Digiqole ad

Umuzungu uri gukiza abantu mu mujyi wa Kigali

Uyu muzungu utaramenyekana amazina ye ari gusengera abantu bagakira hagati mu mujyi wa Kigali.

Nguwo umuzungu uri kubakoraho rikaka

Kuri uyu wa gatatu bamwe mu bamubonye mu masaha ya saa saba (13h) hafi y’ahategerwa imodoka za Volcano, Horizon na Belvedere bavuga ko yari afite Bibiliya ariko ntamuntu ari gusengera.

Guhera saa kumi (16h) abanntu batangiye kumwuzuraho nyuma y’aho yari amaze gusengera umwe mu bamugaye basabirizaga mu mujyi wa Kigali witwa NDAHIMANA.

Uyu ndahimana nkuko twabitangarijwe n’abari basanzwe bamuzi ngo asanzwe agendera ku mbago, ndetse ngo aba afite intege nke ku buryo atabasha guhagarara atari ku mbago ze.

Ubwo umuseke.com wahageraga twasanze ahagaze neza ndetse ari gutanga ubuhamya bw’uburyo yakijijwe n’uyu muzungu tutaramenya aho yaturutse.

Abantu batari bake bakaba bari bamaze kumwirundaho ngo abasengere bakire ibyo barwaye nyuma y’uko babonye ko umwe mu bamugaye ataye imbago.

Arakoresha amasengesho y'urufaya
Abemeye barazamura amaboko
NDAHIMANA yerekana uburyo yakize, ati: "nubwambere mpagaze neza"
NDAHIMANA avuga uburyo yakize
Arasenga mu gifaransa nubwo tutamenye igihugu aturukamo/Photos Plaisir

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

25 Comments

  • ngaho da uyu nawe ubwo aje mwizina ryande

    • Ndabasetse we,

      Uyu aje mw’izina ry’amajyambere twagezeho, hari hasigaye ko ibimuga bihaguruka na byo bigashyiraho akabyo.

      • Umva nshuti :ntibavuga ibimuga bavuga ababana n’ubumuga!

    • Wasanga nawe ali intumwa ya Kayumba-Karegeya-Victoire-Umwami

  • uyu i umutubuzi muraba murebe ko mu minsi iriimbere ataza kuba yaka amaturo ubundi mukayamuhundagazaho!!!

  • Yatse se ayo maturo abantu bagakira ikibazo kirihe? Ayo bajugunya kwa muganga se ntibakire agaruka mu mifuka yabo.

  • mwitondere ayo masengesho yo mumuhanda kuko niho abajura babategeye nge namwiboneye ariko nabonye byaba byiza agize aho abarizwa kuko mumuhanda arateza amboutellage cyane.gusa gukiza ni byiza kuko abantu nkabo barakenewe.thks

  • Ahaaaa ibi yobyo ni ibiki ra, ni umukozi wa satani se cg ni uwimana?Turi mu minsi y’imperuka muramenye!!!!!

    • Ibi ni ibyo kurangaza abaturage, ngo ntibibuke kubaza leta urwo bapfuye. Hari ahandi mubizi umuntu yinjira mu gihugu, ngo ntibazi aho yaturutse, ntibazi uko yitwa, bakamureka agakora ibitangaza? Bo bari mu maraha bariye bujuje ibifu, naho abandi bariruka inyuma y’umuzungu ngo arabakiza. U Rwanda rwaragowe kabisa

  • Ubwihebe, ubukene, ubujiji,ukwemera kudafashije, ubunebwe mu mutima, kutiha ikizere n’ibindiiiiii, bituma abantu bemera ikije cyose ngo yenda byabaha amaramuko! ndahimana uriya ashobora kuba atashyiragaho ake ngo ahagarare akumva ko imbago ariyo kamara… none yumvise ko amasengesho y’umuhisi n’umugenzi amukozeho.. maze arahaguruka! Psychologiquement yumvaga ko atazapfa ahagurutse none imbarutso ni ukwemera ibije byose gutumye abishobora… Erega ikintu cyose kirashoboka.. byose ni mu mutwe!

  • wenda Imana iramuzi .Mwitondere iminsi yimperuka

  • thanks

  • Uwaza neza mu mahoro,avuga ubutumwa bwa Nyagasani, agasenga twagira Imana imitima mibi igahindurwa, agasenga twagira Imana abantu bagakira byaba bitwaye iki? Erega na Yezu ibyo yakoragaga benshi ntibamwemeraga. Ariko ubu isi yose iramwemera?Nemera ko Imana ikorera hose, ishobora gukoresha uwo ishaka, ikamukoresha igihe ishakiye.

