Urubyiruko rwiga mu mahanga rwagiye mu itorero i Gabiro
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiga cyangwa ruba mu mahanga rwaje kwitabira itorero ku nshuro ya munani, kuri uyu wa 06 Nyakanga 2015 rwahagurikiye kuri Sitade Amahoro rwerekeza i Gabiro. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yavuze ko Leta igomba kwita ku rubyiruko kuko aribo bafite u Rwanda rw’ejo mu maboko yabo kandi ngo batitaweho bashobora kwitabwaho n’ibihugu barimo maze imbaraga zabo igihugu kizahomba.
Urubyiruko rugera kuri 80 rwiswe Indangamirwa nirwo rwahagurukiye i Kigali rwerekeza mu ntara y’Iburasirazuba kwitabira itorero hagamijwe ko bigishwa ibintu bitandukanye birimo indangagaciro nyarwanda, umuco n’amateka y’u Rwanda kugirango nabo bazabone uko batoza urundi rubyiruko ruba hanze rugera kuri 500.
Dr.Ntivuguruzwa Celestin , umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC mbere yo guhaguruka yabasabye kuzitwara neza no gukurikira ibyo bazigishwa mu rwego rwo kuzakira abandi bazaba baje kwitabira itorero ku nshuro ya mbere.
Ntivuguruzwa yasobanuye ko impamvu y’iri torero ariko uru rubyiruko rwitezweho byinshi kandi byubaka igihugu bityo akaba yavuze ati: “Tugomba kubitaho kuko tutabikoze bashobora kwitabwaho n’ibihugu babamo maze bagakurana imico yaho.”
Uyu munyamabanga yasobanuye kandi ko urubyiruko ruzatoza abandi ari abakorerabushake kuko bakora nta gihembo bategereje uretse kumva ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo bigisha barumuna babo, cyane ko ngo nubwo baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi hose nta n’umwe wahawe itike y’indege kugirango aze mu Rwanda.
Shyaka Michel Nyarwaya umunyeshuri w’imyaka 34 uri gukora Doctorat mu Buhinde yavuze ko kuza gutanga umusanzu ku gihugu cye ari inshingano kuri buri munyarwanda wese mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Shayaka yagize ati: “Igihugu ni icyacu ntawe tugisiganya, imbaraga zacu nizo zigomba kucyubaka kandi itorero riduha amahirwe yo gukomeza kurinda umuco wacu.”
MINEDUC ivuga ko yari yiteguye kwakira abandi 60 ariko ngo yakiriye 90 kubera ko babisabye ari benshi kandi babona ko ntawe bashobora kwima amahirwe.
MINEDUC ivuga ko iki gikorwa giteganyijwe kuzanyuramo urubyiruko 500 rw’abanyarwanda biga mu mahanga.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Muze sha ba Rukarabankaba (FDLR) na RNC/Nyam-Sank-Rudas, batazabadutwara! Nabonye n’ imico yo hanze (amacinsi, mukondowazi, jombaho, man, musaza, bebi/umubaby, gay, kumansura, etc…. bibagera amajanja! MINISPOC unganira MINEDUC kuko urubyiruko rurimo ruraducika!!!
Comments are closed.