Digiqole ad

Uruganda rushya rwa Oxygen mu bitaro bya Ruhengeri rwagabanyije impfu

 Uruganda rushya rwa Oxygen mu bitaro bya Ruhengeri rwagabanyije impfu

*Uru ruganda rushobora kuyungurura hafi 5 000L z’umwuka ku munsi
*Utwana tuvuka tutageze impfu zatwo zaragabanutse cyane

*Bohereza uyu mwuka no mu bindi bitaro nka Nemba, Shyira, Butaro, Gisenyi…
*Umwuka duhumeka uba ufite 21% bya Oxygen, uwo bayungurura ugira ahagti ya 87 – 97%

Dr Leon Ngezahayo umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko impfu zaterwaga no kubura umwuka mwiza wa Oxygen abarwayi bakenera zagabanutse cyane mu mezi 14 ashize ibi bitaro byungutse uruganda rushya ruyungurura Oxygen. Uyu mwuka banawohereza mu bindi bitaro byo muri iki gihe cy’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda.

Imwe mu mashini ikora Oxygen mu bitaro bya Ruhengeri
Imwe mu mashini ikora Oxygen mu bitaro bya Ruhengeri

Muri ibi bitaro biri mu mujyi wa Musanze, abarwayi bafite ibibazo bikenera umwuka wa Oxygen, nk’ababazwe, abana bavuka batageze igihe, abarwayi indwara z’ubuhumekero…hari abapfaga kubera kubura umwuka bakeneye. Ariko ubu ngo byarahindutse.

Dr Ngezahayo avuga ko uru ruganda ruyungurura amacupa 60 ya 40L n’andi 50 ya 50L buri munsi, ni hafi 5 000L ku munsi za Oxygen nziza ikenerwa n’umurwayi.

Iyi yoherezwa no mu bindi bitaro nka Nemba, Shyira, Butaro, Kibuye, Gisenyi ndetse na CHUB i Butare.

Umwuka wa Oxygen wageraga muri ibi bitaro byose uturutse ku bitaro bya Kanombe i Kigali.

Dr Nkezahayo ati “Hari igihe watindaga, hari igihe wabaga mucye bitewe n’abawukeneye, ibi bikagira ingaruka zirimo n’impfu nyinshi. Ariko ubu byarakemutse.”

Imashini bifashisha zifata umwuka duhumeka usanzwe zikawuyungururamo Oxygen nziza iba ikenewe n’umurwayi.

Abaganga bavuga ko umwuka duhumeka mu kirere muri iki gihe uba urimo 21% ya Oxygen gusa, izi mashini zirawuyungurura zisigarana ufite hagati ya 87- 97% bya Oxygen y’umwimerere, ngo bigeze munsi y’ibi bipimo imashini ntiziwushyira mu macupa yabugenewe ngo ugezwe ku barwayi.

Mu gihugu, uruganda nk’uru rusanzwe gusa mu bitaro by’Umwami Faisal, CHUK, Rwinkwavu na Kanombe. Ubu hiyongereyeho n’ibitaro bya Ruhengeri.

Imashini zitunganya uyu mwuka imwe ihagaze miliyoni 400 y’u Rwanda.

Mu 2014 nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ko ibitaro bya Ruhengeri bijya ku rwego rw’ibitaro by’ikitegererezo, bifite inzobere zirindwi (abaganga b’aba specialistes) zivura indwara zitandukanye.

Inzu batunganyirizamo uyu mwuka
Inzu batunganyirizamo uyu mwuka
Semuhungu umutekinisiye asobanura uburyo imashini ya Oxygen ikora
Semuhungu umutekinisiye asobanura uburyo imashini ya Oxygen ikora
Imashini itunganya uyu mwuka ihagze miliyoni 400 z'u Rwanda
Imashini itunganya uyu mwuka ihagze miliyoni 400 z’u Rwanda
Zitunganya uyu mwuka ku kigero kiri hagati ya 87 na 97%
Zitunganya uyu mwuka ku kigero kiri hagati ya 87 na 97%
Mu ruganda rutunganya uyu mwuka
Mu ruganda rutunganya uyu mwuka
Buri munsi bakora hafi 5 000L za Oxygen nziza igenewe abarwayi
Buri munsi bakora hafi 5 000L za Oxygen nziza igenewe abarwayi mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda
Aya macupa abika umwuka wayunguruwe ukenerwa cyane n'abarwayi, iyi serivisi ikaba yaratumye impfu zikomoka ku kubura umwuka kw'abarwayi bawukeneye zigabanuka
Aya macupa abika umwuka wayunguruwe ukenerwa cyane n’abarwayi, iyi serivisi ikaba yaratumye impfu zikomoka ku kubura umwuka kw’abarwayi bawukeneye zigabanuka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mukomereze aho!!! Ariko nanone, abaganga bajye basobanurira abarwayi n’abarwaza ko gushyirwa kuri Oxygen bitavuga ko umuntu agiye gupfa, kuko ariko abenshi babyumva iyo babibonye bityo bakiheba (demoralized). Murakoze

  • Iki ni igikorwa cyiza cyane.MINISANTE irimo iratera intambwe igaragara mu buvuzi mu gihugu cyacu.
    Ibi bitaro bya Ruhengeri bari bakwiye no kubiha imashini zigezweho za Radiologie, endoscopie, ndetse na medical scanner.

Comments are closed.

en_USEnglish