Digiqole ad

Urugwiro beretse ‘Igisupusupu’ rwatumye agaruka kuri Stage gusoza igitaramo

 Urugwiro beretse ‘Igisupusupu’ rwatumye agaruka kuri Stage gusoza igitaramo

Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Abanyarwanda bamaze bibohoye, Nsengiyumva Francois umaze kwamamara nka ‘Igisupusupu’ yagaragarijwe urugwiro bituma agaruka ku rubyiniro ngo asoze iki gitaramo cyagombaga gusozwa na Riderman.

Igisupusupu yagaragarijwe urugwiro [Photo: Igihe]
Iki gitaramo cyabere muri parking ya stade Amahoro, kitabiriwe n’abaturage benshi bari baje kwishimira uyu munsi udasanzwe ubibutsa ko bibohoye imiyoborere mibi.

Dj Phil Peter na mugenzi we Dj Lenzo batangiye gushyushya abitabiriye iki gitaramo bavangavanga imiziki bakanyuzamo bakanabyina.

Abiganjemo urubyiruko bari babukereye, bakomeje kuzamura amajwi bavuga ko bashaka ‘Igisupusupu’ [Nsengiyumva wamamaye mu gihe gito].

Mc Tino na Sandrine Isheje Butera bombi basanzwe ari abanyamakuru bageze ku rubyiniro ahagana saa 18 bakira abakunzi b’umuziki bitabiriye iki gitaramo.

Umuhanzi Clarisse Karasira wabimburiye abandi aririmba zimwe mu ndirimbo ze nka Ntizagushuke, Twapfaga iki, akunganirwa n’itsinda rizwi nka Symphony band ry’abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika riri i Muhanga.

Yakurikiwe na  King James wahagurukije abantu mu ndirimbo zibyinitse, Charly na Nina baza bongera ibyishimo, ndetse n’umubyeyi w’abahanzi Mariya Yohana atanga ubutumwa bwo kwibohora mu ndirimbo abyinana insinzi n’imbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki gitaramo.

Amajwi y’abari bateraniye aha, yazamukaga avuga ngo ‘Igisupusupu’. Ntibyatinze kuko Nsengiyumva AKA Igisupusupu yaje ku rubyiniro akurikiye Buravan.

Akamo kazamutse mu bafana, bagaragazaga ko bishimiye uyu mugabo waje ku rubyiniro n’umuduri we atajya asiga aho agiye hose.

Igisupusupu wahereye ku ndirimbo Icange, yayiririmbye umwuka mu bafana bigaragara ko wahindutse, akavumbi gatumuka kuko benshi bariho bacinya umudiho.

Ageze ku ndirimbo Mariya Jeanne yiswe ‘Igisupusupu’ ndetse akanafata iri zina, byongeye guhinduka akaruru kaba kose, ababyina barabyina, ari na ko bamwunganira baririmba izi ndirimbo ze zimaze gucengera muri benshi.

Iki gitaramo cyagombaga gusozwa n’umuraperi Riderman, amaze kuva ku rubyiniro, Sandrine Isheja na MC Tino babajije abafana umuhanzi bifuza ko agaruka ku rubyiniro, ma majwi y’urufaya bati “Igisupusupu.”

Ku munsi wo Kwibohora, ikifuzo cy’umunyarwanda kiba gisa n’itegeko. Uyu muhanzi ukunzwe na Benshi yagarutse ku rubyiniro yongera gusubiramo indirimbo ‘Mariya Jeanne”. Asoza igitaramo…

Igitaramo cyo Kwibohora
Bari babukereye
Clarisse Karasira ati ‘Twapfaga iki’
MC Tino na Sandrine bayoboye iki gitaramo
Bruce Melody na we yashimishije abitabiriye iki gitaramo

Arien KABARIRA URWIBUTSO
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • BIBAGIWE ABAHANZI GAKONDO .CYANGWA IGISUPUSUPU NIYO NJYANA GAKONDO IGIZWEHO? MASAMBA, JULES SENTORE BARIHE?

  • Ku munsi wo Kwibohora, ikifuzo cy’umunyarwanda kiba gisa n’itegeko. Uyu muhanzi ukunzwe na Benshi yagarutse ku rubyiniro yongera gusubiramo indirimbo ‘Mariya Jeanne”. Asoza igitaramo… canke mu rwanda iminsi yindi ata kwibohora icifuzo ntokiba ari iteka?

    • Wowe wiyise mwami banza utekereze neza ikibazo unacyandike neza.

  • Uyu mugabo ameze nka mwiseneza muri miss Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish