Digiqole ad

Umwuka Wera w’Imana yawutanze nk’umufasha ku bantu bayo

Umukiristu wicisha bugufi ahabwa ubutunzi bwinshi kandi bw’igiciro cyinshi, iyo abatizwa mu Mwuka Wera ahabwa imbaraga zo guhamya ibya Yesu mu magambo no mu mirimo. Yesu yarabitubwiye ati : « Muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya hose »{Ibyakozwe n’intumwa 1.8}. Ntitugitwarwa n’abantu ahubwo kuko «Imana itaduhaye Umwuka w’ubwoba ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda » {2Timoyeyo 1.7}.

Umwuka Wera ni umufasha wa buri munsi ku bantu b'Imana
Umwuka Wera ni umufasha wa buri munsi ku bantu b’Imana

Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, Luka adutekerereza iby’abakristo ba mbere ati : «bose buzuzwa Umwuka Wera bavuga mu zindi ndimi bamamaza ubutumwa bashize amanga. Umwuka w’Imana ni umwuka w’urukundo kandi handitswe ngo, Mu rukundo ntiharimo ubwoba ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba ». {1Yohana 4.18}

Umubatizo wo mu Mwuka Wera uzana umunezero mwinshi cyane. Abawurindiriye iminsi icumi mu cyumba cyo hejuru bakabatizwa, baranezerewe bituma abantu batangara cyane. Ijambo ry’Imana ryitwa Mwuka w’Imana Amavuta yo kwishima, Kubatizwa mu Mwuka Wera ni ugusigwa amavuta yo kwishima.

Impano z’Umwuka zikurikira umubatizo wo mu Mwuka. Ubwo Umwuka yamanukiraga intumwa ku munsi wa Pantecote Yesu amaze kuzuka, batangiye kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yari yabahaye kuzivuga {Ibyakozwe n’intumwa 2.4}. Mu nzu ya Koruneriyo I Kayisariya abizera babatijwe mu Mwuka wera, kandi dusoma ngo : «Bumvise bavuga izindi ndimi, bahimbaza Imana » {Inyakozwe n’Intumwa 10.46}.

Ibindi nk’ibyo byabaye kuri Efeso. Ababatijwe mu mazi Pawulo abarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi, barahanura {Ibyakozwe n’intumwa 19.1-6}.

Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye ab’I Korinto 12.8-10, Pawulo abara impano z’Umwuka yuko ari icyenda. Mu murongo ukurikira wa 11 arongera ati : «Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka ». Imana ntikiranirwa, Imana si iy’ishyari byatuma yima abana bayo izo mpano ahubwo irazibagabira.

Uwo Mwuka Wera w’Imana (cyangwa Roho mutagatifu) iyo ageze mu bantu niwe utangira kuyobora ubuzima bwabo uko Imana ishaka, ibya kamere biba byapfuye ahubwo hasigaye ibyo Imana ikunda ishaka ku muntu, ibyo bituma ukwo kwemerera Mwuka Wera kukuyobora ibyo ukora byose ubikora neza mu mbaraga ze kuko uba utakigengwa na kamere y’umubiri.

Imana ishimwe yemeye kuduha Umwuka wayo Wera nk’umufasha.

Hari icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Iri Jambo ry’Imana mugejejweho na TRUE CALLING Ministries International.

0 Comment

  • IMANA Ibahe umugisha kubw’Ijambo ryayo mutugejejeho

  • Imana yo mwijuri ibahe umugisha amavuta imbara kandi mukomeze kuzana benshi kumwami wacu ibisigaye Imana iduhane umugisha kubwiri jambo kandi nanjye icyifuzo cyange nukumanukirwa n’ umwuka wera akankoresha ibyubutwari mumfashe kubisengera Amen

Comments are closed.

en_USEnglish