Digiqole ad

Umuyobozi wa FERWAFA Jean Bosco Kazura yeguye

Amakuru dukesha FERWAFA ni uko Brig. Gen. Jean Bosco Kazura wayoboraga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA  yeguye ku mirimo ye.

Jean Bosco Kazura
Brigadier General Jean Bosco Kazura

Uyu mugabo wayobraga FERWAFA kuva mu 2006 ubwo yatorwaga yeguye ku mpamvu ze bwite nkuko ibaruwa yandikiye FERWAFA kuri uyu wambere nimugoroba  ibyemeza.

Muri iyi baruwa Jean Bossco Kazura yashimiye abantu bose bamufashije mu kazi ke, no kugerageza kugera ku nshingano yari afite.

Mandat ya Jean Bosco Kazura yagombaga kurangira mu 2013. Nubwo yeguye iyi mandat ye itarangiye, Kazura hari ibyo yakoze mu gihe cye, birimo nko kuba  ari ubwambere mu Rwanda twabonye hashingwa amashuri yigisha umupira w’amaguru.

Iki gikorwa cyagize umusaruro ku buyobozi bwa JBosco Kazura kuko mu mateka y’u Rwanda ikipe y’igihugu yakinnye imikino yanyuma y’igikombe cy’isi, 80% byabakinnyi bari umusaruro w’aya mashuri.

Kazura kandi ayobora FERWAFA nibwo mu Rwanda habonetse imishinga y’iterambere ry’umupira w’amaguru ku bufatanye na FIFA, nko kubakwa kw’ibibuga bigezweho (Kicukiro, Huye, Amahoro, Rubavu)

Brig. Gen. Jean Bosco Kazura ayobora FERWAFA kandi nibwo u Rwanda rwakiriye imikino yanyuma y’igikombe cy’Africa cya U20 na U17.

Nubwo atari ibi byonyine ubuyobozi bwa Brig. Gen. bwagezeho, Kazura yeguye ikibazo cya shampionat ndetse n’ikipe y’igihugu bidakemutse kuko bikinengwa uburyo bihagaze uyu munsi.

Kwegura kwa Kazura kuje mu gihe hari ikibazo gikomeye cy’uburyo Ministeri y’Imikino Urubyiruko n’Umuco yasabye FERWAFA ko hashingwa kandi hagatangizwa indi kipe nshya y’abana bari bagize ikipe y’igihugu U 17, ngo bakine shampionat y’igihugu.

Iki cyemezo bigaragara ko cyasaga n’ikinyuranya n’amategeko ya FERWAFA ndetse na FIFA kuko nta kipe ishobora gushingwa habura imisni 6 gusa ngo shampionat igizwe n’amakipe 12 yemewe na FIFA itangire.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

32 Comments

  • Agiye vuba atarangije inshingano twamutor eye ariko wasanga ishyamba atari lyeru muri ferwafa

  • Ahuuuu. Na Jules akurikireho kandi no more soldiers in rwandan football. Go back to your regular routines and let our soccer alone!

  • IMANA ISHIMWE CYANE!!!!!!!!!!

  • Ubundi tutabeshanye afande Kazura yari amariye iki federation y’umupira wa maguru kweli? Nasubire i gabiro ajye kuyobora academy y’abasirikare kuko aranabishoboye naho foot bayirekere aba Civiles. Jules Kalisa nawe nagende, ubwirasi bwe n’amafranga ya federation amaze kurya birahagije. Ubundi ni gute umuntu udasobanukiwe na sport yavamo umu secretaire general wa Ferwafa ushoboye akazi? ALUTA CONTINUA!!

    • kuki mureba amakosa gusa nkaho muri abatagatifu?ubu wirengagije ko urwanda rwagiye mu gikombe k’isi ari kazura na jules bayoboye ferwafa?kandi kuba na kazura ari umusirikare ntibimwaka uburengazira bwo kubaka igihugu cye

  • Ahuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu,n’ubundi wari waatinze

  • ahwiiiii! ndiruhukije.

  • Fresh yageze kuri byinshi byiza no kuri byinshi bibi.Muri mandat ye niho u RWANDA rwgiye rumanuka cyane kuri classement ya FIFA.Gusa bashyireho umuntu uzita kukibazo kitoroshye cy’amakipe yo mu rwanda nta kubogama!

