Digiqole ad

Urubyiruko rw’abanyarwanda muri Malaysia rwakoze umuganda

Abanyarwanda rwiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu gihugu cya Malaysia kuri uyu wa 29 Werurwe bakoze igikorwa cy’umuganda cyahariwe ahanini kuzirikana Genocide yakorewe Abatutsi igiye kwibuka ku nshuro ya 20. 

Bakoze isuku ku mihanda n'imbere y'inyubako zitandukanye
Bakoze isuku ku mihanda n’imbere y’inyubako zitandukanye

Iki gikorwa cyiswe “Global Umuganda” cyakozwe n’ahandi hatandukanye mu bihugu birimo abanyarwanda, muri Malaysia cyateguwe na Rwandese Community in Malaysia (RCM).

Uru rubyiruko rwakoze isuku ku nkengero z’amazu amwe n’amwe atuwemo n’abantu mu mujyi wa Kuala Lumpur nk’uko tubikesha umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa.

Usibye aba banyarwanda iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’inshuti zabo z’abanyamalaysia.

IMG_3958 (2)
Mu gikorwa cyiswe “Global Umuganda”
IMG_3960 (2)
Bakoze isuku imbere y’amazu atandukanye
IMG_3995 (2)
Bakoze isuku kandi ku mihanda
IMG_4003 (2)
Bakoze isuku no mu mazu rusange ahari umwanda
IMG_4087 (1)
Urubyiruko rw’abanyarwanda ruri muri Malaysia ahanini ku mashuri
IMG_4081 (1)
Hari inshuti zabo z’abanyamahanga zabafashije iki gikorwa
IMG_4063 (1)
Bose hamwe nyuma y’igikorwa bakoze mu mujyi wa Kuala Lumpur

Photos/ G Shumbusho

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umwana urikwifoto ya mbere aranyemeje kabisa.

  • this is what means to be #RWANDAN!!!! nice work bavandimwe

  • Muri abo gushimwa bana b’u Rwanda n’inshuti zanyu. Mukomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish