Digiqole ad

Urukiko rwa Arusha rwarekuye Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi

Nyuma yo kumara imyaka 12 afungiye i Arusha, igihe kingana na 3/4 by’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe kubera uruhare rwe muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwarekuye Lt Col Muvunyi kuri uyu wa kabiri.

Muvunyi Tharcisse warekuwe kuri uyu wa kabiri/Photo BBC
Muvunyi Tharcisse warekuwe kuri uyu wa kabiri/Photo BBC

Mu itangazo ryasohowe n’uru rukiko rivuga ko umuyobozi w’uru rukiko Vagn Joensen ariwe wanzuye ko nyuma y’uko uyu Muvunyi yitwaye neza muri 3/4  by’igifungo yakatiwe ubu yarekurwa.

Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’agateganyo w’ishuri rya gisirikare rizwi ku izina rya ESSO ryari i Butare, tariki 18 Mata 2011 yari yandkiye ubuyobozi bw’uru rukiko asaba ko nyuma yo kwitwara neza yazarekurwa atarinze kurangiza imyaka yose yakatiwe.

Mu rubanza rwa mbere, uriya musoda yari yakatiwe imyaka 25 kubera uruhare rutaziguye yagize muri Genocide, ariko ubujurire bwe bwamuvanyeho icyaha cyo gukora Genocide we ubwe, ariko ahamwa no gushishikariza abahutu kwica abatutsi, bityo akatirwa imyaka 15.

Icyaha cyo gushishikariza ubu bwicanyi Muvunyi yahamijwe ko yagikoreye mu cyahoze ari Komini Gikore muri Perefegitura ya Butare muri Gicurasi 1994, dore ko muri iyo perefegitura bamwe mu baturage bari baranze kwica abatutsi.

Lt Col Tharcisse Muvunyi yafatiwe i Londres  mu Ubwongereza mu 2000 azanwa i Arusha tariki 5 Gicurasi 2002. Abaye uwa gatatu urekuwe n’uru rukiko nyuma yo kwitwara neza mu munyururu mu gihe kingana na 3/4  by’igihano yakatiwe

Akurikiye Michel Bagaragaza warekuwe mu Ukuboza 2011 ndetse na Juvenal Rugambarara warekuwe tariki 2 Gashyantare uyu mwaka.

Roland Amoussouga, umuvugizi w’Urukiko rwa Arusha, yatangaje ko Tharcisse Muvunyi yamaze kurekurwa ariko akaba ari mu nzu icumbikirwamo abarekuwe n’urukiko bategereje aho berekeza ngo bidegembye.

Lt Col Tharcisse Muvunyi mu 2002 yoherezwa i Arusha nyuma yo gufatirwa i Londres mu 2000/Photo BBC
Lt Col Tharcisse Muvunyi mu 2002 yoherezwa i Arusha nyuma yo gufatirwa i Londres mu 2000/Photo BBC

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uziko uko arushaho kugira imyaka myinshi ariko arushaho kuba umu jeune!reba iyo photo ya 2002 mbere yuko afungwa ndetse niyo ya 2012 amaze gufungurwa!

  • Ahubwo agenda aba umukecuru

Comments are closed.

en_USEnglish