Digiqole ad

Umuvugizi wa Kigeli V yavuze ko bidashoboka ko yatabarizwa mu Rwanda

 Umuvugizi wa Kigeli V yavuze ko bidashoboka ko yatabarizwa mu Rwanda

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Boniface Benzige umuvigizi w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangarije ijwi ry’Amerika ko bidashoboka ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda kuko ngo yasize agennye ko natangira mu mahanga atazatabarizwa mu Rwanda.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli yari amaze imyaka irenga 56 mu buhungiro mu mahanga, abo mu muryango we baherutse gutangaza ikifuzo cyabo ko yatabarizwa mu Rwanda.

Kigeli yatanze tariki 16 Ukwakira 2016 aho yari atuye mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia hafi cyane ya Washington, D.C azize izabukuru.

Kuva icyo gihe kugeza ubu habayeho kutumvikana hagati y’abo mu muryango we baba mu Rwanda n’ababanaga nawe muri America.

Boniface Benzige yabwiye ijwi ry’Amerika kuri uyu wa mbere nijoro ko nubwo bataremeza neza aho Umwami azatabarizwa ariko kumutabariza mu Rwanda bidashoboka kuko atabisabye akiriho.

Benzige ati “twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora n’aho baba babishaka nk’umuvugizi w’umwami nabasobanuriye neza ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi mu muco no mutageko ya leta ngira ngo ijambo rya nyuma ry’umuntu bakurikiza ikintu umuntu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubu ngubu ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite.

Kuwa gatandatu tariki 05 Ugushyingo ngo niwo munsi wo kumusezeraho bwa nyuma. Igitekerezo cyo kujya kumushyingura mu Rwanda, nibwira ko kitariho rwose.”

Ubwo Umuryango w’Umwami Kigeli uba mu Rwanda wateranaga ubushize Umuseke wababajije niba hari icyo bazi kucyo yasize avuze, basubiza ko batarakimenya bazakimenya nibajya muri Amerika bakabonana n’abo babanaga.

Boniface Benzige we yatangaje ko igihe bazatabariza umugogo wa Kigeli atarakimenya, gusa ngo hari gushakishwa uko azatabarizwa.

Kugeza ubu amakuru agera k’Umuseke aremeza ko bamwe mu bo mu muryango w’Umwami babaga mu Rwanda ndetse na Pastor Ezra Mpyisi wigeze kuba umujyanama we ubu bari aho yari atuye mu biganiro n’ababanaga nawe.

Ibyo Benzige yatangaje byavuzwe mbere y’uko abo mu muryango we bagira icyo bemeza.

Amakuru atugeraho yemeza ko benshi mu bo mu muryango we bifuza ko atabarizwa mu Rwanda, ariko ngo hakabamo na bacye kandi bo hafi ye cyane mu muryango batabishaka. Ibiganiro hagati ya bombi bikaba ntacyo birageraho aho biri kubera muri Amerika.

Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko yatanga ubufasha kugira ngo umuryango w’Umwami utabarizwe bigendanye n’ibyifuzo by’umuryango we.

Ababanaga nawe muri Amerika batangaje ko azanasimburwa, ndetse ngo uzamusimbura bakurikijwe uko byagenwaga na cyera.

Kigeli V hamwe n'umuvugizi we Boniface Benzige
Kigeli V hamwe n’umuvugizi we Boniface Benzige ubwo bariho bakora Interview ya nyuma uyu mwami aheruka gutanga

Jean Baptiste Ndahindurwa (Kigeli V Ndahindurwa) yavutse tariki 29/06/1936 i Kamembe aho se Yuhi Musinga yari yaraciriwe n’Ababiligi. Yarerewe mu mashuri gatolika muri Congo Kinshasa (Zaire icyo gihe) aho se yari yaraciriwe agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.

Nyuma y’urupfu rwa se Musinga mu 1944 (Kigeli yari afite imyaka 8 gusa) yasimbuwe na n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa ariko nawe ntiyatinda aza kwicirwa i Bujumbura n’urushinge rw’umuganga w’umubiligi, maze Abiru mu 1959 bimika Kigeli V Ndahindurwa afite imyaka 23

Amaze kwima ingoma, habaye imyivumbagatanyo irwanya ubwami maze Kigeli ahita ahungira muri Congo by’igihe gito.

Yagarutse muri Nzeri 1961 yihishahisha, hari mbere gato ya referendum yo gutora ubwami cyangwa republika yabaye mu Ukwakira 1961. Ubwami bwavanyweho maze muri uko kwezi Umwami Kigeli ahita yongera guhunga.

