Digiqole ad

Urujijo ku mukino utabaye wagombaga guhuza Police FC na Isonga FC

Kuri uyu wa 25 Mata kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hari hateganyijwe umukino wagombaga guhuza Police FC na Isonga FC, uyu mukino w’ikirarane ntiwakinwe kuko ikipe y’Isonga FC itageze ku kibuga.

Abasifuzi bari kuyobora umukino bitahiye nyuma y'igenzura bakabura Isonga FC
Abasifuzi bari kuyobora umukino bitahiye nyuma y'igenzura bakabura Isonga FC

Byari byemejwe na FERWAFA ko uyu mukino ugomba gukinwa, ndetse ku kibuga abasifuzi bakoze igenzura rikorwa mbere y’umukino, ikipe y’Isonga irabura. Ibi bishobora kuza kuyiviramo guterwa mpaga.

Aba basifuzi batangaje ko bo badatera mpaga ahubwo batanga raporo (raport) ku buyobozi hanyuma bukaba aribwo bwemeza mpaga.

Ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA bwana Bonny Nsabimana, yatangarije UM– USEKE.COM ko mpaga itaremezwa, ndetse bari kureba uko iki kibazo cyarangira umukino ugashyirwa kuwa gatanu tariki 27 Mata.

Police FC ku ruhande rwayo nyuma yo kubura ikipe ku kibuga ivuga ko amategeko agomba gukurikizwa, ari mpaga nta kindi, kandi ititeguye gukina uyu mukino undi munsi utari uyu wagombaga gukinirwaho.

Ikipe y’Isonga FC yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA ibaruwa isaba ko iyi kipe, ifite abakinnyi benshi bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, abakinnyi babanza bakaruhuka nyuma y’umukino bakinnye muri Namibia bakagera mu Rwanda kuwa mbere (23 Mata) nimugoroba. FERWAFA ariko ikaba itarashubije Isonga FC iyemerera ubusabe bwayo.

Bamwe mu bakinnyi ba Police mu rwambariro bategereje baraheba
Bamwe mu bakinnyi ba Police mu rwambariro bategereje baraheba

Police yemeza ko FERWAFA itigeze ibamenyesha niba uyu mukino wimuwe nkuko Isonga yabisabye, usibye ko FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yemezaga ko umukino ugomba kuba nimugoroba, umuyobozi w’Isonga FC Augustin Munyandamutsa nawe agatsimbarara ko badakinisha abana bananiwe.

Ikibazo cy’uyu mukino, cyazamuye urwikekwe hagati ya Police FC na APR FC zihanganiye bikomeye igikombe cya shampionat.

Urujijo kuri uyu mukino kandi rwaba ruri gushyira hanze umubano mubi (uhishwa) uri hagati ya bamwe mu bayobozi bakuru ba FERWAFA ndetse n’ubuyobozi bw’Isonga FC bukuriwe na Augustin Munyandamutsa.

Kagere Meddy rutahizamu wa Police yari yiteguye
Kagere Meddy rutahizamu wa Police yari yiteguye
Umutoza Goran  (ibumoso) wa Police FC ategereje mu rwambariro
Umutoza Goran (ibumoso) wa Police FC ategereje mu rwambariro

Umukino APR yo yakinaga na Espoir i Rusizi kuri uyu wa gatatu ikaba yatahukanye intsinzi y’ibitego 2-1 cya Rusizi.

Hatangimana Ange
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • police bayihe amanota yayo rwose kuzana mambo z,inanirwa bivugwa mbere!!! ferwafa nayo ireke gusenya amakipe ibogama ntize ikemure ibibazo ni bibe kubiteza!!!

  • FERWAFA kuki igira amafuti.niba yarandikiwe kuki idasubiza.niba baraje lundi mubyukuri bari bananiwe,ibi nibyo babituye?abazanamo APR aya ni amatiku,mujye muva mumatiku.

    • Ubwo ariko nawe wirengagije ko hari amasaha y’ikiruhuko ateganijwe na FIFA hagati y’umukino n’undi.Nba kandi ubizi atari amarangamutima urabona ko ayo masaha yarenze kure.Ni mpaga rero amategeko aramutse yubahirijwe

  • Ubundi itegeko rivugako iyo Ekipe yakinnye umukino mpuzamahanga igakinira murugo ikirarane igikina muricyocyumweru tubatwatangiyehagati.Iyoyasohotse ikina mucyumweruhagati gikurikiyeho.Sinzi nibaryaravuguruwe

  • FERWAFA ni ikurikize amategeko arahari itange mpaga,naho ubundi nishaka sentiments nk’izagiye zikorerwa APR FC mu bihe byashize,iraba irimo guha bariya bana urugero rubi,nabo amaherezo bazabe aba stars à domicile nka apr kandi bari bafite ejo heza cyane !

