Digiqole ad

Urubyiruko miliyoni 4 ruzitabira ibikorwa bya #YouthConnektMonth

 Urubyiruko miliyoni 4 ruzitabira ibikorwa bya #YouthConnektMonth

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi ari mu kiganiro n’abanyamakuru

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) n’abandi bafatanyabikorwa bateguye ukwezi kwarahiriwe urubyiruko ndetse n’ibikorwa by’ikoranabuhanga, uku kwezi kwihariye kuzatangira tariki ya 2 Gicurasi 2015.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi ari mu kiganiro n'abanyamakuru
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi ari mu kiganiro n’abanyamakuru

“YouthConnekt Month” ni ukwezi kuzaberamo ibikorwa by’ikoranabuhanga mu kurushaho gusakaza za serivisi bivuye ku murongo mugari wa broadband mu kongera amahirwe yo kongera ubukungu bw’Abanyarwanda.

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti “Twahisemo Kuba Umusingi w’Iterambere”,  uku kwezi ‘YouthConnekt Month’ kuzaha amahirwe urubyiruko rusaga miliyoni enye kwerekana umusanzu warwo mu guteza imbere igihugu by’umwihariko.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko uyu mwanya ari mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda, kuko bazarushaho gukora ibikorwa byiza bitandukanye mu guteza imbere aho batuye ndetse n’igihugu cyose muri rusange.

Mbabazi yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza ku rubyiruko wo kwerekana umusanzu wabo mu guteza imbere u Rwanda ndetse no kwerekana umuti ku bibazo byaba bihari.” 

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

YouthConnekt Month ni umwe mu myanzuro y’Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko yabaye mu Ukuboza 2012. Aho urubyiruko rwasabye Perezida Paul Kagame ko rwabona igihe cyihariye cyo kwerekana umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Aha Perezida Kagame yemeye iki cyifuzo ndetse yemerera urubyiruko ko rwajya rukora ibi bikorwa ngarukamwaka mu kwerekana umusanzu wabo mu guteza imbere u Rwanda, uku kwezi kuba buri gihe muri Gicurasi.

Ibikorwa bya YouthConnekt Month bizatangira tariki 2 Gicurasi 2015 hirya no hino mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu bizatangirira mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ndetse kuzasorezwe mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Kwateguwe ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Imbuto Foundation, MINALOC, MIGEPROF, MINISPOC, One UN, DOT Rwanda, Uturere twose, imiryango y’urubyiruko n’ishingiye ku matorero atandukanye.

1 Comment

  • Hello. Thx for this idea. Plz which conditions to participate in YouthtConnekt month and how? Thx

Comments are closed.

en_USEnglish