Digiqole ad

Urubyiruko rwa Zion Temple mu giterane cyo guhindura isi

Urubyiruko rwo mu itorero rya Zion Temple rwateguye igiterane cy’ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana kigamije gukangurira urubyiruko kuba umusemburo w’ibyiza hagamijwe guhindura isi.

Zion
Urubyiruko muri Zion Temple

Ni igiterane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Kamena, ku rusengero rwa Zion Temple i Kigali, kuva saa Munani z’igicamunsi kugera saa Moya z’umugoroba.

Evangeliste Jerome Rwubusisi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu muryango yabwiye umuseke.rw ko iki giterane gisa n’igifite itandukaniro n’ibindi basanzwe bagira buri kwezi kuko cyo gifunguye kuri buri wese uzifuza kukizamo,  mu gihe ngo ubundi wasanga akenshi byitabirwa n’urubyiruko rusengera kucyicaro gikuru cya Zion Temple i Kigali gusa nyamara ngo impinduka isi ikeneye ari uruhare rwa buri wese.

Ati “Urubyiruko nirwo mbaraga, rufite ubitekerezo n’ubushobozi, bakoze neza bagakoresha ibibarimo isi bayihindura.”

Akomeza avuga ariko ko mbere yo guhindura abandi ugomba nawe kubanza ugahinduka, kandi ngo nta kindi bisa uretse kumva ko ushoboye, ko ibyiza no gukora neza bitagenewe abanyaburayi cyangwa abanyamerika gusa.

Rwubusisi agira ati “Byose ni mubitekerezo, igikuru ni ukubyumva no kugira icyo ukora kugira ngo ibyo ubona bitagenda neza munzego zose bikosoke.”

Iki giterane kizanabamo umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo hagati y’abazaba bakitabiriwe kizanasusurutswa n’abahanzi nka Simon Kabera, Karyango Blight, Youth Band ya Zion Temple na Asaph Drama Team.

By’umwihariko ariko bikazanayoborwa n’abavugabutumwa batandukanye barimo, Pastor Ornella Umubyeyi akaba n’umuvugabutumwa wungirije muri Zion Temple muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, by’umwihariko akaba ari nawe ushinzwe urubyiruko muri urwo rusengero.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nibabure kureba ikindi bakora , aho kwirirwa mu sengero ngo barasenga , ubwo se isi bayihindura bate ? ayo masengesho barabona hari icyo yabihinduraho.

    • Ntago niyise Hitimana n’izina ryajye ,naho rero kunzanaho ibyo bya Yezu cg Yesu kurijye ntacyo bimariye rwose . Muzajya mwemera ibintu byose abazungu batuzaniye nta nogutekereza, ese uwo Yesu wanyu abamariye iki ?mbrere Africa Yose yahereye imwambaza Mubona hari icyo yatugejejeho .aho kugirango bidufashe ahubwo byadushubije inyuma .none nkaho abantu bashatse ikindi Bakora baririrwa Mu Sengero mu Kiliziya No Misigiti ngo barasenga Yesu cg bamwiyambaza ngo abafashe nkaho bahagurutse bagakora .barangiza bakababwira ngo hahirwa abakene ngo kuko ingoma y’ ijuru ari iyabo !cg ngo Imana ikunda abacyene kurusha abakire . Bigatuma abantu Bahora bizeye ngo bazajya mw´ijuru ! N ‘ umucyene wese akumva ntacyo bimutwaye agahora yizeye ko nubwo abayeho nabi kuri iyi isi napfa azajya mw´ijuru .Uzarebe Papa aho aba i Vatican urebe uko abaho uzabwire niba akurikiza ibyo yo Bibiliya yanyu
      Ko mbona atitwara nk’uwo Yesu wanyu birirwa babigisha .
      Jyewe nta dini narimwe ndimo ,kuko ku bajye Yose ntaho atniye ,kandi umuntu ntakeneye kujya mw´idini runaka kugirango abashe gusenga !!
      Kandi niyo Bibiliya yanyu jye nta gaciro nyiha kuko kurijye .ibiyandutsemo ntago byemera kandi ntago ari tegeko .Ese ubundi kuki buri dini igira Bibiliya yaryo ? Ubwo se umuntu ivug ukuri muri yo n’iyihe ?
      Wowe rwose niba wumva ntacyo bigutwaye komeza ugumane ukwemera kwawe kandi n’uburenganzira bwawe niwowe wabyihitiyemo .