  • Cyomoka, wowe ndakwikundira ureba kure. Mu kanya ntihabura abatubwira ko ali kabutindi yoherejwe na Kayumba ngo aze gusenya ibyo twiyubakiye. Ndetse bamuhe microphone maze avugire kuli radio na tv aho yanyuze n’amafaranga bamuhaye ngo aze kutumara

  • Nonese uretse uyu wabashije gushyira ingufu mu kaguru ke akagenda, abandi yakijije ni bande ko mutabafata amafoto n’ ubuhamya ngo tubisome twemere?

  • Ubu se wowe CYOMOKA na BIGIRUMWAMI gusengera abantu bagakira na KAREGEYA-KAYUMBA bihuriye he?Ntimukavange amasaka n’amasakramento

  • iyo mutwereka amafoto y’uriya uvuga ko yakijijwe akiri ikimuga?ubu se uanze ari imitwe bapanze nka ba ba pasiteri nabo baduheza ko bakora ibitangaza ariko ari imitwe bapanze yo kugirango bemeze abarokore?

  • urebye aho uyu muzehe adukuye ndavuga H.E Paul Kagame,nabyo byari byaratinze.Ntabwo mwibuka ko yadusezeranije ko aza X 7 ibyo twari tumaze kugeraho?

  • Lambert, birahahuriye, kuko iby’uyu muzungu ngo batazi iyo ava n’amazina ye, ni ibyuka nka biriya batumura bya ba Gaheza baza babeshya ngo boherejwe na Kayumba, ngo bavuye gushaka umwami Uganda n’ibindi binyoma babapakiyemo ngo babashye. Ni icyuka nk’ibyo Rushyashya yanditse ngo Kayumba ali Brazaville kandi adashobora kuva SA. Haryi ubundi, umuzungu utazwi, yinjira mu gihugu agatangira gukiza ubuyobozi buri he? Muhumuke mwe gupfa kwemera ibyo bababeshye byose nk’ibicucu cg abana bataraca akenge.

  • ese? NKAMWE MWA BANYA MAKURU KOMWA BASHIJE KUMUFOTORA NTIMWA RI KUMUBAZA UKO YITWA?ESE MVUGEKO IGIFARANSA HABUZE NUMWE UCYUMVA? NOKUBAZI ZINA KWERI?ESE MWAMUBAJIJE MUCYOGEREZA ARACECEKA?IYO NIMIRIMO YANYU NGE NDABAGAYE!!PE KUKO MURIGUTANGA INKURU ITUZUYE,iyo mumubaza mukatubwira ko yanze kwivuga nuko twese tukabimenya nuko abanyarwanda bakava murujijo.

  • Disi ibi biragaragaza ko abanyarwanda bafite inyota y’ubuzima buzira umuze, mugihe kitarenze iminota mike abantu bangana batya bagahita buzura k’umuntu?

  • ndabemera wanjye uriya ni umukozi w’imana ibya Kayumba na karegeya etc,,mubiwace,Padiri ati:ibihe bihora bisimburana iteka,nkuko bishimangirwa na Depite Semasaka yabivugiye i Burera wasanga nawe azi ukuza k’umwami

  • irya magayane riratshye!! yaravuze ngo mu gihe nkiki, abahanura benshi bazaza bamwe bukuri abandi bibinyoma nga barimo nabazungu! none ngabo police yabafashe Nyamagabe, ngabo mu gatsata nahandi nahandi , birakomeye ni muhaguruke dusengere igihugu cyacu numukuru wacyo akomeze atuyobore mu mahoro naho ubundi ishyamba si ryeru

  • Kuki mwihutira kurwanya ibikorwa byiza by’Imana aho kuyishimira. Niba umuntu akize ni ibyishimo. Ahubwo tugomba kwishimira iyo Mana Idukiza indwara kandi Ikadukorera byose. Mbese iyo bukeye twibuka gushimira Imana. Mbese iyo turiye twibuka kuyishimira. Nyabuneka nidushishikarire ibikorwa byo gusingiza Imana, kuyishimira, kuyihesha ikuzo. Twige kwicisha bugufi kuko imbere y’Imana ntacyo turi cyo. Twese turi abana b’Imana kandi turareshya imbere yayo.

  • mwibuke amategeko yumugaragu wimana mose ayo yamutegekeye ihorebu.
    kandi nibatavuga ibihwanye niryo jambo ntamuseke uzabatambikira kuko nu mupfumu yazuriye sawuri samweri,mugenzuze bibiriya

Comments are closed.

en_USEnglish