Digiqole ad

Urubuto rutoshye ngo buri wese aba ashaka kurusoroma, Urubyiruko rurasabwa kuvuga OYA

 Urubuto rutoshye ngo buri wese aba ashaka kurusoroma, Urubyiruko rurasabwa kuvuga OYA

Ubwo urubyiruko rwariho ruhabwa inyigisho zo kurwanya no kwirinda kwandura SIDA

Karongi  – Ni zimwe mu nyigisho zahawe urubyiruko rwo mu murenge wa Mubuga kuri uyu wa gatatu mu bukangurambaga bwo kwirinda kwandura SIDA bwakozwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Karongi gifatanyije n’umuryango IMBUTO Foundation.

Ubwo urubyiruko rwariho ruhabwa inyigisho zo kurwanya no kwirinda kwandura SIDA
Ubwo urubyiruko rwariho ruhabwa inyigisho zo kurwanya no kwirinda kwandura SIDA

Urubyiruko rwari aha cyane cyane abangavu basabwe kuba maso kuko ngo urubuto rutoshye buri wese aba shaka kurusoromaho, bashishikariza ababyeyi kwigisha urubyiruko guhakanira abashaka kurushora mu busambanyi.

Ababyeyi basabye kandi kwita ku guha abana amafaranga yo kurya (amafaranga y’ifunguro) ku ishuri mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 kuko ngo hari abana b’abakobwa benshi bashukishwa amandazi n’utundi tuntu two kurya bakabasambanya.

Stephano Ntasoni umusaza w’imyaka 80 wari muri iki gikorwa we yanenze ababyeyi badohoka ku burezi bw’abana babo aho usanga bagorobereza mu tubari, cyane cyane abagabo, ntibahe umwanya abana babo baba bakeneye ibiganiro byabo bavanamo inama nyinshi z’ubuzima.

Umusaza Ntasoni ati “ Ubu SIDA iri gukwirakwira mu rubyiruko byihuse kuko ababyeyi tutarwitayeho ngo turuganirize ku buzima bw’imyororokere bakiri bato, natwe ababyeyi tubanze twisubireho.”

Muri iki gikorwa abayobozi b’Akarere ka Karongi na Imbuto Foundation bahaye urugero urubyiruko bipimisha icyorezo cya SIDA.

Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage yasabye urubyiruko kwipimisha ku bushake bakamenya aho bahagaze basanga ari bazima bakirinda kandi usanze yaranduye akamenya uko agomba gufata imiti neza kandi akirinda kwanduza abandi.

Murangira  Aline umukozi wa  Imbuto Faundation  yabwiye Umuseke ko iyi gahunda y’ubukangurambaga yiswe URUKUNDO NYAKURI MU RUBYIRUKO  igamije kwigisha urubyiruko  kwirinda SIDA n’inda zitateganyijwe hagamijwe gutegurira igihugu abayobozi bazima ejo hazaza.

Iyi gahunda yatangirijwe ku kirwa cya Bugarura kiri mu kiyaga cya Kivu ikaba izakomereza no mu yindi mirenge igize Akarere ka Karongi.

Umusaza Ntasoni Stephano avuga ko ababyeyi bakwiye kwisubiraho bagaha umwana abana babyiruka bakaganira ubuzima bw'imyororokere
Umusaza Ntasoni Stephano avuga ko ababyeyi bakwiye kwisubiraho bagaha umwana abana babyiruka bakaganira ubuzima bw’imyororokere
Abayobozi bahaye urugero urubyiruko baba aribo babanza kwipimisha SIDA ku bushake
Abayobozi bahaye urugero urubyiruko baba aribo babanza kwipimisha SIDA ku bushake

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish