Digiqole ad

Umuyobozi ‘wakoresheje SMS asaba ruswa y’igitsina’ akatiwe gufungwa

 Umuyobozi ‘wakoresheje SMS asaba ruswa y’igitsina’ akatiwe gufungwa

Ejo hashize, ubwo Mugisha (uri mu bantu benshi wambaye ishati y’ubururu) asohotse mu rukiko hamwe na bamwe mu nshuti ze zaje mu rubanza

Ashingiye ku butumwa bugufi (SMSs) bwandikwaga na David Mugisha Livingstone asaba ruswa y’igitsina umugore yagombaga guha service, ndetse n’ibindi bimenyetso bimushinja Umucamanza ategetse kuri iki gicamunsi ko uregwa afungwa by’agateganyo iminsi 30 iperereza rigakomeza.

Mugisha (uri mu bantu benshi wambaye ishati y'ubururu) asohotse mu rukiko hamwe na bamwe mu nshuti ze zaje mu rubanza
Ejo hashize, ubwo Mugisha (uri mu bantu benshi wambaye ishati y’ubururu) yari asohotse mu rukiko hamwe na bamwe mu nshuti ze zaje mu rubanza

David Mugisha wari ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare araregwa ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo umurimo ashinzwe ukorwe no kwigizaho umutungo.

Urubanza rw’uyu mugabo ureganwa n’uwahoze ari umufundi we rwatangiye kuri uyu wa kane ubwo mu rubanza hasomwe n’ubutumwa, yemera ko yohereje, busaba umurega ‘kumuha’.

Kuri iki gicamunsi, Umucamanza yavuze ko ubutumwa bugufi uyu mugabo yandikiraga umugore wamusabaga service ashinzwe bugaragaza ko yamusabaga rushwa y’igitsina.

Umucamanza avuga ko nubwo uregwa yavuze ko ubu butumwa bugufi bwatanzwe nk’ikomenyetso bwanditswe nyuma y’uko uwamureze adahawe service yasabaga  n’inzego z’ibishinzwe ariko umurega yavuze ko hari ikindi gihe yagiye kumwaka serivisi yo gukosoza ibyangombwa by’ubutaka akayimwima.

Urukiko ruvuga kandi ko hari n’undi mutangabuhamya (nawe w’umugore/umukobwa) wavuze ko yigeze nawe yigeze kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka uregwa akamwima iyi serivisi kuko yari amaze kumwima ruswa y’igitsina.

Umucamanza yanagarutse ku cyaha cyo kwigwizaho umutungo avuga ko hari impamvu zikomeye zituma Mugisha David akekwaho iki cyaha kuko mu imenyekanishamutungo yari yagaragaje ko inzu ye ifite agaciro ka miliyoni 25 nyamara igenamutungo ryakozwe n’impuguke zibyemerewe ryaragaragaje ko iyi nzu ye ifite agaciro ka miliyini 81.

Kuri Mbowa Feston ukurikiranywe hamwe na Mugisha,  we akekwaho kuragizwa imitungo na Mugisha kugira ngo ataxatahurwa, umucamanza avuga ko mu ibazwa ryo mu bugenzacyaha uyu mugabo atagaragaje inkomoko y’inzu iherereye muro gare ya Nyagatare bivugwa ko ari iyo ‘yaragijwe’ na Mugisha ndetse ko yabajijwe n’abatangabuhamya, baba bazi ubugure bw’aha iyi nzu yubatswe atabagaragaje.

Umucamanza avuga kandi ko uyu Mbowa aragaragarije urukiko amsezerano y’ubugure bw’iki kibanza n’inzu yaje kucyubukamo avuga ko yaje kuyigurisha.

Umucamanza avuga ko iri jijinganya rya Mbowa ku mutungo yiyitirira ari impamvu ikomeye ituma urwgwa akekwaho icyaha cyo guhishira umutungo.

Yanagarutse ku bibanza 96 Mbowa Feston yibarujeho, umucamanza, akavuga ko kuba uregwa ataragaragaje ubushake bwo kwiyandukuza kuri ubu butaka ngo bwandikweho abamotari bari babuguze nka Koperative ari ikimenyetso ko kwigwizaho umutungo.

Yanzuye ko abaregwa bombi bakurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo umurimo ukorwe (gikurikiranyweho amugisha), icyaha cyo kwigwizaho umutungo n’icyaha cyo guhishira umutungo.

Gusoma imyanzuro ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo abaregwa bombi n’ababunganira mu mategeko ntibagaragaye mu cyumba. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni danger

  • Ariko mwo kabyara MWe! Nanubu igitsina kiracyacumuza abantu nukuntu ari kinshi muri iki gihugu???? Mbega Mugisha!!! Icyakoze azi gutereta kbsa

  • Ni benshi bari hanze aha bidegembya barabakatiye ntibafungwe. Hera ku mugabo Rwubusisi Dieudonne waypboraga ikigo nderabuzima muri Rwamagana. Ubu aratuje ntawumuhiga. Ni uwo ubwo bazamukatira ariko dossier ibikwe

Comments are closed.

en_USEnglish