Digiqole ad

Umuyobozi utinda gutanga serivisi zatswe kuri Interineti azajya ahwiturwa

 Umuyobozi utinda gutanga serivisi zatswe kuri Interineti azajya ahwiturwa

Supt Ndushabandi avuga ko ubu buryo bushya buzorohereza abanyarwanda kubona Serivisi byihuse

Kuri uyu wa 14 Kanama; ikigo Rwanda Online cyatangije amahugurwa y’urubuga “Irembo” rugamije gufasha abaturage kuzajya babona zimwe muri Serivisi zitangwa n’inzego za Leta hifashishijwe Internet, mu nshingano z’uru rubuga harimo kwibutsa no guhwitura umuyobozi ugomba gutanga serivisi yatswe muri ubu buryo.

Supt Ndushabandi avuga ko ubu buryo bushya buzorohereza abanyarwanda kubona Serivisi
Supt Ndushabandi avuga ko ubu buryo bushya buzorohereza abanyarwanda kubona Serivisi byihuse

Uru rubuga rwatangiriye amahugurwa ku bayobozi b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, aho bahuguwe uko bazajya bakoresha ubu buryo bandika abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Uretse kwifashishwa n’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga (Auto Ecole); ubu buryo buzajya bunakoreshwa n’umuturage wese ufite Internet ndetse ikigo Rwanda Online cyatangije ubu buryo kikazashyiraho abagihagarariye mu bice bitandukanye mu gihugu bazajya bafasha umutugare kwiyandikisha nta kiguzi atanze.

Ku bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga; hari hasanzweho uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni.

Umuvugizi w’Ishami rya police rishinzwe Umutekano wo mu muhanda; Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko uretse kuba ubu buryo bushya bwa Rwanda Online buzorohereza Abanyarwanda kubona serivisi buzanakuraho amafranga bakatwaga bohereza ubutumwa.

Ati “…iyo umuntu yiyandikishaga akoresheje ubutumwa bugufi, uko yohereje ubutumwa bugufi hagendaga amafaranga 65, byaba bikunze cyangwa bidakunze; waba ugiye kureba amanita yawe niba watsinze nabwo hagendaga 65, ariko uyu munsi muri iyi gahunda aya mafaranga ntazajya agenda.”

Supt Ndushabandi avuga ko nubwo iyi gahunda itangiriye ku kwiyandikisha ariko hazanigwa uko uwakoreye urushya rwo gutwara ikinyabiziga azajya yifashisha ubu buryo kugira ngo amenye ko yatsinze cyangwa atatsinze.

Uretse kwifashishwa muri serivisi zijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga; abaturage bazifashisha iyi gahunda bifuza guhabwa serivisi zigera mu 100 bakenera mu nzego za Leta.

Sylvere Kubwineza ushinzwe gucunga ibikorwa by’uyu mushinga by’umwihariko akaba akorana na police ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko mu gihe umuturage yifashishije ubu buryo bwa Internet asaba serivisi runaka hari iminsi kandi micye yagenwe agomba kuzajya aba yabonye icyo yifuza.

Kubwineza akomeza avuga ko mu gihe umuyobozi ugomba gutanga iyo serivi yabirangaranye hari uburyo bwagenwe na Rwanda Online azajya yibutswa.

Ati “…iyo ushinzwe gutanga icyo cyangombwa abonye ubwo busabe, haba hari iminsi yumvikanyweho ko umuturage agomba kuba yabonye icyo yasabye, niba ari iminsi itatu, iyo ishize iyo serivisi itaratangwa cyangwa mu gihe igiye gutinda tumwoherereza ubutumwa tumuhwitura tumubwira ko hari dosiye yaje kugira ngo ayikoreho vuba.”

Kubwineza avuga ko Rwanda Online itirengagije ko hari abatabasha kubona mudasobwa ariko bakaba bagira telefoni bityo ko mu minsi iri mbere ubu buryo buzajya bunakoreshwa hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Mu byangombwa bizakwa hifashishijwe ubu buryo harimo ibi byatanzweho amahugurwa none aribyo uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga; icyangombwa cy’amavuko; icyangombwa kerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’Inkiko; icy’Imenyesha ry’umusoro w’ipatanti n’ibindi.

Ubu buryo buje mu rwego rwo gukomeza kunoza itangwa rya servisi mu Rwanda no gutuma zihutishwa nka kimwe Guverinoma y’u Rwanda idahwema gukangurira abashinzwe gutanga serivisi. Kwifashisha ubu buryo; umuntu ajya ku rubuga www.irembo.gov.rw

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish