Digiqole ad

Umwana yavutse ku itariki IMWE n’iyo se na nyina nabo bavutseho!

*Ngo biba ku muryango umwe muri miliyoni 48

Caitlin na Tom Perkins b’ahitwa Queensland muri Australia bavutse ku itariki imwe (16/08/1986) ngo batandukanyijwe n’iminota 50. Ubuzima bwaje kubahuza barakundana barashakana, ejo bundi kuwa kabiri bibarutse umwana ku ri iyi tariki nabo bavutseho nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru MailOnline.

Caitlin na Tom n'umwana wabo bavutse ku itariki imwe
Caitlin na Tom n’umwana wabo bavutse ku itariki imwe

Umukobwa wabo wavutse bamwise Lucy Marie Perkins yatumye uyu muryango umenyekana cyane kuko umuryango ibi bibaho ngo uba umwe mu miryango miliyoni 48.

Caitlin ngo ubundi byari  biteganyijwe ko azibaruka mu cyumweru gitaha, ariko ngo bitunguranye uyu mwana yaje ku isi kuri iyi tariki y’ababyeyi be bitangaza abantu benshi cyane.

Dr Brad Robinson umuganga wabyaje uyu mugore yatangaje kuri Facebook ye ko ibi bintu byamutangaje cyane.

Ati “Caitlin na Tom uyu munsi nibwo bujuje imyaka 30. Bavutse batandukanyijwe n’iminota 50 ku itariki 16/08/1986. None n’umwana wabo Lucy yavutse ejo nyuma y’ibise BIDAHATIRIJWE ku munsi umwe n’uw’ababyeyi be!

Aya ni amahirwe abaho rimwe muri miliyoni 48

Igitangaje ubu ni uko bose uko ari batatu bazajya bagira isabukuru y’amavuko ku munsi umwe.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ngo abo babyeyi bavutse 16/08/2016 ????, none umwana wabo yavutse ejo. ????? Muranyumije kabisa.

    • @Banzubaze, soma neza; abo babyeyi bavutse 16/08/1986

  • @banzubaze waba uzi kubara raa? Soma neza itariki, ukwezi by’amavuko. Nibyiza kuba bazajya bakora anniv icyarimwe. Good news

  • Quelle bonne concidence!!!! This is what they call, God’s miracle!!! Ibitangaza by’Imana yo mw’Ijuru!!! Hari byinshi Imana kunda kwigaragazamo ngo abantu babyibazeho barusheho kuyemera no kuyubaha.

Comments are closed.

en_USEnglish