Digiqole ad

Umwanzuro ku kohereza Serubuga mu Rwanda uzafatwa kuya 12 Nzeri

Byari biteganyijwe ko ejo kuwa gatatu tariki 13 Kanama aribwo uyu mwanzuro uzafatwa, urukiko rw’ubujurire rw’i Douai mu u Bufaransa bwigijeyo ifatwa ry’umwanzuro ku iyoherezwa rya Laurent Serubuga kuburanira ibyaha bya Jenoside mu Rwanda nkuko bitangazwa na AFP.

Serubuga Laurent wari mu basirikare bakuru mu gihe cya Jenoside

Serubuga Laurent wari mu basirikare bakuru mu gihe cya Jenoside

Kuwa 12 Nzeri nibwo hazafatwa umwanzuro wo kuburanisha Serubuga mu u Bufaransa cyangwa se akoherezwa mu Rwanda rwatanze ubusabe bw’uko yaza akabazwa uruhare yaba yaragaize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Col Serubuga Laurent wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo wungirije mu gihe cya Jenoside aracyekwaho kugira uruhare mu bwicanyi. Ubu ni umusaza w’imyaka 75.

Me Thierry Massis umwunganira, yongeye kwibutsa ko atazaburanishwa ibyaha kuri uwo wa 12 Nzeri ahubwo azaburana ku iyoherezwa mu Rwanda, we avuga ko bidakwiye.

Uyu mwunganizi we avuga ko umukiliya we, wugarijwe na cancer y’imyanya ndangagitsina y’abagabo (prostate) yabaga mu nzu y’abashaje ubwo yafatwaga kuwa 11 Nyakanga uyu mwaka mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Col. Serubuga ni umwe mu basirikari bakuru 11 “Les Camarades du 5 juillet 1973″ bagize uruhare mu gishyira ku butegetsi perezida Juvenal Habyarimana bakuyeho Gregoire Kayibanda.

Nubwo ngo yari yarafashe ikiruhuko cy’izabukuru mu 1972, mu 1994 ngo yagarutse mu mirimo ari nabwo habaga Jenoside.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish