Urugaga rw’abikorera(PSF) rwagendereye abikorera mu isoko rya GAKINJIRO
Umuyobozi w’ akarere ka gasabo NDIZEYE Willy arashima uruhare urugaga rw’ abikorera rugira mu iterambere ry’ako karere n’irya abaturage.
Ubu ibikorwa by’urugaga rw’abikorera bikaba bisaga miliyari 5 muri ako karere, ibi uwo muyobozi akaba yabitangarije UM– USEKE.COM mu gikorwa cy ‘inama nyungurana bitekerezo ku mikorere y’inzego zihagarariye abacuruzi n’abikorera, inama yabereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka gasabo.
N’kuko bitangazwa na Fabrice SHEMA, perezida w’ urugaga rw’ abikorera bo mu karere ka Gasabo, avuga ko iki gikorwa cyari kigamije kumenyekanisha inzego z’urugaga nyuma y’ amatora y’ abayobozi bashya, gushishiakriza abacuruzi gushora imari yabo muri ako karere, gukora mu buryo bwisanzuye ku bacuruzi basabana ntawe wibonamo mugenzi we nk’umwanzi ,
Eugene NIWENSHUTI ni pereizida wa coooperetive APARWA imwe muri enye zasuwe okora ibijyanye no kubaza muri ako karere ka Gasabo. Avugako kujya mu rugaga rw’ abikorera byafashije abanyamuryango ahagarariye kwiteza imbere kuko hari byinshi bamaze kunguka.
Yagize ati :’’Tumaze gushakira abanyamuryango bacu aho gukorera .Tumaze kububakira inyubako yo gukoreramo ya niveau 3 ifite ibyumba 120 n’icyumba cy’amanama twubaste inzu y ubucuruzi ya miliyari imwe na miliyoni 600 frw naho aterire yacu ifite agaciro k’ ibihumbi 600.0000frw.’’urugaga rwaradufashije pe.
N’ubwo iyi koperative ivuga ko abanyamuryango bayo biteje imbere, Niwenshuti avuga ko zimwe mu mbogamizi bagihura nazo harimo ibura ry’ imbaho bakoresha mu bubaji bwabo, aho ngo zituruka mu gihugu cya Congo Kinshasa kandi zibageraho zihenze cyane.
Ikindi ngo umusoro ucibwa imbaho ukaba uri hejuru no kuzibona bikaba bica mu nzira zigoranye.
Yagize ati: ‘’imisoro itangwa ku mbaho iracyari miremire, turasaba Leta ko ibikoresho by ‘ibanze dukoresha yadufasha kubigeraho’’.
Muri iki gikorwa umuyobozi w’ akarere ka Gasabo NDIZEYE Willy, akaba kandi kashyize umukono ku masezerano y’ ubufatanye hagati y urugaga rw’ abikorera bo muri ako karere n’akarere ayoboye.
Urugaga rw ‘abikorera (PSF) mu Rwanda rwashinzwe mu mwaka 1999 nyuma yo guhuza w’icyahoze ari umuryango w ubucuruzi n’inganda mu Rwanda. Urugaga rw’abikorerera rukaba rwaratangiye rugizwe n’ amashyirahamwe 14 y’ abahuje umwuga.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo abagize PSF bakaba banasuye amakoperative 4 afite igishora cya miliyari eshanu muri ako karere ka Gasabo. Ibi byose bikaba ngo byari mu rwego rwo kwereka abandi aho bashora gushora imari yabo mu bucuruzi.
Jonas MUHAWENIMANA/ Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
1 Comment
Muraho banyamuryango ba PSF mwese?Ndabanza gusaba uwanditse ino nkuru gukosora aho yanditse ngo umuyobozi w’akarere ka Gasabo kashyize umukono.Naho ubundi biragaragara ko urugaga rwegereye abikorera ku buryo bufatika.Ibyo bigatuma nta rukuta rukiri hagati ya leta n’abikorera utwabo.
Comments are closed.