Urubyiruko rwiga USA n’abiga mu Rwanda mu kwishakamo ibisubizo
Ihuriro ry’urubyiruko ‘ELE Rwanda’ rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateguye ihuriro rizabahuza na bagenzi babo biga mu Rwanda rikazamara ibyumweru bibiri kuva tariki ya 01 kugeza kuya 15 Nyakanga 2013 ribere ku kigo cya IPRC Kigali ahahoze Kicukiro College of Technology.
Nk’uko abayobozi bakuru ba ‘ELE Rwanda’ babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, bavuze ko iyi ari imwe muri gahunda ndende n’imishinga bafite muri uyu mwaka dore ko bateganya ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwihangira imirimo, kwaguka bakagenda naho isi nshya y’ikoranabuhanga igeze ndetse no kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.
Iri huriro rizatangira tariki ya 01 rikarangira kuya 15 Nyakanga mu nsanganyamatsiko igira iti “Wireless Technologies”, bazarebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gusubiza bimwe mu bibazo by’imbere mu gihugu bitabaye ngobwa ko hitabazwa imbaraga zo hanze.
Bazarebera hamwe uburyo bwo guhanga udushya, kwishakamo ba rwiyemeza mirimo bashoboye,n’ibindi ndetse hazabaho n’akanya ko kwidagadura.
Uretse iyi nama nk’uko byagarutsweho na Iradukunda Yves ari nawe muyobozi mukuru wa ELE Rwanda muri uyu mwaka iri huriro rirategura ibikorwa binyuranye birimo ihuriro rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 3 Kanama 2013, amarushanwa y’imishinga myiza mu rwego rw’ubucuruzi azitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko, umushinga w’urubuga rwa internet rugamije guhuza urubyiruko rwose bakungurana ibitekerezo, gahunda yo gukomeze kwegera ba rwiyemezamirimo n’abandi bashoramari bakomeye ku isi babasaba gusangiza ibitekerezo urubyiruko rw’u Rwanda n’ibindi.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW