Digiqole ad

Urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana biratangwa kuwa 4 no kuwa 5

Amakuru dukesha umuyobozi ushinzwe ikingira muri minisiteri y’ubuzima(expanded program on Vaccination) Dr Gatera Maurice aravuga ko kuri uyu wa kane tariki 24 Gicurasi hazakorwa icyiciro cya 2 cy’ikingira rya kanseri y’inkondo y’umura naho kuwa gatanu hatangizwe urukingo rw’impiswi iterwa na virusi yitwa Rotavirus.

Urukingo rwa cancer y'inkondo y'umura
Urukingo rwa cancer y'inkondo y'umura

Ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, ruzwi ku izina rya Gardasil ruzatuma umubare w’abagore bapfa bazize kanseri y’inkondo y’umura ugabanuka.

Kanseri y’inkondo y’umura ifata umuntu iyo utunyangingo tugize umura tutigeze dukurikiranwa kuva mu buto bw’umwana w’umukobwa.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO)  utangaza ko mu Rwanda,  abagore bagera kuri babiri ku munsi bapfa bazize kanseri yo mu mura naho abagera kuri 49 ku 100,000 bakaba ari bo bamaze kwandura iyi kanseri.

Uru rukingo kuri kanseri y’umura rugonba gutangwa mu byiciro bitatu,  rukaba rugenewe abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 12  na 15.

Akomeza avuga ko abana b’abakobwa bazajya babasanga ku mashuri bigaho naho ku batiga, bakazohereza uru rukingo ku bigo nderabuzima bibegereye nk’uko byagenze ubwo batangaga uru rukingo ku nshuro ya mbere.

Ikindi ni uko ngo icyizere gihari kuko abana b’abakobwa bagera ku 100, 000 bari bateganyijwe guhabwa uru rukingo, 97% bararuhawe naho 45% by’abana b’abakobwa batiga na bo bakaba barahawe uru rukingo.

Ku byerekeye  Urukingo rwa Rotavirus rwo ruzatangira guhabwa abana bafite ibyumweru 6 by’amavuko  ariko ubundi ruhabwa abana bari hagati y’ibyumweru 6 na 32, rugatangwa inshuro 3 zitandukanijwe n’ibyumweru 4.

U Rwanda rukaba ruherutse kwakira  inkingo 428.500 zo kurwanya Rotavirus itera impiswi ikomeye mu bana bakiri bato cyane.

u Rwanda nicyo gihugu cya mbere mu Afrika kigiye gutangiza ikingira rya Rotavirusi mu gihugu hose. Mu rwego rwokugabanya impfu ziterwa n’impiswi iva kuri aka gakoko.

Agakoko ka Rotavirus kiharira igice kinini mu dukoko dutera impiswi ku mwana ukiri muto, kubona urukingo rukingira abana aka gakoko bizagabanya imfu z’abana batarageza ku myaka 5.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

en_USEnglish