  • sinarinziko FERWAFA nayo yagira amafuti nkariya ubu se nikihe kitegererezo baduha cgw nagakino barshak guha polisi igikombe yyew ntawamenya

  • Ferwafa yagomabaga gusubiza “yego” cyangwa “oya” ariko niba mu mategeko agenga Ferwafa hari ahavuga ko ko iyo wanditse ntusubizwe bifatwa nk’aho “wemerewe” ubwo Isonga ntiyagombaga gukina niba se hari aho bivugwa ko iyo wanditse ntusubizwe uba “utemerewe” Isonga yagombaga gukina. nyamuneka mujye mureba mu mategeko icyanditsemo. Ubwo kurinjye nihitabazwe amategeko ibindi by’amatiku ntabwo byubaka rwose

  • jye n’ubwo ntari umufana ndumva bwa mbere Ferwafa ifite amakosa iyo ibona ari ngombwa yari gusubiza isonga iyemerera Police igahabwa kopi .Ikosa rya 2 ni Isonga yarikoze , ko yanditse ntisubizwe yabwiwe n’iki ko yemerewe?Abasifuzi nabo bafite amakosa .Ubundi bo bari hagati y’ikipe ,Ferwafa ,n’abafana bakagombye kuba baravuye ku kibuga batanze umwanzuro noneho Ferwafa nk’urwego rubakuriye bakabavuguruza ariko bo barangije ibyabo.Icyo nabwira abasifuzi ndetse na Ferwafa ni uko ukiranura abavandimwe arararama iyo uzanyemo amarangamutima byose urabizambya

  • Njye ndabona mu byukuri niba ikosa ari irya FERWAFA itarasubije ibaruwa yandikiwe.ikindi ntitwirengagize ibyo bariya bana bdufasha hanze really speaking bari bananiwe motif yabo irumvikana cyane ndetse.FERWAFA kudasubiza yasaba imbabazi no kureka ngo police igere ku kibuga nabyo yabisabira imbabazi ndetse nabanyarwanda bagiye kureba umupira nabo bagire icyo bababwira icyanyuma administration mu bintu bihuza abantu benshi ikwiye gukurikiranwa buri munsi biragararaza administration ipfuye cyangwa hari ibindi bari bagambiriye

  • ikigaragara nuko niyo mpaga baramutse bayemeje baba bibye kuko ntakemeza ko nabasifuzi bahageze uretse amafoto ni Isonga FC ishatse yavugako yahageze kuko ntabwo abasifuze bakoze akazi bashinzwe ,bagombaga gutera forfait ubundi FERWAFA ikabavuguruza.ikindi FERWAFA yagombaga gusubiza aba bana kandi ibemerera kuko niba barahageze lundi ni joro umunsi wo ku wa kabiri ni muto kuri aba bana mu gihe APR yo banayisubikira umukino itaranakina ho icyumweru kandi byo bitanumvikana.ntibatere aba bana mpaga nabo ni abantu umukino uzasubirwemo niba Police fc ivuga ngo yari yageze ku kibuga nubundi izasubireyo si kure ireke gushaka gusahurira mu nduru,ariko ni Isonga fc nayo ubutaha niba itasubijwe ijye ijya ku kibuga yemere itsindwe ahubwo irege nyuma ariko ku bwanjye aba bana twabareka uyu mukino ukazasubirwamo kuko iki sicyo gihembo twaba tubahaye bavuye kuduhesha ishema kandi ikibazo cyabo cyumvikana nta marangamutima arimo kuko na APR irabikorerwa

    • Aimablus ko turi kuri Police ni isonga APR uyizanye ute? ariko abanyarwanda twabaye dute rayon gusa syi!!

  • Bitewe n’uko FERWAFA itasubije ibaruwa ya Isonga FC ngo ibamenyeshe icyemezo cyafashwe yakogombye kubibazwa rwose naho match yo ninkaho yabaye.Police nibayihe amanota yayo.

    NB:Bayobozi ba FERWAFA mureke kwangiriza ruhago nyarwanda kuko sicyo mwagiriyeho.namwe koko abantu basobanukiwe nibye ruhago koko mukabura icyemezo mufata mu nanirwa gusubiza urwandiko rw Equipe biteye isoni peee niba ibyo babarega aribyo.

  • Ferwafa yahemukiye isonga, ibyo rero nta kundi bigenda Police bayihe amanota yayo, nyamuna musubirishijemo uriya mukino Police igatsindwa ibigambo by,aba rayon ntawabikira, gasingwa gerageza ukiranure abanyarwanda. Nimubona ibi bibazo bidashyizwemo APR muzangaye. Ahaaaaa ngaho aho ndi da nitwa Nzabandora Bwimba

Comments are closed.

en_USEnglish