Digiqole ad

Umwuzukuru wa N. Mandela akurikiranyweho gufata ku ngufu

 Umwuzukuru wa N. Mandela akurikiranyweho gufata ku ngufu

I Johanesburg; kuwa mbere; umwuzukuru wa Nelson Mandela wahoze ari perezida w’Afurika y’Epfo yagejewe mu rukiko akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Uyu mwuzukuru wa Mandela w’imyaka 24 utatangajwe izina nk’uko bigenwa n’itegeko ryo muri Afurika y’Epfo yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rw’i Johanesburg kugira ngo asomerwe icyaha akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu.

Uyu mwuzukuru wa Mandela aregwa kuba yarafatiye uyu mukobwa mu bwogero bwa ‘Restaurant’ y’i Johanesburg  kuwa 07 Kanama.

Uyu mugabo w’imyaka 24 yafashwe ari mu mpera z’icyumweru (weekend) nyuma y’aho uyu mwana w’umukobwa bikekwa ko yafashe ku ngufu azamuriye ikirego.

Mashadi Selepe uyobora ‘station’ ya police ya Guateng yabwiye ikinyamakuru Independent Online ko iki gikorwa cyo gufata ku ngufu cyakorewe mu gace gatuyemo abantu bensi i Johanesburg muri Afurika y’Epfo ariko ko iperereza rigikomeje.

Ati “ Kuri ubu ikigambiriwe ni ukugeza uyu mugabo imbere y’Ubutabera, naho Ubushinjacyaha bwo buzakomeza kwigeranya ibimenyetso.”

Mashadi Selepe avuga kandi ko iperereza ku babyeyi b’umwana wafashwe ku ngufu rigikomeje ndetse ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo umutekano n’isura by’uyu mwana wafashwe bitangirika.

Uwunganira uregwa yasabye ko umukiriya we yakoherezwa kuba acumbikiwe kuri ‘station’ ya police iherereye mu gace asanzwe atuyemo aho gukomeza kuba acumbikiwe muri Gereza ariko icyi kifuzo giterwa utwatsi n’Umucamanza.

Imyanzuro izasomwa kuri uyu wa Gatanu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish