Digiqole ad

Urubyiruko rurangiza amashuri ntirusobanukiwe n’amahirwe y’umurimo rufite

Urubyiruko rurangiza amashuri rufite amahirwe menshi yo guhanga imirimo ariko haracyari ikibazo cyo kubona amakuru ahagije nk’uko bagarutsweho mu nama urubyiruko rwahuriyemo n’abayobozi muri MIFOTRA, MINICOM na MYICT kuri uyu wa gatanu muri Centre Christus, igikorwa cyari cyateguwe n’urubyiruko rwitwa PICO.

Niwemukobwa Gloriose ukora muri MYICT
Niwemukobwa Gloriose ukora muri MYICT

Iki gikorwa cyateguwe n’urundi rubyiruko rwiyemeje gushaka umuti wa bimwe mu bibazo Abanyarwanda bafite binyuze mu bwitange n’ubukorerabushake (PICO-Youth).

Abayobozi bavuye muri Minisiteri zifitanye isano n’urubyiruko, bari kumwe na Padiri Rutagambwa Elysé basobanuriye urubyiruko amahirwe menshi igihugu gifite no kuyabyaza umusaruro.

Niwemukobwa Gloriose, wari uharariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yavuze ko mu Rwanda urubyiruko 46 000 ruri ku isoko ry’akazi mu bushomeri, ariko asobanura ingamba zinyuranye ziriho mu guhanga n’icyo kibazo.

Gusa ariko n’ubwo uyu mubare ugaragara nk’aho ari muto ugereranyije n’abarangiza, Wiwemukobwa avuga ko hari n’abandi mu rubyiruko benshi byitwa ko bafite akazi ariko ugasanga akazi kabo kadatanga umusaruro uhagije.

Ibi ngo biterwa n’uko ibigenderwaho mu kureba ko umuntu afite akazi, hitabwa ku kuba uyu muntu nibura mu cyumweru afata isaha buri munsi akigira icyo akora. Bivuga ko n’umushomeri witekera cyangwa umuntu ukora imirimo yo mu rugo byo gufasha ababyeyi aba akora !

Padiri Elyse ufatanya cyane n'urubyiruko rwo muri PICO
Padiri Elyse ufatanya cyane n’urubyiruko rwo muri PICO

Theophile Munderere wari uhagarariye MIFOTRA na we ashimangira ibyavuzwe haruguru agira ati “Ikibazo mu rwanda si ubushomeri, ahubwo ni uko akazi gahari katinjiza amafaranga ahagije (underemployment).”

Gusa umuti w’iki kibazo ukaba uvugutwa aho leta iteganya nibura kujya ihanga imirimo ibihumbi 200, dore ko kuri ubu umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri ari mwinshi cyane. Munderere avuga ko mu mwaka wa 2013 hahanzwe imirimo ibihumbi 105.

Izindi mabaraga nk’uko byagaragajwe, zashyizwe cyane mu guhindura imirimo isanzwe y’ubuhinzi ho 50% abantu bagakora n’indi mirimo.

Amahirwe ari mu gukora imirimo ijyanye n’ubumenyingiro, ubucuruzi, inganda, ubucukuzi n’ibindi ndetse leta yashyizeho ibigo byinshi bishobora gufasha urubyiruko kubona ingwate n’inguzanyo ku buryo bworoshye.

Muri ibyo harimo ikigega cy’ingwate n’inguzanyo BDF, ibigo bya YEGO (Youth Empowerment for Global Opportunities) bifasha abajeni kubona amakuru ajyanye n’akazi n’izindi nama, ibi bigo mu gihugu bimaze kuba 21, hari n’ibindi bigega byashyiriweho gufasha abahanga imirimo.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo abantu babona aimirimo, nk’uko MIFOTRA babivuga ngo abarangije amashuri ya tronc commun babona akazi ku gipimo cya 31%, ayisumbuye bakakabona kuri 70%, abiga ubumenyingiro bakakabona kuri 90% na ho abaminuje bakakabona kuri 76%.

Aha bakaba ariho bahera bakangurira urubyiruko kwiga ubumenyingiro n’ubukorikori kuko ari byo bitanga akazi kandi bikigwa mu gihe gito.

Ingabire Grace ukuriye PICO-Youth we asanga urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire y’uko kwiga bivuga ko umuntu azarangiza ajya mu biro kandi na leta ngo ikwiye guhindura uburyo bwo kwigisha buriho ubu.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo dutekereze ku buryo bwagutse, turi mu marushanwa n’ibindi bihugu, birakwiye ko habaho umuco wo gukorera ubwitange (voluntarism), leta igafungura imiryango abarangiza bakajya bakora biyungura ubumenye bakoroherezwa mu buryo bumwe nabumwe.”

Kenshi mu bigo byo mu Rwanda biba bigoye kubona ‘stage’ nk’uko Ingabire abivuga ndetse n’itangwa na RDB iza itinze. Bityo ngo muri buri bigo n’ahandi hakorerwa imirimo (ubwubatsi n’ibindi) bakwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga ‘stage’ bwakorohera buri wese.

Bamwe mu bitabiriye inama bavuga ko bungutse amakuru ngo kuko hari byinshi bamenye aho nk’uwitwa Jackson Munyeshuri, na ho Clementine Mukayisenga avuga ko iki gikorwa cyo guhuza urubyiruko ari cyiza ngo kuko hari n’abandi benshi badafite amakuru.

Padiri Rutagambwa Elysé ukuriye Centre Christus akaba n’umwe mu batumye iki gikorwa gishoboka, asaba urubyiruko kwitabira bene aya izi nama kandi ngo biteguye gufasha urubyiruko mu kubaha amahugurwa yiyongera ku byo rwize.

Yagize ati “Urubyiruko rwacu rubaye rwinshi rudafite akazi, nta nyungu byaduha nta n’umutekano twagira.”

Ingabire Grace ukuriye urubyiruko ruhuriye muri PICO
Ingabire Grace ukuriye urubyiruko ruhuriye muri PICO
Urubyiruko rurangiza amashuri rwari rwitabiriye ibiganiro
Urubyiruko rurangiza amashuri rwari rwitabiriye ibiganiro

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

6 Comments

  • This is right, leta yacu ihindure uburyo bw’imyigire, yongere amarushanwa mu mashuri cyane cyane afasha abanyeshuri gutekereza ejo hazaza habo n’ah’igihugu, do not rely on their parents or government support yet still very limited. Urubyiruko rwigishwe kugira vision, goals, ariko uzi kubaho nta mugambi fite, ari uubona bucya bukira wa mugani wa Nyirabiyoro!!! we are living in challenging world now, cyera warangizaga i Ruhande ushobora kuba Ministre n’ubu birashoboka kuri 0,0000001% amahirwe, uretse no kuba Ministre, leta yabaga ifite imyanya itegereje abarangiza kwiga,

    • Ibyo uvuga nyine ni nk’izi discours nyinshi zitagira ikizirimo.
      Nta rubyiruko rurangiza rudafite intego, gusa nkwibarize, bakurehe ubushobozi?
      U Rwanda ni igihugu gikennye cyane, wongereho ngo cyane. Ibi bivuze ko abaturage benshi ntaho bavana bafite. Ese uziko 1/2 cy/abanyarwanda batarya gatatu ku munsi? Kandi ntago baba bari kuri diet!!!
      Leta (dufatanije) ifite inshingano zo guhangira imirimo urubyiruko, gukurura abaterankunga batanga imirimo, gutera inkunga ama cooperatives y’urubyiruko, kuyashakira amasoko, etc etc.
      Birakorwa ariko ntibihagije. Iyo urebye urubyiruko rurangije, rwirirwa ruzerera rushaka akazi, wibaza ejo h’u Rwanda uko hazaba hameze bikagucanga

      • Amahirwe ubonye wiyakinisha kandi reka urubyiruko twe kuba abanebwe: Uwiga yige cyane, ukora akore cyane afite intego kabone niyo yahera kuri duke. Erege njye mbona abajene bamwe dushaka ikuzo tukiri bato kandi n’abakomeye mu bukire bamwe na bamwe namwe mujya mwumva batangiriye ku dukeya ariko bitewe n’intego bakagera kuri byinshi. Njye ntacyo mfite ncungiraho ariko mfite icyizere ko igihe nzaba ntangiye iterambere nzarigeraho kuko amahirwe arahari kandi kuri bose.

  • leta y’u rwanda rigushira ingufu nubundi mu kwihangira imirimo nubwo hakiri urugendo rurerure

  • urubyiruko nitwe tugomba gufata iya mbre mu gushakira ibisubizo ibibazo dufite, biragaragara ko hari benshi babigerageje bakabigeraho . urugero nk’uyu washyizeho iyi site y’umuseke yatubera urugero kuko yanahaye akazi abantu bensho kando bo mu kigero ke, duhaguruke rero dukore kandi bizatugeza kuri byinshi

  • How do you see Rwandan youth dealing with diversity in a work place?

Comments are closed.

en_USEnglish