nagiye gusenga Ubalidi yaje mfite icyifuzo cyari yarangoye, mu kuri kose ubu icyo gifuzo nabonye igisubizo cyera ahumbwo nari narabyibagiwe murakoze kutwibutsa uyu mu padiri

  • Nanjye nkeneye contacts z’uyu mukozi wa Nyagasani, uzifite yazimpa kuri [email protected]

    Imigisha y’Imana

  • kuri paruwasi ya kicukiro yaravuze ati” umusore wigeze kugira impanuka akavunika amaguru abiri yarafite shoke mu kaguru none YEZU aramukijije” uwo yavugaga ntawundi yari njyewe
    YEZU NDAKWIZERA
    YEZU NDAGUKUNDA
    NGWINO YEZU
    YEZU
    YEZU
    YEZU
    USHIMWE YEZU AMEN

  • Nange uwazimpa Yezu yamuha umugisha,ndashima Obald uburyo akora Inshingano ze ,kandi akagarurira Catholic izina ryiza ryari ryarandujwe n`abandi.Amen
    [email protected]

  • ndabinginze mumpe telephone zuyu mupandiri email ni [email protected]. murakoze

  • Icyo nibuka nuko uyu mupadri uwashaka contacts ze yabariza kwa YEZU KRISTO NYIRIMPUHWE ni mu Ruhango ville kuri Parroisse yaho kdi bagira isengesho buri cyumweru cya mbere cya buri kwezi rwose wahageze ntiwazibura waba kwa padri

  • Telephone za padiri nazibonye nibuzikeneye nyandikira nziguhe
    [email protected]

  • nanje padiri obald mwifurije kuramba no kuzabona imigisha yose yi mana kuko muri 2000hari isengesho kuri s andre sabira umu damu yaramaze 11 atavyara nunva aravuze ngo hano hari umuntu yasengeye umu damu amaze igihe kinini atabyara ngo kandi yagiye hanze kwivuza biranga ngo agiye kubona umwana nta myaka ibiri yahaciye yahise abona umwana nanjye nsabye uwaba azi numero ye cangwa e mail ye ayimpe kuri [email protected] murakoze

  • Erega Yezu ni Imana, yaremye byose,kandi byose niko abikunda. Urukundo ntacyo warugura, kandi rero urukundo ni impano y’Imana, udashobora kugura cyangwa ngo ugire icyo urunganya. Ibi rwose ni ukuri.

  • uyu mupadiri ndamwemera imana imwongerere ubushobozi bwo kubwiriza no gukiza abarwayi ufite ufite numero yayohereza kuli [email protected]

  • nanje ndi umurundi ariko uwo mu padiri ndamwubaha 100/100 kanatsinda ni nawe yavyaye muri christu, munsabire nanje nze ndamwigane!hama mail yiwe mwoyimpa?

  • Nimero ye singombwa nta nicyo yakumarira icyi ngenzi ni ukwemera Yezu muzima mu ukaristiya

  • iyi ntore y’IMANA NYAGASANI AYIHEZAGIRE
    ayongerere imigisha myinshi.

  • Uyu mupadiri nintumwa ya Nyiribiremwa namugereranya na Ambassadeur wacu mwijuru,munfashe kugira ngo mbone contacte nanajye nkeneye  ko anyunganira mwisengesho kuko nfite  icyo nshaka  gusaba Imana umukiza wacu ,mugize neza mwamba Adresse ze . mbaye mbashimiye  cyane

Comments are closed.

en_USEnglish