Umuvunyi na Polisi bari gusuzumwa
Kuri uyu wa kabiri impuguke z’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa (UNCAC na UNODC) zatangiye igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’urwego rw’umuvunyi n’izindi nzego za leta zifite aho zihuriye na Ruswa nka Polisi y’igihugu.
Izi mpuguke zageze i Kigali kuri uyu wa mbere, zikazamara iminsi 5 zireba niba koko Urwego rw’umuvunyi, Polisi, urukiko rw’ikirenga, societe civil ndetse n’itangazamakuru zubahiriza amasezerano yasinywe n’u Rwanda yo kurwanya ruswa.
Aya masezerano yemerera izi mpuguke kuza gukora igenzura niba izi nzego zikumira, zirwanya kandi zikanahana ruswa n’abanyereza umutungo w’igihugu, nkuko amasezerano yasinywe n’u Rwanda mu 2003 muri Mexique abisaba.
Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu rwego rw’umuvunyi Augustin Nzindukiyimana yatangarije umuseke.com ko izi mpuguke nta kabuza zizasanga u Rwanda rwarageze kuri byinshi mu kurwanya ruswa mu gihugu.
Augustin avuga ko bumwe mu buryo bugaragara bwo kurwanya ruswa ari comite zishinzwe gutanga amasoko zituma iki gikorwa kiba mu mucyo.
Izi mpuguke zije zivuye mu igenzura muri LIBAN na SENEGAL.
Izi mpuguke zikaba zije mu gihe hamwe na hamwe cyane cyane mu nzego zo hasi hari abinubira ruswa zisabwa ngo hagire ikibakorerwa nyamara cyari uburenganzira bwabo.
Daddy Sadiki Rubangura
Umuseke.com
2 Comments
kugeza ubu ruswa mu rwanda yaragabanutse cyane kuko n’aho isigaye niho umunsi kuwundi idasiba gutahurwa,abayiriye bagashyikirizwa ubutabera.
ko bashyikirizwa ubutabera nyuma simbona bagizwe abere da!byongeye kandi uwayireye agatahurwa nyuma y’igihe arataha agakoresha ya mitungo yarubanda aba yarayogoje,urugero ni aba polisi,nyuma yogufungwa usanga yaruswa nubundi ariyo iri muri business,none se murumva aba yahombye iki?higwe ubundi buryo mpanacyaha cya ruswa
Comments are closed.