Digiqole ad

Ku buryo butunguranye urugendo rw’aba basore muri Chelsea FC rwigijweyo

Amasaha 24 gusa Mucyo na Uwiragiye babwiwe ko bazajya gusura ikipe ya Chelsea FC nyuma yo gutsinda amarushanwa ya Copa Coca Cola, bahise bamenyeshwa ko urugendo rwabo rusubitswe.

Pasteur Mucyo na Eric
Pasteur Mucyo na Eric Uwiragiye mu gihirahiro ubu

UM– USEKE.COM uvugana na bamwe mu bakozi bwa Coca Cola bari muri iki gikorwa, badutangarije ko Coca Cola International itababwiwe impamvu y’iri subikwa ritunguranye ry’urugendo rw’aba bana rwari ruteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nzeri

Aba bakozi badutangarije ko Coca Cola International yababwiye ko bategereza  amakuru  abamenyesha andi matariki aba bana bazagira gusura Chelsea nk’igihembo cyabo nyuma yo kugaragaza ubuhanga muri Football mu marushanwa ya Copa Coca Cola.

Amarushanwa ya Copa Coca Cola yatoranyirijwemo aba bana agirwamo uruhare n’andi ma sosiyete nka Bralirwa, Heinelen nazo zikorana na Coca Cola International.

Turacyakurikirana iyi nkuru ngo tumenye neza impamvu Coca Cola International yahinduye gahunda nyuma y’amasaha make gusa babwiye aba bana ngo bitegure urugendo i Londres kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish