Umva agahinda k’umusore urangije Kaminuza muri Kigali
Benshi mu basore bari kurangiza za Kaminuza hirya no hino mu Rwanda baza birukira muri Kigali gushakisha amaramuko ngo babone bwakwira kabiri, ibi kandi ninabyo kuko iyo witegereje neza usanga menshi mu maramuko aboneka muri Kigali kuko ariho zingiro rya byose na cash.
Umusore arikora akirangiza avuye iyo muri Kaminuza aho yabonaga ibiryo kuri ka bourse cyangwa izini manevure (manoeuvres) maze akaba aje mu buzima bwo guhangayika no gushaka imibereho.
Bamwe bikunze kubahira bikabagendekera neza mu gihe bamwe byanga maze bakisubirira ku ivuko aho baba bategereje ko hari agakuru keza kabageraho ngo babe bava icuraburindi ry’icyaro baba barimo muri icyo gihe.
Uwabashije kugira icyo abona aba yiyita umusirimu kuko mu gitondo azinduka ajya kukazi , akitwa umukozi nubwo yaba ahembwa abiri (make) ariko aba afite icyo arusha abandi baba bicaye barabuze icyo gukora.
Iyo uwo musore amaze kugira agafaranga atangira gukururana n’agakumi bavanye muri kaminuza iyo atajarajara maze bikaba birebire mu gihe nyamukobwa nawe afite ubumuntu akamubanira bagakundana maze bakazagera ku kintu kiza gusa ibi biboneka gake.
Mu gihe umusore abonye agashahara kaza utubazo tumwe na tumwe dutangiye gukemuka nibwo areba hirya no hino agatangira kujagajaga muri twa dukobwa biganaga asa nkuruseho byarimba akaba agiye mu bandi, uko agenda yikoza hirya no hino niko nawe akomeza kumva aryohewe gusa ntatekereze se aho bizarangirira.
Kuri ubu rero ba nyampinga bacu bazi gukora umubare ukomeye , iyo akubonye ko ufite akazi kakubeshejeho ntakindi agutwaza neza maze ibyo ushaka akabigukorera nawe ukumva ko wamurushije ubwenge nyamara aba ari kukugenzura bikomeye cyane.
Iryo genzurwa se ni irihe? riva he? rituruka kuki ?
Ushobora kwibwira ko uri umugabo w´ibigango nyamara hari igihe kigera ibyo bigango bikakubana impfabusa iyo ubonye umukobwa akohereje ka sms ngo ´´ Cheri , byabindi twakoze , byatanze umusaruro , uku kwezi ntacyo nabonye …..´´
Ibibazo biba byinshi ugatangira kwibaza uko wabigenza, akenshi uba utarafatisha neza, agashahara kawe kagufasha kwishyura inzu no kukugaburira kuko hiyongereyeho umwana na nyina mwese mwazahara, nuko amajoro akaba menshi udasinzira.
Ubwo ukwezi gukurikiyeho umukobwa aba akubaza impamvu ntacyo umusubiza, wakwigira ashwi akaba akujyanye mu butegetsi …. Ibikurikiraho nawe urabizi.
Iyo ucishije make ukemera inda, agusaba kumukura iwabo ukamujyana iwawe , aho nk´umuntu uba umaze kumenyerwa nk´umunyamujyi ‘ku izina’ utangira gupfunda imitwe maze ugashakisha mu maguru mashya uko wakora ubukwe. Mugakora ubwo bita ngo ni “Ubwa Kijyama” mukanywesha FANTA abasaza, mukajya gutura muri za karitsiye (quartier) bita ngo “Bazinnya he?” amahoro agataha ku mukobwa ibibazo bigasaga umugabo muto.
Umusore agatangira guta uturo kubera stress aba uriho bati ‘karabaye ibyo yirirwagamo byatanze umusaruro yarawukandagiye’ maze ukaba ubaye ikiganiro muri bagenzi bawe.
Umukobwa we aba amaze kugitsinda kuko uko yaba ameze kose aba yabnye umugabo umuvana kunzira, mu gihe wowe nyuma yo kurongora uba uri mu bibazo bidashira kuko izo ngaruka zose ziba zije zikwituraho.
Ubwo mu gihe kingana n´imyaka 2 umusore avuye muri Kaminuza akaba abaye umugabo ibibazo biramubonye , urugo narwo ruti ngwino , abana bakaba babaye batatu mu gihe gito, akaba yinjiye mu buzima bwa kigabo, uruhara rukaza imburagihe.
Ngizo ingorane maze iminsi nitegereza muri iyi Kigali, zabasore baza biyita ngo niza malisansiye (Licencié)
Isomo:
Za Licence izo ni nziza, igihugu kirazikeneye. Ariko wiyirangiza ngo witwe intiti, ariko munsi y’umukandara hawe habe bwenge buke. Ni byiza irukira muri Kigali kuko niho ‘Ruzingiye” (wamugani wabubu) ndavuga urufaranga njyewe, ariko uhitondere udakora ibyo so na sokuru batakoze. Uzaba ingirakamaro ku gihugu no ku muryango wawe, no kuri wowe ubwawe.
Rwemarika
15 Comments
Hhahhahahahahhah!!!! Sha muranyumije koko!!!
Gusa ibyo muvuze nibyo 200%
Imana ibarinde!!! Munsi y’ u mukandara hadukoze pe!!! gusa umuti waho uragoye!!!!
ariko sha hari n’igihe umuzana akakubera infura. akagucungira utwo dukeya ukorera mukatubyaza umusaruro maze ukabona umsore igikanu kiraje udutafari tukiyongera mamaweee. iyo mbibonye bucya napanze ubukwe ariko nanone koko nkora kwa muganga nirirwa mbona mbona ibibazo bahura nabyo, bijya kugera nimugoroba nabusubitse
mujye mujyendana nako tujye tugendana barafu cg ice maze tugende dukozaho uko hashatse kubizana tuhacubye maze ndore izo ngirwa bari uko zizabigenza.
kandi sha abakobwa bubu bose wagirango babaroze abagabo,
abasore bubu nabo wagirango babaroze gukunda igitsina.
yesu adufashe naho ubundi turashize walahi wakibaru.
amahoro n’ubwumvikane nicyo kibazo naho uburyo warongoyemo bwo si ikibazo, kuko hari nk’abategereza ngo bazarongore neza bagasaza ari ba celibataire
Ubwo se uwo musore aho akora ntabakobwa baba bahari? Ntibaramenya uburinganire se?
Mujye mushaka abo muri conditions zimwe muzaba nibura mukemuye ikibazo kimwe cyo gusubira inuma mumibereho. Ushaka ibyamake ukabihomberamo wivuza menshi rimwe na rimwe ntibinashoboke bikaguhitana.Nimureke kwihagararaho rero mujye mukundana nabagenzi banyu bafite akazi, dore ko nsigaye mbona abenshi barasaziye aho kubera iyo mico yanyu yogushakisha abatabagora.Nimureke wenda kwisumbukuruza cyane, ariko nanone mujye mushyira mugaciro mwo kwibanda kubo murusha imibereho ngo nuko batabagora.
Muraho Banyarubuga mwese,
iyi nyandiko ya RWEMARIKA ni nziza, ni ingirakamaro kuri buli wese. Nyine abakiri bato murahita mubona uko “Gushinga Urugo” bitera umuruho. Ariko ntimwibagirwe ko uwo muruho ari icyiguzi cy’amahirwe menshi azana no kugira umuryango….
Abakuru nka njye barakuramwo andi masomo…
JOB CREATION. Iki kintu cyari gikwiye kuba nshinganwa ku muntu wese ukuze, kandi wiyumvamwo ubushobozi. Hali umunyarubuga uherutse gutanga igitekerezo kiza cyane.”Ati kuki abakozi ba Leta bashaje batakwegura ku bushake bwabo, maze bakajya hanze bagashinga ibigo n’inganda….”. Iki gitekerezo cyaranshimishije cyane, ku buryo gisigaye kimperekeza aho ndi hose, umunsi n’ijoro. Ni byo koko ABAKURU twari dukwiye gufata iya mbere, maze tugahimba imirimo…
DECENTRALIZATION. Nzabigarukaho uyu munsi ndihuta cyane, ariko jyewe ndasanga atari byiza ko Abasore barangije kaminuza bose baza gushaka akazi i Kigali….
Ku bwanjye, byaba byiza buli ntara, buli karere kabaye “Economic Hub”. Tugomba gukora ibishoboka byose kugirango tuzamure intara zose, dushingiye ku bukungu remezo buhasanzwe. Buli muyobozi akwiye kwitegereza ibibazo biri mu bihugu byitwa ngo byateye imbere. Ubugereki, Ubufaransa, Ubwongereza n’ahandi ntavuze usanga abantu birukanka bajya gushaka akazi Athen, i Paris na i London. Ntabwo rero ari urugero rwiza kuri twebwe….
