Digiqole ad

Undi mukino w’amateka mu imyaka 48 y’ubukeeba: Kiyovu irahura na Rayon.

 Undi mukino w’amateka mu imyaka 48 y’ubukeeba:  Kiyovu irahura na Rayon.

*Rayon na Kiyovu nizo zatangije ibyitwa ‘local’ zitegura uyu mukino
*Local ya mbere Kiyovu yayikoreye Chez Lando Hotel ibasha gutsinda Rayon
*Gutsindwa na Rayon nibyo byatumye Kiyovu igura Muvara Valens
*Umutoza wa Rayon yatsinzwe na Kiyovu bamutera inkari
*Kiyovu iheruka gutsinda Rayon muri shampionat muri Mata 2012

Kiyovu kuwa gatandatu yananiwe kuvanaho amateka mabi yo gutsindwa na APR mu myaka 10 ishize. Kuri uyu wa kabiri irahura na mucyeba wo mu myaka hafi igice cy’ikinyejana ishize, Rayon Sports. Biraba ari ku munsi wa 12 wa shampionat i Nyamirambo. Mu mikino 65 imaze kuzihuza kuva mu 1994 Rayon yatsinze 35 Kiyovu 13 gusa indi bagwa miswi. Kiyovu nanone ifite akazi ko kugira icyo ivanaho kuri aya mateka…..

Mu myaka ishize nabwo uyu mukino wakomeje kuba ishiraniro
Mu myaka ishize nabwo uyu mukino wakomeje kuba ishiraniro

Rayon Sports ubu ni iya gatatu n’amanota 22, izasura Kiyovu ya gatandatu n’amanota 17, abatoza b’amakipe yombi (Ivan Jacky Minaert na Yves Rwasamanzi) ni ubwa mbere bazaba bahuye, kuko bombi ari bashya.

Havugarurema Jean Paul na Niyonshuti Gad ba Kiyovu bazaba bahura na Rayon Sports bakiniye. Naho Niyonkuru Djuma bita Radjou azaba akina na Kiyovu Sports yigeze kubera kapiteni.

Rayon na Kiyovu zinyotewe cyane intsinzi kuko muri iyi week end zombi zatakaje imikino iheruka. Kiyovu yatsinzwe na APR FC ibitego 2-0, mu gihe Rayon yo yanganyije na Muhanga 0-0.

 

Mu myaka 48  ishize, guhangana kwabo kwabayemo  udushya twinshi

Rayon Sports, ikipe yashinzwe muri Gicurasi 1968 na Murego Donat wari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga i Nyanza, ifite ibikombe birindwi bya shampiyona (1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na  2013)..

Kiyovu Sports yo yashinzwe mu 1964 na Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Kiyovu witwaga Kabahizi yo yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona (1983, 1992 na 1993 yagitwaye idatsinzwe.

Mu 1984 Kiyovu yari imaze imikino itandatu itsindwa na Rayon Sports maze ifata umwanzuro igura Muvala Valens, Hassan Karera na Tindo ibavanye i Burundi muri Vital’O. Bivugwa ko aba bakinnyi baguzwe milioni ebyiri, bakaba abakinnyi ba mbere baguzwe amafaranga muri ruhago y’u Rwanda.

Umukino wa mbere wahise uhuza aya makipe yombi warangiye Rayon Sports yongeye gutsinda Kiyovu sports 2-1. Gusa, ibi ntibyongeye kuba kuko mu myaka itanu yakurikiyeho, Rayon Sports ntiyongeye kubona amanota atatu kuri Kiyovu. Byatumye abafana ba Kiyovu Sports bacisha itangazo kuri Radio Rwanda ko ngo umuvandimwe wabo Rayon Sports yitabye Imana.

Umukino wa Kiyovu na Rayon Sports niwo watangije umwiherero wa mbere wo gutegura umukino (Local) muri ruhago y’u Rwanda. Hari mu Ukuboza 1989 ubwo Kiyovu ya Aloys Kanamugire yajyanwaga kwa Lando (Hotel Chez Lando), mu rwego rwo kwitegura Rayon Sports. Aha bashoboye no kuyitsinda 1-0.

Niyonkuru Radjou ubu ari muri Rayon Sports akaba yarahozemuri Kiyovu
Niyonkuru Radjou ubu ari muri Rayon Sports akaba yarahozemuri Kiyovu

Nyuma ya Jenoside nibo basubukuye

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umupira w’amaguru mu Rwanda wongeye gufungurwa n’umukino wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports. Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hari tariki 11 Nzeri 1994.

Byari nyuma y’amezi abiri gusa u Rwanda ruvuye muri jenoside, uyu mukino Rayon sports yawukinnye ifite abakinnyi bayo bane gusa abandi bari abo yagiye itiratira mu yandi makipe. Byanayiviriyemo gutsindwa ibitego 3-1.

Tariki ya 27 Werurwe 2010 mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu sports 3-2. Uburakari bw’abafana ba Rayon bwatumye Baptiste Kayiranga wayitozaga aterwa uducupa turimo inkari, ahitamo kwegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Nyuma umutoza Jean Marie Ntagwabira, (watuvuyemo), yaje kwivugira ko yari yatanze ruswa ku bakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo bitsindishe bikaba byaramuviriyemo guhagarikwa muri ruhago y’u Rwanda imyaka ibiri.

 

Mu mibare, ni iki wamenya mbere y’uyu mukino?

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mikino yose izi kipe zimaze guhura inshuro 65, muri izo nshuro zose Rayon Sports yatsinzemo imikino 35, Kiyovu Sports itsinda imikino 13 , zinganya inshuro 17.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Rayon Sports muri shampiyona ya 2011/2012. Byari ku italiki ya 21 Mata 2012 icyo gihe Kiyovu yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 , cyatsinzwe na Julius Bakabulindi.

Umukino wo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2016 urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Urabanzirizwa n’uwa APR FC na Espoir y’i Rusizi.

Hagati y’Abayovu n’Abarayon ejo hazaca uwambaye!!!

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ntabwo Rayon Sports yashinzwe na Donat Murego n’ubwo ari mu bayikinnyemo mu ikubitiro akaza no kuyibera umuyobozi. Iyi kipe yashinzwe na Padiri Chanoine niba nibuka neza wayoboraga College Christ Roi i Nyanza.

    • Ibi uvuze nibyo byo kbsa nanjye ndabizi

  • Urakoze cyane Mr Roben kubera inkuru yawe icukumbuye neza kandi ingingo zayo zigiye zikurikiranye neza. Uzagerageze guhugura n’abandi bandika ugasanga ibyo banditse ntaburyohe bifite.

    • ntabwo kiyovu yashinzwe na burugumesitiri wa kiyovu ahubwo yashinzwe na RIP muzehe NDEGEYA i GICUMBI

  • Nange narinzi ko Rayon Sport yashinzwe na Murego, ariko hari abakiniye Rayon Sport igishingwa barimo MUNYARUYONGA Celestin mushobora kubaza. Naho Kiyovu nibwira ko ishingwa ryayo baryitirira Kabahizi kuko yari burugumestiri wa Kiyovu, ariko abari bayishyigikiye harimo ba Ndegeya na Gakarama b’i Byumba

  • Thanks @Umuseke, munyibukije Tariki ya 27 Werurwe 2010 , nibwo nahagaritse gufana Rayons Sport mu buzima bwanjye nyuma yiyo match twatsinzwemo na KIVOYU nayo yari yarakubiswe kandi twagiye kuruhuka ari 2-0 bwa Kiyovu ariko iza kubyishyura ishyiramo nicya 3. Gusa ndumukunzi wa RAYON kandi nyifuriza gutera imbere ariko kongera kuyifana bwo nahise nshika intege!!

  • Ikipe inganya na Muhanga ubwo iratanga icyizere?

Comments are closed.

en_USEnglish