Urukiko rutegetse ko Violette UWAMAHORO arekurwa by’agateganyo
Kuri iki gicamunsi, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko Uwamahoro Violette arekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zigize icyaha. Uregwa akazakurikiranwa ari hanze, rwemje kandi ko mugenzi we baregwa hamwe wanavugaga ko bacuranaga imigambi mibisha akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, n’uwo baregwa hamwe ‘mubyara we’ witwa Jean Pierre Shumbusho w’umupolisi bakurikoranyweho ibyaha bitatu: Kumena ibanga rya Leta, kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi cyangwa umukuru w’igihugu.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Uwamahoro gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ryimbitse ku byaha aregwa, uregwa ariko yavugaga ko ibyo aregwa bitagize icyaha kandi asaba kurekurwa agakurikiranwa adafunze kuko anatwite.
Uyu munsi, umucamanza usomye imyanzuro ku iburanisha ry’ifunga n’ifungura ry’agateganyo kuri Uwamahoro violette ukekwaho ibyaha birimo no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi cyangwa umukuru w’igihugu yagarutse ku miburanishirize yaranze impande zombi ubushize.
Yavuze ko Jean Pierre Shumbusho baregwa hamwe yagiye yivuguruza mu mvugo zishinja Uwamahoro yavugaga ko bagiranye ibiganiro biganisha ku mugambi mubisha wo kugirira nabi Leta.
Uyu Shumbusho Urukiko rutegetse ko akomeza gukurikiranwa afunze kuko yemeye ibyaha byose aregwa, kandi bikaba ari ibyaha bikomeye.
Jean Pierre Shumbusho yemereye Ubugenzacyaha ko yagiranye ibiganiro kuri WhatsApp na Uwamahoro akamusaba kujya amugezaho amakuru y’umutekano w’u Rwanda.
Shumbusho kandi yavuze ko uyu mubyara we (Uwamahoro) yamwijeje kuzamurihirira amashuri akajya kwiga akava mu “butegetsi bw’Abatutsi” akajya muri Uganda agahurirayo n’abasore bari gukorerayo imyitozo ngo bazaze gukuraho Leta y’u Rwanda ngo bakagabana ubutegetsi.
Uyu usanzwe ari umupolisi avuga ko Uwamahoro yanamubwiraga ko azamufasha kujya mu ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.
Mu myiregurire, Me Mukamusoni Antoinette wunganira Uwamahoro yabwiye Urukiko ko umukiliya we atari umusirikare cyangwa undi muyobozi muri Leta ku buryo hari amabanga yamena, akavuga ko Shumbusho ahubwo ari we wamennye ibanga ry’akazi, kuko ngo yamubwiraga ‘operations’ zimwe na zimwe z’inzego z’umutekano.
Umucamanza avuga ko uyu mubyara wa Violette Uwamahoro yagiye arangwa no kwivuguruza kuko rimwe yavugaga ko bagiranye ibiganiro mu buryo busanzwe (bitari umugambi) na Violette ubundi ngo akavuga noneho amushinja.
Mu myiregurire ye Uwamahoro ntiyahakanye ko yagiranye ibiganiro na mubyara we Shumbusho, gusa yavuze ko baganiraga bisanzwe nk’abafitanye isano.
Umucamanza yagarutse ku kuba Shumbusho yariyemereye ko ibi byose yabyikoreye yavuze ko kuba yarabyemeye nta gahato ashyizweho ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha kandi ibyaha aregwa ari iby’ubugome bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.
Umucamanza wagarukaga ku kwivuguruza kwa Shumbusho mu myiregurire ye yo mu rukiko no mu bugenzacyaha, yavuze ko ibi biha amahirwe Uwamahoro ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bityo ko agomba gukurikiranwa ari hanze.
Violette Uwamahoro n’uwo bareganwa uyu munsi ntabwo bari bitabiriye isomwa ry’urubanza.
Uwamahoro yafunzwe kuva tariki 14 Gashyantare 2017 ubwo yari yaraje mu Rwanda gushyingura se.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
Kare kose se! Uyu mudamu ni nde utabonaga ko azira amaherere?
“Kuva mu butegetsi bw’Abatutsi” Agashyiraho ubw’Abaki? Ariko mwatamitswe uburozi burafata peee!!! undi nawe ngo ni ukuzira amaherere?? Harahagazwe
Mubyo Violette UWAMAHORO aregwa haimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi cyangwa umukuru w’igihugu. Kuki ntacyo mubitubwiraho?
Urumva babivugaho iki se? Akenshi ni kuriya usanga babivuga mu rukiko kuko bari muifunga ry’agateganyo ntibajya mu mizi.
Ahubwo ikibazo buriya ko arekuwe by’agatganyo arafata indege asubire iwe Leeds?
Uyu mudamu akijijwe nokubafite ubwenegihugu bwabongereza nahubundi ntiyari kuzavamo ndabarahiye.Reka turebe uriya wagiye kumushinjako atazaboreramo.
Ibyo uvuga nibyo ariko ikigabo cye cyamuretse akajya muri uriya muriro nacyo ni ikigoryi. Imiteto no kureba hafi kw’abanyarwanda bamwe biteye iseseme. Ni kimwe n’uriya mudamu wundi urugabo rwe rwohereje ngo ajye kwiyamamariza ubuperezida mu rwanda. Mwa bicucu mwe kagame yarwanye imyaka kugirango afate ubutegetsie none murakeka ko mwaterura amabuno mukajya gusarura aho mutabibye mwitwaje ngo umuntu umwe ijwi rimwe? Ha Ha ha. Isi iracyari umuntu umwe imbunda imwe, umuheto umwe, umwambi umwe, icumu rimwe, inkota imwe cg isasu rimwe.
gutukana si byiza mwene data watanga igitekerezo ariko udatukanye gutukana ntago ari indangagaciro za kinyarwanda isubireho ugatinyuka ugatuka abantu utanabazi? shame on you
Bazimby uri umuntu w’umugabo cyane!Urabambwiriye niba unatukanye ubutumwa bwumvikanye!Bazajya bamara guhaga champagne n’amafi by’iburayi ngo bagiye gukora polotike!Hihiiiiiiii!Ntibazi indaki icyo aricyo!
Uyu mudamu VIOLETTE UWAMAHORO agomba gusaba indishyi ,Leta y’u RWANDA igomba kumuh’indishyi kubera iminsi ymaze yicwa rubozo afungiy’ubusa. Ay ayinyaaaa!! BIGIYE GUSHYAHA YEEEE
Hhhh byose Imana niy ibizi Ntawamenya
Ntabwo Mme V. Uwamahoro yafashwe kuri 14 Gashyantare. Uko munsi ni bwo yabuze. Kuri 3 Werurwe ni bwo polisi yatangaje ko imufite.
Comments are closed.