Umweyo muri Police FC! Abakinnyi 9 basezerewe
Abakinnyi icyenda bakiniraga ikipe ya Police FC basezerewe nk’uko umuvugizi w’iyi kipe yabitangarije Umuseke kuri uyu wa 17 Nyakanga, iyi kipe ariko kandi ikaba iri mu biganiro n’umukinnyi Mushimiyimana Muhamed. Ni nyuma yo kuzana umutoza mushya Casa Mbungo André.
CIP Mayira Jean de Dieu Umunyamabanga mukuru wa Police FC yavuze ko abakinnyi basezerewe muri Police FC ari; Ganza Alex (bita Bebe) wari umuzamu, Djabir Mutarambirwa wakoraga nk’umutoza wungirije, Mutabazi Jean Paul umuzamu waje muri Police FC umwaka washize avuye muri AS Muhanga, Mungwarareba Aphrodis, Mugwaneza Pacific, Tuyizere Donatien bita Jyojyori, Muhanuka Eric, Kamanzi ndetse na Uwiringiyimana Amani.
CIP Mayira avuga ko usibye Aman wari wararangije amasezerano abandi bari bagifite umwaka umwe muri iyi kipe, gusa ngo ku masezerano baba bafitanye harimo ko utazatanga umusaruro bamuha urupapuro rwo kujya kwishakira indi kipe (Release letter) ari nako byagenze kuri aba.
Gusezerera aba bakinnyi ngo byemeranyijweho n’impande z’ubuyobozi bwa Police FC ndetse n’umutoza mushya Casa Mbungo André nyuma yo kubiganiraho.
Police FC kandi yahise itangira kumvikana na AS Kigali ku kugura umukinnyi Mohamed Mushimiyimana wifuzwa na Police, uyu musore ukina hagati akaba ari mu bakinnyi umutoza mushya yaba ashaka cyane.
Ibiganiro ngo bikaba biri kugenda neza hagati ya Police FC na AS Kigali kuri uyu musore Mushimiyimana.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ubwo muzaduhe n’abzabasimbura kuko ndabona iriya effectif ari nyinshi pe
Comments are closed.