Digiqole ad

Urubyiruko rurasabwa kuba ‘Panafricanist’ nka Sankara

 Urubyiruko rurasabwa kuba ‘Panafricanist’ nka Sankara

Thomas Sankara afatwa nk’uwari ufite ibitekerezo byiza ku iterambere rya Africa

Africa ifite ibyayo, ifite indangagaciro zayo, imibereho yayo, n’umwihariko wayo. Abayituye ngo bakwiye kuyikunda no guharanira kuyigira nziza no kunga ubumwe kwayo. Urubyiruko nirwo rufite uyu mukoro nk’uko urw’i Huye rwabisabwe n’abo muri Panafricanism Mouvement kuri uyu wa kane mu biganiro bagiranye.

Thomas Sankara afatwa nk'uwari ufite ibitekerezo byiza ku iterambere rya Africa
Thomas Sankara afatwa nk’uwari ufite ibitekerezo byiza ku iterambere rya Africa

Dr Eric Ndushabandi komiseri muri uyu muryango ushinzwe amashuri makuru na za Kaminuza yashishikarije urubyiruko kumenya agaciro k’abanyafrica, abasaba kudahora bumva ko ibyo mu mahanga biruta ibya Africa, ahubwo baharanira kurushaho kubigira byiza no kubiteza imbere.

Capitaine Thomas Sankara, ni intwari ya Africa iri mu ntangarugero mu kumvikanisha Panafricanism, ibitekerezo bishingiye ku guha agaciro Africa, imico yayo, ibikorwa byayo n’ijambo ryayo imbere y’amahanga, amwe ayifata nk’idakwiye ijambo mu bandi.

Dr Eric Ndushabandi yabanje gusobanurira urubyiruko rwo mu karere ka Huye icyo iyi movement ari cyo maze urubyiruko narwo rugaruka kubyo rubona rukwiye gukora.

Emmanuel Hakizima umuhuzabikorwa wungirije w’urubyiruko mu karere ka Huye asanga Africa idakwiye kuguma mu bukoroni bw’iki gihe. Agasaba urubyiruko nibura rw’u Rwanda guhuza imbaraga u Rwanda rukabigeraho.

Mugenzi we Fred   Muvandimwe we asaba urubyiruko kudahora ruhanze amaso amahanga ahubwo rukwiye guharanira kwigirano kugira Africa nziza kurushaho.

Guharanira amahoro n’ubumwe ngo nibyo bya mbere bizageza Africa ku iterambere rirambye  nk’uko byavuzwe na Christine Niwemugeni, umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Panafricanism movement igamije gufasha buri munyafrika kwiyumvamo umugabane we no kudahoza umutima ku mahanga n’ibivayo ahubwo agaharanira gushaka ibisubizo bye.

Dr Eric Ndushabandi aganira n'urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro
Dr Eric Ndushabandi aganira n’urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro
Urubyiruko rwitabiriye inama kuri Panafricanism
Urubyiruko rwitabiriye inama kuri Panafricanism
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro mu cyumba cy'Akarere ka Gicumbi
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro mu cyumba cy’Akarere ka Gicumbi
Uwineza Speciose umwe mu batanze ikiganiro
Uwineza Speciose umwe mu batanze ikiganiro
Abitabiriye ibi biganiro kuri Panafricanism i Gicumbi
Abitabiriye ibi biganiro kuri Panafricanism i Gicumbi

Christine NDACYAYISENGA & Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Huye & Gicumbi

8 Comments

  • Abayobozi nibabanze ubwabo batange urugero rwo kuba panafricanist, bavaneho inzitizi zibuza abanyafrika guhahirana kubera imipaka twarazwe n’abakoloni, banashyire inyungu za Afrika muri rusange imbere y’inyungu z’ibihugu byabo cyangwa izabo bwite, bace intambara kuri uyu mugabane, cyane cyane izishingiye ku kurwanira ubutegetsi.

  • ET POURTANT THOMAS SANKARA EST MORT ENCORE TROP JEUNE…. QUE LE TOUT PUISSANT DIEU AIT SON AME.

    • 15/10/1897 Imana imurinde, ariko abibeshye ko bamuvanyeho, twebwe twamukomeje kumutima ubu bari kubuyera hirya nohino.Byagombye kubera abandi urugero ko kwica, kugambana,gufunga mu nyungu zawe bwite ntacyo bizakugezaho.

  • abanyaburayi nabandi barimo guteranya u Burundi nu Rwanda mu nyungu zabo,nta mpamvu yumvikana yatuma u Rwanda nu Burundi bigiye kuvamo abanzi bakomeye uretse nyine ko hari hamwe babwiwe ko bakomeye bakaba bumva bafata ibindi bihugu bituranye nicye ko bigomba kumenya ko akomeye kandi ntamenye ko barimo kumushuka.amaherezo bizaba nka India na Pakistan. Cyangwa Israel na Palestine.abayobozi bu Rwanda barasabwa gushishoza cyane be gukomeza kwiteranya nabaturanyi bashuswe nabazungu
    Ni gute waba panafricanisme ugishukwa kuteranywa nabanyafrica bene wanyu ngo nuko wabwiwe ko uri igitangaza?
    Ni gute twaba aba panafricanisme mu gihe abahinde naba Chinese birirwa bahondagura abanyafrica babasanze iwabo?
    Ni gute twaba aba panafricanisme mu gihe abayobozi biba ibyarubanda bakajya guteza ibihugu byabanyaburayi imbere?
    Abo bayobozi babanze baduhe urugero hato tuzaba ba panafricanisme twese bakakugira nkibyo Lumumba yakorewe

    • Aim able ((ufite izina lyiza) ni wowe ubwirwa kuzahindura ibintu kuko ni wowe rwanda /Afrika by ejo. Wirangazwa nibyo Abandi bakora. Baguhaye urugero rwa Capt Sankara. Gupfa sicyo kibazo. Ibitekerzo bye byiza byarasigaye. Azakubere urugeto nkumupanafriste .

  • Koturi gihungi kigenga kuva 1962 kotugirimana kobyo batabinduye, nigute tugifite baruginana batuyobra? Tony Blair,Rick Wreen?

  • Nimureke gusebya izina rya Thomas sankara mwabayobozi mwe,kuko murikoresha mubibafitiye inyungu apana ibifitiye inyungu abaturage, abantu mwirirwa mwica abazunguzayi bishakira ibyo gutunga abana babo kandi ahandi ari leta ariyo itunga abaturage none muri kuvuga ubusa musebya izina rya Sankara

  • Hari byinshi njya nibaza bikanyobera. Icya mbere, Panafricanism ya mbere yakabanje kuba mu gukunda no hugaharanira kuzamura inzego z’iwacu tuzigira izacu bwite. Urugero ndatanga ni aho bamwe mu bifite bacyohereza abana babo kwiga muri ayo mahanga muvuga ko ateranya abanyafurika. Emwe hagira nurwara gato agasimbukira hakurya iyo gushakayo serivisi z’ubuvuzi; harya ubwo Panafricanism yazamuka gute mu gihe abagatanze bandebereho nabo bagikomeye kuri abo bavuga nabi ko basenye Afurika? Icya kabiri siko abanyaburayi cyangwa abanyamerika bose cyangwa se abanyakanada cyangwa abanya Australia banga Afurika. Ababikora ni Abanyapolotike baba bafite inyungu runaka bagamije. Igikwiye mbona ni uko mu gukomeza guharanira ko ijwi ry’Afurika rizamuka dukwiye gukomeza kubana n’aba bakoloni neza tukabigiraho kugira ngo uburyo nabo babashije kuzamuka n’ibikomeye baciyemo bikatubera akabarore kuko natwe hari byinshi twaciyemo kandi dukwiye gukomeza kwigiramo bityo tugatera imbere kandi tubanye neza nabo. Ni uko mbyumva.

Comments are closed.

en_USEnglish