FAMILY PLANING. Aha nzahagarukaho ubutaha. Ariko nyine birumvikana ko abantu bajijutse twari dukwiye gutanga urugero rwiza. Maze ababyeyi ntibabyare indahekana. MBESE KUKI UMUNTU ADASHOBORA KUBYARA UMWANA UMWE. MAZE AKAREKERAHO!!!!
Mugire weekend nziza. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
This article is wonderfull ! Let us take the best way to solve probles. Dear Bys and Girls, Did you see wht about this article ? Plz, close your eyes and think twice. Nice day
Basomyi rero, nimwirekereraho ! Abakobwa n’abasore bose baba bifitiye imibare idasobanutse! Umusore ati ngomaba gushaka umwana wo kumfata neza ku bijyane n’irari ry’igitsina ! Inkumi nayo iti nkeneye umugabo kandi ufite akazi, ndetse n’agashahara gatubutse ! Ariko byose bituruka ku basore baba basanzwe bifitemo irari ry’igitsina bimumazemo imyaka myinshi, aho hose yagiye anyura arizo nzozi ze ! Iyo rero aramutse abonyeho agafranga yumva ko agomba gushaka umukobwa ashukisha utwo dufranga twe. Umukobwa nawe ati urabeshya ndagufite ! Umuti rero ni uko abasore mwareka kugira irari ry’igitsina, amaherezo muzagera igihe mushobora kubigeraho mu buryo bunoze !
ok bonjour nagirangombabwire ko nasomye comment zanyu mwese aloki sinemeranywa namwe kandi nagirango mbigishe kuko ndakuze ndabaruta narashatse narubatse,so kugitsina d’abord ibintu nibibiri kwifata byakunanira agakingirizo utabikora nikizongwe sinumva umuntu wize kaminuza utazi kwi proteja iburayi abana batagira gukundana a 14ans kandi ntibatwita kandi ntabibazo bibatera meaning ngo iyo utangiye gukura igitsina kirakora niwowe rero ukireberera.gusaka umuntu ashaka aruko yabyizeho yiteguye ntabwo arugupfa gushaka niba nta moyen zo mumugi jya ahantu hegereye umugi busanza kabuga nyacyonga ahantu ushobora gutungira famille bitakugoye ubuse ababyeyi bacu batubyaye bafite iki abakene rero ntibazarongora ahubwo nimwige planification ndumva muri universite bayiga ukoreshe ubushobozi ufite nicyo kibazo.tks.
Iyi nkuru ni intersting ariko urubyiruko rwari rukwiye kumva ko umuntu ashobora kubaho adatunzwe n’umushahara akikorera ahereye kuri ” local resources”. Rwemarika nawe wikosore abize bazana Licence naho kuvuga ” ZA LICENCE” ni ugutesha agaciro ubwo bumenyi no kudasobanukirwa neza objectives za “Education for all policy”
mana dufashe kuko iyi nkuru inteye ubwoba!wagirango ni njye bavuze!
Njye uyu munsi nanyuze ku basoe mu gitondo bicaye ahantu ku gasima ku irembo (ry’iwabo ahari)i Gikondo hafi y’isoko, umwe abwira abandi 2 ngo: NK’UBU UWAMPANK’IKIGORE N’IYO CYABA KIBYAYE KANWE CG CYARAGUMIWE…N’IYO CYABA GIFITE IMYAKA 40 GIPFA KUBA GUFUTE GUSA!! ntiyabivugaga nk’ushaka kuba yamurongora bakabana, ahubwo ngo akamubera SUGAR MAMY…! Ngiyo imitekerereze y’urubyiruko rudafite akazi…nyamara nabonaga ari abana,niba bakuze wenda barangije secondaire…AGAHINDA KANYISHE!Juan
Hari amakosa menshi muri comment yanjye!
‘KANE” “GIPFA KUBA GIFITE CASH” Juan
BASORE IYO MUSORETSE NTA BIBAZO BINDI MUFITE MUGIRANGO HANZE AHA BIROROSHYE.WARI WICWA NAGAHINDA UBONYE UMWANA YABUZE IBYANGOMBWA!! BANZA UTEKEREZE IBIZABA MBERE YO KURYAMANA NUMUKOBWA KUKO IYO WATANGIYE KWIYEREKA ABAGORE UBA WIYEMEJE KURUSHINGA
mamaweee
Comments are closed.