      • none se wowe ko udasenga wasanze warateye imbere kubarusha

      • wowe hitimana uruwo gusengerwa gusa amagambo agusohotsemo ujye umenya k uwo yesu upinga afit umwuka wawe mubiganza bye n urukundo rwe rwinshi n imbabazi akurebana gusa,naho abasenga bareke basenge bazi icyo yabamariye

    • Nonese uragirango dusubire kuri LYANGOMBE na NYABINGI ???
      BIDUHE NEZA!

  • Wowe wiyise Hitimana, nawe ubwawe ukeneye amasengesho kuko ibyuvuze ntabyo uzi, Yesu aguhumure amaso umenye akamaro k’amasengesho mu mibereho yawe, niba uri nurubyiruko byaba byiza izo mbaraga ufite ukaziha Imana ikagukoresha! Yesu akugirire neza umenye imbaraga z’amasengesho!!!! Amen kandi niba udakijijwe muri uyu mwanya ndasenze ngo mu gihe gikwiriye Yesu Kristo azakubere Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwawe!!!

    • Manzi rero,wirenganya Hitimana.Biriya babyina nubwo byitwa indirimbo z’Imana,ntabwo aribyo.Ahubwo ni ubulyo bwo kwishimisha babyina.None se YESU NINTUMWA ZE birirwaga baririmba ngo barimo kubwiriza?Oya,ahubwo bagendaga mu nzira n’imisozi babwiriza.Kuririmba uvuga YESU siko kubwiriza.Ariya ma KORALI ni ibikoresho PASTORS bakoresha ngo balye amafranga y’abantu,bababyinira.Ni amayeri bakoresha.

    • Ntago niyise Hitimana n’izina ryajye ,naho rero kunzanaho ibyo bya Yezu cg Yesu kurijye ntacyo bimariye rwose . Muzajya mwemera ibintu byose abazungu batuzaniye nta nogutekereza, ese uwo Yesu wanyu abamariye iki ?mbrere Africa Yose yahereye imwambaza Mubona hari icyo yatugejejeho .aho kugirango bidufashe ahubwo byadushubije inyuma .none nkaho abantu bashatse ikindi Bakora baririrwa Mu Sengero mu Kiliziya No Misigiti ngo barasenga Yesu cg bamwiyambaza ngo abafashe nkaho bahagurutse bagakora .barangiza bakababwira ngo hahirwa abakene ngo kuko ingoma y’ ijuru ari iyabo !cg ngo Imana ikunda abacyene kurusha abakire . Bigatuma abantu Bahora bizeye ngo bazajya mw´ijuru ! N ‘ umucyene wese akumva ntacyo bimutwaye agahora yizeye ko nubwo abayeho nabi kuri iyi isi napfa azajya mw´ijuru .Uzarebe Papa aho aba i Vatican urebe uko abaho uzabwire niba akurikiza ibyo yo Bibiliya yanyu
      Ko mbona atitwara nk’uwo Yesu wanyu birirwa babigisha .
      Jyewe nta dini narimwe ndimo ,kuko ku bajye Yose ntaho atniye ,kandi umuntu ntakeneye kujya mw´idini runaka kugirango abashe gusenga !!
      Kandi niyo Bibiliya yanyu jye nta gaciro nyiha kuko kurijye .ibiyandutsemo ntago byemera kandi ntago ari tegeko .Ese ubundi kuki buri dini igira Bibiliya yaryo ? Ubwo se umuntu ivug ukuri muri yo n’iyihe ?
      Wowe rwose niba wumva ntacyo bigutwaye komeza ugumane ukwemera kwawe kandi n’uburenganzira bwawe niwowe wabyihitiyemo .

      • mwene data, ahubwo wacuritse ibintu kuko kumenya Yesu no kuyoborwa nawe niyo nzira y’ubukire mwisi kuko urahumuka ugahabwa umugisha udasanzwe ugatera imbere,none se wanywa ibiyobyabwenge ukanywa cole ukabona degree muri science? none se waba umugabo wiyubashye wubaha urugo rwe udafite Yesu rugakomera? reka da!kumenya Yesu bituma ugira iterambere ukaba inyangamugayo aho ukora kuko nta ruswa nta kimenyane nta kwiba nta kunyereza umutungo w’aho ukora kubera Yesu gusaaa! oooh icyampa bose bakamumenya nta mukene wabaho kuko abahaze ntibamena ibiryo babiha abakene kubwa Yesumweeeeeseeee muzamumenye

        • Ibyo uvuga ndabyumva kandi ubwo wowe yfite uko ubyumva kandi n’Uburenganzira bwawe.naho rero kubwira ko ibyo ukora byose ari Yesu ubigufashamo jye kumbwajye ntago aruko byumva ,none se waba utagiye mwishuli kwiga ukurirwa usenga ngo Yesu agufashe ukumva ko iyo degree muri science uvuga wayibona ? Hoya , aribyo mbere abanyarwanda cg abanyafurika bahereye bamusenga cg bamwiyambaza haba huzuye aba Dr cg les ingenieurs batagira ingano !!!
          Ahubwo ikiruta ibindi nukwiga ubishyizemo umwete udategereje ko Yesu wawe aje kugufasha !
          Ugakoresha ubwejye bwawe kuko twese Imana yaduhaye ubwenge bungana .
          Reka nguhe urugero tuvuge ko hari abanyeshuli babiri bagiye gukora ikizamini umwe aho yagiye gusubira mu masomo ye kugirango aze kubona ibyo asubiza mu kizamini agiye mu gusenga ngo Yesu amufashe atsinde ikizamini ,undi we arize asubiyemo amasomo ye neza, ariko we ntago yigeze yiyambaza Yesu . Ubwo se muribo Yesu arafasha nde ?none se wawundi wasenze aramutse atsinze urumva ataba yakoresheje uburiganya ?
          Kuberako wawundi utasenze we yakoresheje ubwejye bwe ntakindi yifashishije.

    • Ntago niyise Hitimana n’izina ryajye ,naho rero kunzanaho ibyo bya Yezu cg Yesu kurijye ntacyo bimariye rwose . Muzajya mwemera ibintu byose abazungu batuzaniye nta nogutekereza, ese uwo Yesu wanyu abamariye iki ?mbrere Africa Yose yahereye imwambaza Mubona hari icyo yatugejejeho .aho kugirango bidufashe ahubwo byadushubije inyuma .none nkaho abantu bashatse ikindi Bakora baririrwa Mu Sengero mu Kiliziya No Misigiti ngo barasenga Yesu cg bamwiyambaza ngo abafashe nkaho bahagurutse bagakora .barangiza bakababwira ngo hahirwa abakene ngo kuko ingoma y’ ijuru ari iyabo !cg ngo Imana ikunda abacyene kurusha abakire . Bigatuma abantu Bahora bizeye ngo bazajya mw´ijuru ! N ‘ umucyene wese akumva ntacyo bimutwaye agahora yizeye ko nubwo abayeho nabi kuri iyi isi napfa azajya mw´ijuru .Uzarebe Papa aho aba i Vatican urebe uko abaho uzabwire niba akurikiza ibyo yo Bibiliya yanyu
      Ko mbona atitwara nk’uwo Yesu wanyu birirwa babigisha .
      Jyewe nta dini narimwe ndimo ,kuko ku bajye Yose ntaho atniye ,kandi umuntu ntakeneye kujya mw´idini runaka kugirango abashe gusenga !!
      Kandi niyo Bibiliya yanyu jye nta gaciro nyiha kuko kurijye .ibiyandutsemo ntago byemera kandi ntago ari tegeko .Ese ubundi kuki buri dini igira Bibiliya yaryo ? Ubwo se umuntu ivug ukuri muri yo n’iyihe ?
      Wowe rwose niba wumva ntacyo bigutwaye komeza ugumane ukwemera kwawe kandi n’uburenganzira bwawe niwowe wabyihitiyemo .

      • Yesu n’inzira ukuri n’ubugingo;unyuze muriyo nzira wese abona amenya ukuri kandi roho ye ntipfa.Hitimana narimfite ibitekerezo nkibyo byawe hambere aha kandi ntabwo arikera ariko reasoning capacity yanjye kuko nanjye ndi umu scientifique natekereje igihe kitarigito nkuko kwawe

        ingingo ya mbere: yesu n’inzira:ntabwo uko wakwitwara kose hano kwisi bigusaba discipline kuko wanabivuze cyane haruguru uti gutsinda bisaba preparation,waba se ufite zagarazagara mu mutwe cg mu buzima bwawe urugero:utaha utinze nukuvuga ntufite amasaha yo kuryama hakiri kare,ungwa inzoga ugataha mu gitondo,urangwa na ruswa mu buryo bwose butandukanye,mbese ibyo amategeko abana b’abantu bashiraho ntuyakurikize kandi atarayimana,urumusambanyi,urica,uriba,ntiwubaha abayobozi bawe urugero mu kazi, mbese icyitwa ikibi cyose.ibyo mvuze nibintu bibi kuko uretse n’igitabo abakristu bifashisha aricyo bible n’abo bahanga babana babantu kandi muribo batemera Imana bayashiraho uzimpamvu nuko muri nature yacu Imana yaturemyemo umutima uyimenya kandi yohereje umwana wayo w’ikinege ariwe yesu kugirango umwemera wese atarimbuka ahubwo agire ubugingo bw’iteka;nukuvuga gutandukana nicyitwa icyaha cyose kandi yaturemye mwishusho yayo.

        ingingo ya kabiri:hitimana menya ko kw’isi hose in every single community uzahasanga imyemerere itandukanye kuko twese inyoko muntu twibaza aho twaturutse kurinjye ntabwo ndi product cg umusaruro w’ihindagurika(evolution)nkuko darwin umuhanga muribyo abivuga cg se niba ari evolution reba ubuhanga ndetse n’ishusho y’Imana muribyo byose(tekereza kuri big bang);hanyuma rero muruko gushaka kavukire yacu twiyambaza Imana zitandukanye hari:aba hindou,abasenga buda,hari islam,christians,etc…ibyo bishatse kuvuga ko tudakwiye kubaho ntacyo twemera it’s difficult to find any human being without any conviction regarding his or her own creation.

        ingingo ya gatatu:christianism nibumwe muburyo twebwe abachristu twahisemo gukurikira twizerako abatemera jesus nkumukiza n’umwami w’isi ndetse n’imana ya twese ko umunsi umwe azabiyereka,aziyereka amahanga yose abagisenga ibigirwamana ndetse nabari muri impartialité bose.

