Digiqole ad

Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko atazi impamvu Blatter yeguye

 Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko atazi impamvu Blatter yeguye

Vincent de Gaulle Nzamwita umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko inkuru yo kwegura kwa Sepp Blatter ari inkuru mbi ku mupira w’amaguru muri Africa, ndetse we ko ubu atazi impamvu y’iyegura rya Blatter.

Mu cyumweru gishize ubwo Nzamwita yari yagiye gutora Perezida wa FIFA
Mu cyumweru gishize ubwo Nzamwita yari yagiye gutora Perezida wa FIFA

Blatter w’imyaka 79 ubwo yavugaga iby’ubwegure bwe kuwa kabiri, yavuze ko yeguye kuko yabonye ko adashyigikiwe na bose mu nzego z’umupira w’amaguru, hari nyuma y’iminsi ine gusa atorewe mandat ya gatanu yo kuyobora umupira w’amaguru ku Isi, kuva mu 1998.

Blatter yeguye nyuma y’igitutu ku by’ikirego gishya cya ruswa bashinjwa gufata, cyari kimaze kugera mu rukiko rw’i Brooklyn muri New York, kimugarukagaho we n’umunyabanga we Jérôme Valcke.

Vincent de Gaulle Nzamwita uyobora FERWAFA yatangaje ko kugeza ubu atazi impamvu Sepp Blatter yeguye bityo ntacyo yabivugaho kirenzeho mu itangazamakuru, ngo ni ugutegereza ibizatangazwa.

Gusa avuga ko kwegura kwa Blatter ari inkuru mbi ku mupira w’amaguru muri Africa.

Ababona ibintu ugutandukanye n’uku ariko bavuga ko Blatter yari akwiye kwegura kubera ruswa yamunze umupira w’amaguru ku Isi kuva mu mpuzamashyirahamwe yayo FIFA kugera mu mashyirahamwe yayo menshi.

Itangazamakuru mu Rwanda ryagiye rigaragaraza bimwe mu bimenyetso kuri ruswa ivugwa, nibura, mu mikino ya shampionat mu Rwanda cyane cyane iyo igeze mu mpera, FERWAFA ariko kenshi yagiye ivuga ko nta bimenyetso bifatika bigaragara.

Usibye mu Rwanda, mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa naho havugwa kenshi ruswa mu mikino mpuzamahanga y’ibihugu, ruswa ihabwa abasifuzi ngo babogamire uruhande runaka, ruswa itangwa n’ibihugu ngo byakire amarushanwa runaka kumanuka kugera ku bintu bito nkenerwa mu mupira w’amaguru.

‘Scandals’ za ruswa mu mupira w’amaguru zisa n’iziri kujya ku karubanda bihereye hejuru muri FIFA, nubwo bwose yashyizeho urukuta rutandukanye umupira w’amaguru n’inzego bwite za Leta zibujijwe kwivanga mu by’umupira.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ikindi se yavuze cg yakoze kizima mu mutegerejeho ni kihe ???

  • dogole yabura gute se kubivuga ko ibihumbi 100 by idorari yo gutora Blatter yayateye ku mufuka

  • Byari kuntanga iyo degaule avuga ibindi.Nonese ntaziko Blatter yari yaramunzwe na ruswa?

  • Kuva namenya uyu Nzamwita ni ubwa mbere numvise avugisha ukuri nta gushakisha no gupfundikanya askaka ibisubizo adafite!

    Naho ibya Blatter byo birumvikana ko nttabyo yamenya kuko birenze urwego rwe. Uretse n’ibya ruswa bivugwa kandi byabaye akarande mu mupira w’amaguru harimo n’izo za UEFA za ba Platini, harimo n’ikibazo cyo gushaka gukontorora iriya mashini ikora amafranga yitwa FIFA ku Banyaburayi na USA kuko ku mpamvu zitandukanye, Blatter yari yarabibakuye mu maboko abisaranganya n’abandi barimo Africa, Asia na Amerika y’Amajyepfo na za Russia zose. Abantu bazabaze ingaruka mu bukungu bw’ibihugu biba byateguye igikombe cy’isi bazahita bumva ko n’iyo hataba ruswa Blatter hari abari bamurwaye kuko yakibimishije mu gihe nabo babaga bashoyemo za miliyoni z’amadorari!

  • WE ATEGEREJE IKI KO BYABA ARI INKURU NZIZA KU MUPIRA W’AMAGURU MU RWANDA

  • Dore bamuhaye urugero rwiza rw’abayobozi barya ruswan’andi mabi menshi nawe nagire vuba yegure ku nyungu za rubanda nyamwinshi.

  • We se ategereje iki ngo yegure ko nawe ntacyo amariye FERWAFA ko wagira ngo ashinzwe APR gusa! Nako nari nibagiwe ko uhagarariwe n’intare avoma.

  • Ubusanzwe muri Societe umuntu ufitemo imigabane myinshi niwe ugira ijambo. Niba rero umupira wubakiye ku banyaburayi haba mu mafranga haba no kubakinnyi, nibo bagomba gutegeka. Ubu nakwihishiriza urwagwa maze ukaza kurufatiraho ijambo sha? Niko byari bimeze muri FIFA. Ugasanga abahagarariye FERWAFA bagiyeyo bakagereka akaguru ku kandi, bakaryongora bakibagirwa uwatanze amafranga bakoresheje baza(Tiket), bati tuzatora kanaka. Hahahah ndabasetse!

  • @Jshjj: Wikwivanga mu bikurenze ubwenge kure kugeza aho uzana ibyerekeye izagwa n’ibindi biri stupid uvuze hano. Wowe na Kimbiri musome comment ya Kalisa wenda hari icyo byabamarira.

  • Usubije ikipe yu Rwanda inyuma ho imyanya 21 yose uragapfa usiragira gusaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish