Digiqole ad

Umwana w’imyaka 19 yaguye mu myitozo

Muri Tanzania, ahitwa Mwenge, kuri uyu wa mbere umusore w’imyaka 19 witwa Nassoro Issa yapfiriye mu myitozo y’ikipe ye yitwa Kindai Shooting Stars.

Iyi kipe yiteguraga akarushanwa gahuza amakipe y’ingimbi kitwa Taifa Cup, ku gicamusi mu myitozo ngo uyu mwana yatse uruhusa umutoza we kuko yumvaga atamerewe neza mu gatuza maze ngo yicara munsi y’igiti iruhande rw’ikibuga.

Nyuma gato ngo umuganga w’iyi kipe yegereye uyu mwana, maze Issa Nassoro amusaba ko yajya kumuzanira utuzi akanywa, muganga yagiye agarutse niko gusanga ngo umwana yamaze gupfa.

Ikipe ngo yahise ihagarika imyitozo, bose ngo babajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugenzi wabo wakinaga nka rutahizamu nkuko tubikesha Ippmedia yandikirwa muri Tanzania.

Issa Nassoro ngo azashyingurwa ejo, abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania TFF bakaba ngno bifatanyije n’iyi kipe ndetse n’umuryango wa Issa Nassoro mu kababaro, bakazanaza mu gushyingura uyu mukinnyi upfuye akiri muto.

Umuseke.com

2 Comments

  • Imana imwakire twifatanyije na famille hanwe nikipe yakiniraga mukababaro RIP

  • imana imwakire mu bayo birababaje cyane
    imana yamukunze kurusha equipe ye na ababyeyi

Comments are closed.

en_USEnglish