        ingingo ya nyuma:hitimana menya ko kubaho muriyisi utarikumwe nuwo mwami w’isin’ijuru bikomeye cyane pe;ndakubwiza ukuri kubaho nkawe birakomeye kandi birumvikana kuko yari umwana w’Imana(ndagushishikariza gukora ubushakashatsi kuri bible cyane cyane ku mpapuro zavumbuwe murikinyacumi kirangiye kandikigaragaza ukuri kuri muririya mizingo y’inyandiko yo muri bibiliya igaragaza uguhuza kwamagambo arimo) ikindi nuko success yose muri ububuzima ituruka kuri motivation,objectif of the purpose,self endurance,patience,etc…ibyo byose bigusaba discipline yihariye gusenga rero birimubifasha umuntu kwuzuza umugambi mpamo wawe.Abahanga bagiye bavumbura ibintu bitandukanye(newton,pascal,Pasteur,Einstein etc…bavuga ko hariho igisumba byose:Imana.Hitimana menya ko gukora nibyiza,kwita kuri family yawe nibyiza,community nibyiza ariko igisumbye byose iyo uzi Imana ukamenya uwo yatumye ngo adupfire ariwe yesu kandi tukaba twarahawe uruhare ku bugingo bwiteka ibyo bidutera ibyishimo kandi isi yikigihe ndetse nu Rwanda kubwumwihariko murabona ko dukeneye yesu kandi mujye mureba iyo abanyarwanda batamenya yezu nibyo twanyuzemo:hanyuma tugashaka gukemura ibibazo nkabana babantu dukoresheje ubwenge bwacu nkuko hitimana abivuga byari kugenda gute??uwo mutima wo gusaba imbabazi no kuzitanga biri muri nature yacu hari ihuriro rya christu n’abantu ntabwo dushobora kubaho nkuko ubwenge bwacu bubidutegeka hagomba kubaho ihuriro rya byombi kugirango Imana ihabwe ikuzo muri yezu christu kandi murareba ko isi yanone aricyo ibura;wavuguti:(byahozeho kuva kera)ariko nicyo cyatumye amanuka mwijuru azakudukiza,isi impamvu itabona amahoro,impamvu homosexuality icyaha Imana yanga,ubwicanyi,kwikubira umutungo w’isi(social inequality)biriho nuko isi itaramenya yesu kandi abantu nibyo hitimana yavugaga bashatse gukemura ibibazo biteza ibindi bakoresheje ubwenge ngo bwabo batitaye ku mahame ari muri bible igitabo cyimana.

        munsabire ku mana kuri ayamagambo ndetse nabo azafasha bose.Dusabirane mugire amahoro

  • Ntabwo bashobora guhindura isi. Mureke ahubwo dusengere iy’isi, dore imaze gusaza.

  • Abakene mu mitima yabo, ni abababazwa n’uko ari abanyabyaha bagahora bashakisha ukuri ngo bagukurikize, ni ngombwa no gukora ngo tubeho,byose ngo bikorwe kuri gahunda, ubwo dukwiye gushaka ibyukuri kuko amadini yadutse kdi ari kujyana benshi muri ghenomu, rero nushaka ibitazashira uzashake ukuri kose.

  • ariko hitimana wagumanye ukwemera kwawe ukareka gupinga ibyabandi, kuko ibyo wavuze ushobora kuba nawe atari wowe Imana ikubabarire

  • Hitimana rwose ntugashotorane.Ariko kandi wemera ko ntawabaza indogobe niba ubuki buryoha?Mu byo Bibiliya yigisha rero no kubabarira abantu nkawe no kubasabira babishaka cyangwa batabishaka birimo. Ahubwo urakoze gutanga ikiraka.

  • Icyo nizeye cyo ni uko mu minsi iri imbere tuzabona ubuhamya bwa Hitimana bw’uko Yesu yamubatuye. Na Pawulo ntiyari yoroshye, yamenye ukuri ari uko amaze gukubita akabuno mu mukungugu.<>Sibiza rero.

  • Yesu n’inzira ukuri n’ubugingo;unyuze muriyo nzira wese abona amenya ukuri kandi roho ye ntipfa.Hitimana narimfite ibitekerezo nkibyo byawe hambere aha kandi ntabwo arikera ariko reasoning capacity yanjye kuko nanjye ndi umu scientifique natekereje igihe kitarigito nkuko kwawe

    ingingo ya mbere: yesu n’inzira:ntabwo uko wakwitwara kose hano kwisi bigusaba discipline kuko wanabivuze cyane haruguru uti gutsinda bisaba preparation,waba se ufite zagarazagara mu mutwe cg mu buzima bwawe urugero:utaha utinze nukuvuga ntufite amasaha yo kuryama hakiri kare,ungwa inzoga ugataha mu gitondo,urangwa na ruswa mu buryo bwose butandukanye,mbese ibyo amategeko abana b’abantu bashiraho ntuyakurikize kandi atarayimana,urumusambanyi,urica,uriba,ntiwubaha abayobozi bawe urugero mu kazi, mbese icyitwa ikibi cyose.ibyo mvuze nibintu bibi kuko uretse n’igitabo abakristu bifashisha aricyo bible n’abo bahanga babana babantu kandi muribo batemera Imana bayashiraho uzimpamvu nuko muri nature yacu Imana yaturemyemo umutima uyimenya kandi yohereje umwana wayo w’ikinege ariwe yesu kugirango umwemera wese atarimbuka ahubwo agire ubugingo bw’iteka;nukuvuga gutandukana nicyitwa icyaha cyose kandi yaturemye mwishusho yayo.

    ingingo ya kabiri:hitimana menya ko kw’isi hose in every single community uzahasanga imyemerere itandukanye kuko twese inyoko muntu twibaza aho twaturutse kurinjye ntabwo ndi product cg umusaruro w’ihindagurika(evolution)nkuko darwin umuhanga muribyo abivuga cg se niba ari evolution reba ubuhanga ndetse n’ishusho y’Imana muribyo byose(tekereza kuri big bang);hanyuma rero muruko gushaka kavukire yacu twiyambaza Imana zitandukanye hari:aba hindou,abasenga buda,hari islam,christians,etc…ibyo bishatse kuvuga ko tudakwiye kubaho ntacyo twemera it’s difficult to find any human being without any conviction regarding his or her own creation.

    ingingo ya gatatu:christianism nibumwe muburyo twebwe abachristu twahisemo gukurikira twizerako abatemera jesus nkumukiza n’umwami w’isi ndetse n’imana ya twese ko umunsi umwe azabiyereka,aziyereka amahanga yose abagisenga ibigirwamana ndetse nabari muri impartialité bose.

    ingingo ya nyuma:hitimana menya ko kubaho muriyisi utarikumwe nuwo mwami w’isin’ijuru bikomeye cyane pe;ndakubwiza ukuri kubaho nkawe birakomeye kandi birumvikana kuko yari umwana w’Imana(ndagushishikariza gukora ubushakashatsi kuri bible cyane cyane ku mpapuro zavumbuwe murikinyacumi kirangiye kandikigaragaza ukuri kuri muririya mizingo y’inyandiko yo muri bibiliya igaragaza uguhuza kwamagambo arimo) ikindi nuko success yose muri ububuzima ituruka kuri motivation,objectif of the purpose,self endurance,patience,etc…ibyo byose bigusaba discipline yihariye gusenga rero birimubifasha umuntu kwuzuza umugambi mpamo wawe.Abahanga bagiye bavumbura ibintu bitandukanye(newton,pascal,Pasteur,Einstein etc…bavuga ko hariho igisumba byose:Imana.Hitimana menya ko gukora nibyiza,kwita kuri family yawe nibyiza,community nibyiza ariko igisumbye byose iyo uzi Imana ukamenya uwo yatumye ngo adupfire ariwe yesu kandi tukaba twarahawe uruhare ku bugingo bwiteka ibyo bidutera ibyishimo kandi isi yikigihe ndetse nu Rwanda kubwumwihariko murabona ko dukeneye yesu kandi mujye mureba iyo abanyarwanda batamenya yezu nibyo twanyuzemo:hanyuma tugashaka gukemura ibibazo nkabana babantu dukoresheje ubwenge bwacu nkuko hitimana abivuga byari kugenda gute??uwo mutima wo gusaba imbabazi no kuzitanga biri muri nature yacu hari ihuriro rya christu n’abantu ntabwo dushobora kubaho nkuko ubwenge bwacu bubidutegeka hagomba kubaho ihuriro rya byombi kugirango Imana ihabwe ikuzo muri yezu christu kandi murareba ko isi yanone aricyo ibura;wavuguti:(byahozeho kuva kera)ariko nicyo cyatumye amanuka mwijuru azakudukiza,isi impamvu itabona amahoro,impamvu homosexuality icyaha Imana yanga,ubwicanyi,kwikubira umutungo w’isi(social inequality)biriho nuko isi itaramenya yesu kandi abantu nibyo hitimana yavugaga bashatse gukemura ibibazo biteza ibindi bakoresheje ubwenge ngo bwabo batitaye ku mahame ari muri bible igitabo cyimana.

    munsabire ku mana kuri ayamagambo ndetse nabo azafasha bose.Dusabirane mugire amahoro

  • Mwokarushaho kuryoherwa na Yesu mwe, uyu Hitimana nti mumutere amabuye, Oya, mwibuke ko namwe mutarahura nawe, nti mwamwemeraga kuko mutari mumuzi (Yesu), mumaze guhura nawe, muramumenya muramusobanukirwa nyuma muramukurikira ari nayo mpamvu kugeza ubu mumuhamiriza abatamuzi harimo n’uyu Hitimana, mwemeza ko Yesu ari Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bw’Abamwemera bose ndetse n’Abatamwemera. n’ukuvuga rero ko ibice ni 2, iyo utari mu bamwemera icyo gihe uba mu batamwemera murumva namwe igice Hitimana abarizwamo kugeza ubu, bitavuze ko atazakivamo ngo nawe atangire ahamirize uwo Mwami ku bw’Ineza yamugiriye irimo no kumuhumura amaso y’umwuka agatangira kubona, agasobanukirwa n’ibyo atari yagasobanukiwe Jye icyo nizera n’uko Yesu atazagaruka uyu bise HITIMANA atarakizwa, Yemwe, ahubwo uyu Hitimana tu mwitege ndumva imbabazi mpise mugirira zirutwa cyane!!!!! n’izo Yesu amufitiye n’ukuri kandi ndumva Umwuka w’Imana ambwira ko ugiye kuvamo Umuvugabutumwa bwiza bw’Imana kimwe mu bintu bikugize ufite Gushyiramanga muri wowe kandi ndumva hejuru yawe hari Umwuka ugendagenda nk’uwari muri Paul & Peter. ca bugufi yanjye, maze icyubahiro gikomeze kibe Icy’Imana.

    Ndumva ngize umutima wo kugukunda nkaba nagusengera nyamara ntanakuzi kandi Imana iragukunda pe. (Really God loves more than anyone that you think he/she loves you.)

    Dusenge; Mana ugira neza, umunyembabazi zitagira akagero, awaremye isi n’ijuru n’ibiyiriho byose, we waremye umuntu mu ishusho yawe umukuda ataragukunda utanga Umwana wawe Yesu Kristo ngu adupfire ku musaraba kubw’ibyaha byacu twese abakwemera n’abatakwemera, abakwizeye n’abatarakwizera bagirire neza Mana, basanganire bakubone, bakumenye, bakwizere nabo batangire kuguhamiriza mu mahanga yose. Ngushimiye ko uhinduye Hitimana n’umuryango we wose n’abazamukomokaho bose yewe, n’abazabwiriza ubutumwa bwawe bose mbasabiye umwuka wo gusobanukirwa no kumenya. Nsenze nizeye mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Abizera twese tuvuge duti; AMEN

  • Amen

Comments are closed.

en_USEnglish