Digiqole ad

Urukiko rwa Oklahoma rwanzuye kudakurikirana Kagame kubyo yarezwe na A. Kanziga na S. Ntaryamira

Urukiko rwa Leta ya Oklahoma muri USA kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukwakira  rwanzuye ko rutakurikirana President Kagame ku byaha rwaregewe n’abapfakazi  b’abahoze ari bapresident Ntaryamira na Habyarimana, rwanzura kandi ko President Kagame afite ubudahangarwa muri Amerika.

President Kagame
President Kagame

Umucamanza Lee West yavuze ko nk’umukuru w’igihugu wemewe na Leta z’Unze Ubumwe za Amerika, president Kagame atakurikiranwa na Amerika ibyo aba bagore bamureze ko yabiciye abagabo, avuga ko basanze nta shingiro bifite.

Aba bagore, Agathe Kanziga na Sylvana Ntaryamira  baregeye urukiko rwa Oklahoma ko President Kagame yagize uruhare mu iyicwa ry’abagabo babo bityo ko basaba ko yakurikiranwa kandi bagahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 350 z’amadorari y’amerika.

Ikirego cy’aba bagore bagitanze  mu kwezi kwa Gicurasi 2010 ubwo President Kagame yajyaga mu mihango yo kurangiza Kaminuza (Graduation) y’abanyeshuri ba Oklahoma Christian University aba bagore bagasaba ko yatabwa muri yombi.

Abaregaga basabaga ko President Kagame yakurikiranwa nubwo akiri President w’u Rwanda kuko n’urukiko rukuru rwa USA rwakurikiranye President Bill Clinton akiyobora Amerika ku byaha byo gusambanya umugore ku ngufu.

Indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira bayoboraga u Rwanda n’Uburundi benshi bahamya ko yahanuwe ku mabwiriza y’abari ibikomerezwa mu ngabo za Habyarimana barimo Col Bagosora. Abandi nabo bagashinja ingabo za RPA (uyu munsi RDF) zari ziyobowe na president Kagame ko arizo zayirashe.

Urukiko rwa Oklahoma rukaba rwatangaje ko nta bimenyetso bifatika rwabonye byatuma President Kagame w’u Rwanda yamburwa ubudahangarwa muri Amerika kubera ibyo yarezwe na Agathe Kanziga na Sylvana Mpawenayo Ntaryamira.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • AMEN IMNA ihabwicyubahiro ukuntu umusaaza wacu yyariyambitse urubwa none mumahgayose one Imana imuciriyu rubnza abobagore barajyahe koko?esubundi barakoriki mumahanga batshye bakareba aho igihugu kigeze kokitakiri mubukoroni nkubwo umugabowe yaari yaragishizemo,akareba uburyo abanyarwanda basenyera kumugozumwe ntamacakubiri arurangwamo?

  • naba atagifite ubudahangarwa bizamugendekera gute, ko icyaha nka kiriya kidasaza na gato? dutegereze.

    • Remy,
      Niba utareba kure ni akazi kawe, Ubudahangarwa Kagame azabupfana kuko amateka ajye abaha nta muntu warekuye ubutegetsi yabufashe akoresheje imbunda uzabaze simuzi wamumbwira niba umuzi ariko niyo yaba ahari ntabwo bizabaho ko Kagame azarekura ubutegetsi.

  • Barabashutse!! Izo njiji zizajye kubaza abafaransa bazaziha amakuru zirengagiza. Agathe we yarasaze kubera Genoside atashoje uko yabyifuzaga na Bagosora… Ajye gufasha Al shabab niba atarahaga amaraso. Vive Kagameeeeeeeeeeeeeee

  • Bill Clinton asambanya umugore ku ngufu ? Muzatohoze neza. Ubanza atari byo .

  • imburamukoro ziba zishakisha icyatuma zigaragara nizo zikora ibintu nk’ibi bidafite shinge na rugero.

  • amaherezo yikinyoma nukuri Imana ntanakimwe itazi aho izashakira bizagaragara.

  • Izo ndindagire se ziravuga iki umenya batazi na amategekn none se ubudahangarwa n’iki?ariko ubundi ubwo bugabo baba bavuga buruta miliyoni zabantu bapfuye bazira uko bavutse nako ngo bari guhora ahaaa

  • Ariko abo bagabo baruta abanyarwanda batagira ingano bapfuye bazira uko bavutse bamaze niba barapfuye naho uwabishewe ntacyo abwiye ahubwo mubonye namugurira agacupa

  • ese ubundi bashakaga gukirira kuri Kagame ntabyo babonye doreko inda nini yabo yabananiye narinziko batakiyifite none yarabokamye gusa ziriya million bashakaga niziki? mwaribeshye cyane ntacyo muzakora kubanyarwanda noneho twamenye ibyiza dukomeze cyane gutera imbere naho nabashaka kuturagaza ntabyo babonye peee

Comments are closed.

en_USEnglish