Ibihangano bishushanyije byerekena umuryango wa Jay-Z
Umunyabugeni amaze gushyira ahagaragara ibihangano byerekana Beyoncé umuhanzi ukomeye mu njyana ya R’N’B , umugabo we Sean Cartyer uzwi ku izina rya Jay-Z n’umukobwa wabo Blue Ivy. Umuryango ukomeye cyane muri Showbiz ku isi.
Ibi bihangano byashyizwe ku rutonde rw’ibigomba guhembwa n’ikigo Webby Awards gihemba ibihangano byakunzwe kurusha ibindi kuri Internet.
Uru ruhererekane rw’ibihangano ryiswe “The Carter Family Portraits Gallery” riri kuri Interneti guhera mu Nzeri 2013 rwashimye n’urubuga rusanzwe rukora ibihangano byo kuri Interineti.
Ikinyamakuru The Huffington Post cyo muri USA kivuga ko ibi bihangano bizakomeza guhembwa kugeza muri ku Italiki ya 20, Gicurasi umwaka utaha.
Abahanga bavuga ko umunyabugeni wakoze ibi bihangano afite ubuhanga bwo kongerera ubwiza ibihangano byerekana Beyoncé n’umuryango we mu bwiza buvanze ibihangano bya kera n’iby’ubu.
Bavuga ko uyu muhanga yavanze ubwiza bw’igihangano cya Johan Vermeer cyiswe La Jeune Fille à la perle” ndetse n’ubw’igihangano cya Gustave Klimt cyiswe Portrait se Adèle Bloch-Bauer” mu gukora ibi bihangano bya Beyoncé n’umugabo we n’umukobwa wabo.
Uyu muryango ni umwe mu ikize cyane kurusha indi yose ku isi muri Showbiz, ni nawo muryango wiyubashye kandi ukunzwe cyane ku isi n’abakunda muzika kuko bagerageza kugira indangagaciro zo kwiyubaha zihurirwaho n’ikiremwamuntu cyose ku isi.
Amwe muri ayo mashusho:
0 Comment
ANTI-CHRIST.COM
sibwo babagize ibigirwamana. Murabe maso mutabikulikira ngoniko mubihe byanyuma bizagenda ngibyo byaje
Comments are closed.