Digiqole ad

Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rurakenewe – Brig.Gen Nzabamwita

Urubyiruko rurasabwa  kumva ko arirwo rugomba kugira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, nk’uko Brig.Gen Joseph Nzabamwita yabigarutseho mu kiganiro yatanze muri kaminuza yigenga  ya Kigali, ishami rya Rubavu mu biganiro byateguwe n’Umuryango uharanira  imiyoborere myiza n’Iterambere ry’Urubyiruko (RGPYD).  

Brig.Gen Nzabamwita atanga ikiganiro muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Rubavu
Brig.Gen Nzabamwita atanga ikiganiro muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Rubavu (Foto NYC)

Ibiganiro byaberaga i Rubavu byateguwe n’Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uzwi ku izina rya “Rwanda Good Governance Promotion and Youth  Development Organization”.

Brig.Gen Nzabamwita Joseph wari uhagarariye Minisitiri w’Ingabo yasabye abanyeshuri basaga 1500 n’ abarimu bari bitabiriye ikiganiro kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uyu muyobozi akaba yasobanuriye urubyiruko uruhare rw’ingabo mu iterambere ry’imibereho   myiza y’abaturage no gusigasira umutekano biganisha ku iterambere rirambye, yongeraho ko ingabo z’U Rwanda zumva neza uruhare rwazo mu guteza imbere igihugu hakorwa ibikorwa by’iteramere.

Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko,  yagaragarije urubyiruko uruhare rwarwo muri gahunda y’imbaturabukungu EDRS 2, yavuze ko urubyiruko ruyifitemo uruhare rukomeye aho rugomba kumva ko rwifitemo ubushobozi mu iterambere igihugu cyifuza kugeraho kandi  buri wese akaba agomba kugira icyo akora mu rwego arimo.

Yongeraho ko binafasha mu guteza imbere imiyoborere myiza asaba inzego z’urubyiruko gutanga umusanzu ufatika mu kwihutisha iterambere.

Nkuranga kandi arashishikariza urubyiruko guhora bashakisha ubumenyi bwabashoboza guhangana ku isoko ry’Umurimo mu Rwanda no mu Karere, ati “Amahirwe ntiyizana umuntu agomba kuyakorera.”

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na yo ikaba ikomeza gukorera ubuvugizi urubyiruko kugira ngo ibibazo bikomoka ku ibura ry’akazi bigabanuke mu rubyiruko.

Umuyozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Dr.Sekibibi Ezechiel ashima cyane umuryango RGPYD wagize ruhare mu gutegura ibiganiro avuga ko ari ingirakamaro mu gufasha abanyeshuri  kumva uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu.

Dr. Sekibibi ndetse asaba ko igikorwa umuryango RGPYD wakoreye i Rubavu wagitegura no muri Kaminuza yigenga ya Kigali Ishami ry’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa RGPYD, Hakuzimana Samuel yatangarije abanyamakuru ko ibi bikorwa bazakomeza kubikora no mu yandi mashuri makuru  mu Rwanda  kuko bifasha urubyiruko mu kumva neza uruhare rwarwo mu miyoborere y’igihugu ndetse n’umusanzu rugomba gutanga mu iterambere ry’igihugu.

RGPYD ifite mu nshingano zayo kwimakaza imiyoborere myiza ndetse no kugeza kure ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’imiyoborere myiza, by’umwihariko ukaba ufite mu ntego gukangurira urubyiruko kwimakaza imiyoborere myiza ndetse no gushyiraho za ‘clubs’ z’imiyoborere myiza (Good governance clubs).

NYC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • urubyiruko ni inkingi y’igihugu, urubyiruko icyo rwashatse cyaba kiza cyangwa kibi urubyiruko ni cyo gihimba cy’igihugu, urubyiruko rwakoreshejwe mugusenya igihugu kuberA imiyoborere mibi yuzuye u rwango, ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza urubyiruko twubuka igihugu amahanga atwirahire

    • Poul uri umuswa tuuuuu!nkunze ko ubivuze neza ko urubyirukoari igihimba cy’igihugu,ariko se ushatse kuvuga ko abarezwe mbere y’ubwo buyobozi bwanyu bwiza bw’ikigihe bo batagira uburere?none se wigeze wumva perezida w’urwanda mbere ya 1994 wagiye mumahanga akavugirizwa induru kubera imiyoborere mibi?ahubwo wahanagujwe na viange muri cervaeu ntabwo uzi ururo n’icyatsi ntuzongere gusuzugura abakubanjirije ,ukuruta aba akuruta ntuzasubire ukubwira ibyo ukabyemera munganya ubwenge.kwiyemera.com

      • Wowe wiyita Carine si byiza gutukana!

  • urubyiruko dukwiye gufata intambwe ya mbere mukurinda igihugu cyacu mukugiteza imbere ndetse no kicyubaka mu myaka yashize twigishijwe ibintu bibi tujya mu bwicanyi ariko ubu nshimishwa no kuba dufite abayobozi beza batugira inama nziza kandi baharanira icyaduteza imbere.

  • urubyiruko rugomba kumenya ko iterambere ry’igihugu riri mu biganza byacu, tugakora tutikoresheje kandi tukareka ubunebwe

Comments are closed.

en_USEnglish