Urubyiruko rw’abanyarwanda muri Malaysia rwakoze umuganda
Abanyarwanda rwiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu gihugu cya Malaysia kuri uyu wa 29 Werurwe bakoze igikorwa cy’umuganda cyahariwe ahanini kuzirikana Genocide yakorewe Abatutsi igiye kwibuka ku nshuro ya 20.
Iki gikorwa cyiswe “Global Umuganda” cyakozwe n’ahandi hatandukanye mu bihugu birimo abanyarwanda, muri Malaysia cyateguwe na Rwandese Community in Malaysia (RCM).
Uru rubyiruko rwakoze isuku ku nkengero z’amazu amwe n’amwe atuwemo n’abantu mu mujyi wa Kuala Lumpur nk’uko tubikesha umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa.
Usibye aba banyarwanda iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’inshuti zabo z’abanyamalaysia.
Photos/ G Shumbusho
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Umwana urikwifoto ya mbere aranyemeje kabisa.
this is what means to be #RWANDAN!!!! nice work bavandimwe
Muri abo gushimwa bana b’u Rwanda n’inshuti zanyu. Mukomereze aho
Comments are closed.