  • Nanjye nemera ko hari byinshi yakoze ariko hari na byinshi byo gukosorwa. To accept his own limits is a sign of power. I think he can perform well army duties rather than managing an institution like FERWAFA. Hoping he definetly leave. Otherwise, son ombre continuera a planer sur cette institution.
    Dommage qu’I’ll part without clearing transfer issues.

  • Imana ihabwe icyubahiro ahu;;;;;;;;ahu;;; yeguye? ubanza ndota? jules se we yagiye koko? mana kora ibitangaza na jules agende? wasanga prezida kagame yarunvise abantu akamukuraho? kuko kuva yajyaho ntacyo yakoze kuko amavubi yasubiye inyuma, amakipe angwa hasi cyane nagende , yarakoze kugwiisha foot

  • Yemwe abanyarwanda ko mukabije kuba ba Ntamunoza!!!!!!!!!!!! Kazura icyo atakoze mu bushobozi bwe ni iki? ese ko mwiruhutsa uwakwicaza aho yari yicaye bakaguha ubushobozi yari afite wagera kubyo asize? Ese Kazura niba yeguye ko mutari kuvuga icyakorwa mukiruhutsa ngo nagende gusa? Namara kugenda se? uzaza se azakora iki? Njye ndagira nti: Football y’u Rwanda ntabwo yari irwaye Kazura kuko nibura we asize Ibibuga, asize za Academy, Asize abana b’abakinnyi muri make asize UMUSINGI utarigeze uharurwa n’umuntu numwe mu bamubanjirije.
    Ariko kubera indwara iri mu bayobozi ba Sport bo mu Rwanda iramunanije areguye, mwikwiruhutsa rero kuko KAZURA ni umugabo kandi ibyo yakoze ni bake cyane babishobora. Ni umugabo warebaga imbere ha rUHAGO Y’U Rwanda, ntabwo yarebaga intsinzi ya bugufi gusa kuko yari no munzira nziza zo kuyitegura. Yarakoze niyigendere

  • Dutegereje ko na Jules Kalisa afata icyemezo cya kigabo mumasaha macye arimbere, .. ntasoni, kuba imyanya yo muri stades itangiye kuzaho uruhumbu kuko ntamuntu ukijya kureba umupira mu Rwanda.. nankjye ngo umupira, ni katch. Dukeneye amaraso mashya n’ingamba nshya.. abantu bafite gahunda ihamye kandi nziza bazamura amakipe bakagarura rubanda kuri stade.

  • Kazura ni umugabo cyane aho agejeje foot mu rda harahagije ikibazo ni ukubona undi nkawe iyo atubabarira akarangiza mandat ye.

  • afande nguhaye SALUTI!ur’umuntu w’umugabo babisa,ariko utubwirire uriya musivili(jules kalisa) nawe aveho.

  • big up Afande!nta mpamvu yo kuba nka GADDAFI!jules,ubwo koko nitukwita GADDAFI uzababara?gira ukurikire boss wawe,utazarangiza nka wa mugabo navuze haruguru.

  • Si bow batangiye kumuvuga neza ngo yakoze byiza bihe se uretse kubuza amakipe kwishakira abaterankunga? Buretse ejo uzumva ngo abantu basabye ko agumaho akarangiza mandat ye. Amayeri nako amayele!

  • urumuntu wumugabo pe kuba weguye kuko ndahamya ko uwakubanjirije yakoze byiza kuku rusha niho abagabo batandukanira ari ko harikintu tutasobanukiwe dusobanurire ipamvu na bwite kuko watubwiye ko aribyo byatumye wegura

  • Abemeza ko Jules ariwe ntandaro yo gusubira inyuma k’umupira wo mu Rda, baduhe ibisobanuro by’ibyo atakoze yagombaga gukora, jye mbona uriya mugabo witwa JULES KALISA CEASAR umunsi yavuye muri ferwafa naho twari turi tuzahava, afite experiance, akora ibyo azi kdi yahuguriwe. Ese ye tujya muri CAN siwe wari SG, yabaye SG dufite ibibuga bingahe byakinirwaho mpuzamahanga, nagenda muzamwicuza mutakimubonye, WANGA UGUGUNA IGUFWA UKAZANA URIMIRA BUNGURI, Reka baze babapangire AFANDE IBINGIRA, SG bamugire BUTERA HILARY, maze ndebe.

  • jules akeye otan sportif ngo imumeneho ibisasu

  • na kadhafi , laurent bagbo bagiye nabi, jules rero niba ategreje niba ategereje otan, ouatala nako RDF azabona kuko gutinda ku ngoma uvaho uhiritswe, bravo RDF kazura kuko werekanye ko uri umugabo w’inkotanyi cyane, wanze ko ibintu bizakomeza gupfa bikakwitirwa,ariko wari gusiga ugiriye inama SG Jules MUGABE KALISA ROBERT

  • ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii mbega ibyishimo na jules nakurikire

  • DORE DEMOKARASI MBA NDOGA RWABUTOGO!! KAZURA WE WEREKENYE KO URI INGABO -INTWALI- KWELI. REKA N’ABANDI BAZE TUREBE. NIFUZAGA KO UWAYOBORA FERWAFA YATURUKA MURI BARIYA BANYAMAKURU BIRIRWAGA BAKUVUGA.. MAZE TUKAREBA NIBA ATARI AMAGAMBO GUSA. NGAHO WAWUNDI WO CITY FM NATANGE CANDIDATURE RERO. NJYE NIFITIYE AKANDI KAZI NTABWO NSHAKA KUYOBORA FERWAFA.

  • Kuba Kazura yeguye kuruhande rwanjye ni byiza,afite byinshi yakoze mumupira w’amaguru ariko tuvugishije ukuri bilan y’ibyo Kazura yakoze muri FERWAFA ntabwo ari positif bitewe n’impamvu nyinyi zimwe ziturutse kuri we ubwe izindi ziturutse kubo bakorana muri comité batari shyashya kandi badashoboye hakiyongeraho Sec.gén.Jules KALISA mpamya ko we ari ibindi bindi sinshaka kukutindaho.mruri bimwe munengaho ni uko FERWAFA nta murongo afite ufatika igenderaho bivuga ko nta plitike bagenderaho bari muri système gusa cg ikigare bigatuma ibyemezo byose bifatwa ari ibihubukiweho,abafana bacitse ku ma stade bivuze ko abantu bahuzwe umupira w’amaguru w’u Rwanda,ibibazo mubasifuzi,mu ma clubs harimo ibibazo ntibagirwe inama.Ibibazo birahari reka ntange iggitekerezo kimisimburire ye:Nihatorwe ushoboye yaba umsirikare yaba umusivire ariko ushoboye,ariko abaye umusivire byaba akarusho,azaze atagendera kuri systéme isanzwe,ahubwo ari umugabo utavugirwamo ushishoza kandi utabogamye,Jules KALISA abaye imfura yareba ibindi yikorera kuko amafaranga yarayabonye ibyo yakoze yarabikoze ubu asigaye ari ikibazo kuko no guhora mu majwi y’abantu kubera amakosa avugwaho nabyo si ubutwari.Ministère ya Sport nayo rero nayo ni ihaguruke igire icyo ikora gifatika no muri sport muri rusange kuko n’ahandi ni ibibazo gusa dufite anmafaranga na talents ariko kurya/kwikubira byasumbye kugira gahunda irambye no gukunda sport no kugira ubwitange .Afande kazura mwifurije amahirwe mu mirimo asanzwe akora ya gisirikare.

  • KALISA weee.., wampfa indege za OTAN ziraje!!!

  • Nibyiza werekanye ko urumugabo,nubwo byose utabitunganyije uko bikwiye,byaba byiza nabandi bakurebeyeho.

  • Yeweeeeeeeeee ahuuuuuuuuuuu hasigaye Karisa nawe natugirire vuba nabirangiza urebe ruhago

  • ariko nibaza abantu bavuga ko kazura yakoze byiza? yakoze iki se usibye gusubiza foot inyuma? ese yasanze amavubi kumwanya wakangahe? ese ayasize kuwakangahe? ese kuva yajyaho championa yo mu rwanda yateye imbere? ese apr birirwa bibira ko itwara igikombe byo mu rwanda iyo igeze hanze igera he? kuberako championa irwaye apr yibwirako ikomeye yagera hanze ntirenge umutaru? ayo namakosa ya ferwafa(jules’kazura) abavugako yakoze neza nabo basangiye kwiba ferwafa,,,,, yasanze amavubi yitwa amavubi none ayasize yitwa amasazi, nyandwi , bye bye nyakatsi nayandi? urebye ibyo siza yakoze na kazura ntaho bihuriye,

  • Na Habyarimana hari ibyiza byinshi yakoze pe,nko kubaka Stade Amahoro,Imihanda imwe n’imwe yo mu Rda,Za kaminuza zimwe nazimwe arikose ubu tumushime ra?Tureba muri rusange ubuyobozi bw’umuntu runaka icyo bwagezeho naho kuvuga ngo asize ibibuga?ibyo ntacyo bivuze ikipe yarayimanuyeho imyanya 30 naho Ibibuga bisigaye byinjoramo gusa abantu bashinzwe umupira w’amaguru nta mufana n’umwe ni inde wari kuri stade muri Weekend ishize?biriya bintu ntibiteye isoni koko?Nibyo koko hari ibyo bagezeho ariko nta mpamvu zo kwikubira mu gihe ubona ibyo wiyemeje utabigeraho kadni uretse n’ibyo ibitaragezweho cy se byakozwe nabi ni byinshi kuruta ibyagezweho.Kugirango ko bavuge ngo abasifuzi ntakibazo cy’amafaranga bafite kandi abasifuzi ba Deuxieme division n’abagore bose ntawabonye n’ifaranga narimwe?plz be realistic.

  • Ariko ntimukagire amaso ngo mwekubona muti ntidushaka abanyamahanga umugabo ashatse amashuri azamura abana b’u Rwanda dore urwego bari bagezeho ubwose ko baribagiye kuba uribo bakoze noneho ikipe nkuru murabona ntacyerekekezo byaribifite,ngahose nibura nimutange n’umukandida wakomerezaho,iriya kipe U 17 ikomeze,kwamamaza urwango narimfitiye kanaka sibyo bikenewe.

  • TITI DUSOBANURIRE IBYINDEGE ZA OTAN

  • MBEGA UBWO BABANYAMAKURU BARI IMANDWA ZABO BARAZA KUJYA HEHE
    NDAVUGA BAMWE BO MU MIKINO
    BA BAYINGANA DAVID NA BA JADO, MANZI NABANDI

  • Erega foot yacu yasize ibintu bitandukanye bikurikira :
    1. Inda nini yaranzwe n’abayobozi basaba commission kuri recurtement muri clubs no kuri selection ya equipe nationale
    Aho hahamagarwa abanyamahanga benshi kuko baba bemereye abo banyakubahwa ibyacumi.
    2. Ubusumbane kuri za clubs bushingiye ku butoni; ngo iyi kipe ntishobora kugura uyu mukinnyi kuko n’iyi imushaka, niba utadukiniye ntuzigera ukina mu Rwanda, iyi club ntishobara kubona umusponsor kubera ko yabona ubushobozi da !
    Ubwirasi n’igitugu mu buyobozi bwabo ba nyakubahwa.
    Bavandimwe banyarwanda dusangiye ibyishimo ku tsinzi y’U Rwanda iyo yabonetse, reka mbisabire : twere kuvuga ko ikibazo ari uko umuntu ari umusirikare kuko kuba ariwe ntibituma ataba nkatwe kandi ushobaora kuyobora institution nka FERWAFA, ahubwo dukeneye umuntu usobanukiwe n’ibya foot kandi wumva ibitekerezo bya bandi bantu bose bashobora kuba bafite ubumenyi kuri foot.
    Mbona kandi kugira umutoza w’umunyamahanga ntacyo bidufasha cyane ngendeye ku muco wacu wo guharanira kudatsindwa. Turamutse twufitiye umuntoza w’umunyarwanda nawe ufite iyo Valeur morale positive twagera kuri byinshi.
    Aba bazungu niyo baza ari ukuduha ubundi bumenyi technique wenda bashobora kuba badusumbije.

Comments are closed.

en_USEnglish