Mu buhungiro, Kigeli ntiyashatse, ntiyatse ubwenegihugu ubwo aribwo bwose cyangwa ngo yige ururimi na rumwe rw’amahanga kugeza igihe ngo yari kugarukira mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

71 Comments

  • ESUBUNDI BAMUTWITSE AKO KAJAGARI KAKAGABANUKA

    • Yeee, muramwaye nyine hari ikindi se? Umwami mutahaye agaciro akiri muzima nimumuhe amahoro.

  • ariko nkeka ko uwo Muvugizi we afitiye vision itarinzizA abana bacu. arashaka ko koko umwami wacu ashyingurwa ishyanga? birababaje kuko uwo mujyanama we ntacyo yamaze rwose.
    dusigasire amateka yacu Umwami atabarizwe mu rwa Gasabo.

    • Boniface Benzinge ntacyo agena na kimwe. Arakurikiza icyo shebuja yamutegetse akiriho. Benzinge rero nk’umugaragu w’umwizerwa abakuriye inzira kumulima ko nta yandi manama ngo y’abavandimwe yagira icyo abihinduraho. Urakoze Benzinge kuvana abantu murujijo.

    • INGOMA YA CYAMI TWARAYISEZEREYE

  • ko mutamuhamagaye ari muzima ngo mumuhe icyubahiro akwiye abagire inama nk’inararibonye none inzu y’ibitabo irahiye murashaka gucuruza imva ye !!!!ba mukerarugendo bishyure niho hazaza habana banyu nagume state ho hamwemeye ibyo mutakoze ari muzima ntacyo byamumarira asinziriye …

    • Nshuti Bonie, ntabwo ntekerezako Urwanda rwanze ko atahuka. Ahubwo ikibazo cyabaye nuko yashakaga gutahuka nkumwami, kandi Urwanda, ntabwo rugendera kubwami. Urwanda ni REPUBLIC (REPUBULIKA) ntabwo ari (MONARCHY). Ubwo ntimwarenganya ubuyobozi buriho kuko ntacyo butakoze ngo atahuke murwanda ariko ntatahuke nkumwami.
      Ibisigaye rero ntiturenganye Urwanda kuko ntanuwo babujije gutahuka.
      Mugire amahoro

    • Boniface we abo bajyanama be nibo banze ko ataha kubera inyungu bari bamufitemo. Uzabaze Mzee mpyisi yagiye muiri delegation yagiye kumucyura aranga.

      • @Rusine, kuki ibyo uvugu bitandukanye niby’abandi bavugaga igihe leta ya Habyarimana yamaze icyumweru cyose ishaka ko ataha mu gihugu? Nibyiza kumenya ko n’abandi bagerageje bikananirana nkagaya abavugaga mu ntambara ngo leta ya Habyarimana bagomba kuyirwanya kuko yanze ko n’umwami wu Rwanda ataha.

      • Mpyisi uwo uvuga nawe amateka azamubaza byinshi birimo indimi nyinshi n’ubutiriganya butagira ingano.

    • Nibwira ko turi gushaka igisubizo nyuma yigihe .njye navuga cg nskwibaza nti kuki urwanda rumaze kubohozwa abaheze ishyanga bose bahawe ikaze kuki atatahutse?

  • Uyu muvugizi we arabeshya aragira ngo gusa ababaze abanyarwanda muri rusange.
    Naho kuvuga ngo Kigeli yasize abivuze ntabwo aribyo nta shaka kuguma wenyi kuko umunsi Boniface Benzige yapfuye we atazabona abamusaba ngo ashyingurwe mu Rwanda.

    Nareke bene wabo aribo bafata decision yaho agomba gushyingurwa.

    • @Lysa, wowe ibyo uhuraguye hano wari mu mutwe wa Kigeli VI Ndahindurwa? Biteye agahinda biranababaje kubona hari abantu batekereza nkawe muri 2016.

      • @ Kageyo

        Ubwo se wowe ni ikihe kimenyetso ufite cyerekana ko ibyo Benzinge ari kuvuga aribyo Umwami Kigeli yasize avuze cyane cyane ko ubunyangamugayo bwa Benzinge uwo bukemangwa n’abantu benshi mu bamuzi neza?
        Ubundi mu gihe ntacyo Kigeli yasize yanditse hakagombye gukurikizwa icyemezo cyumvikanyweho n’umuryango we aho kugendera ku magambo avugwa n’umuntu nka benzinge wabayeho imyaka yose anyunyuza imitsi y’Umwami Kigeli. Naho ibyo uvuga unatukana wari ukwiye kubigumana nk’ibyo wemera gusa…

        • @Kalisa niba utemera ibya Benzinge uziyumvre nyubwite ibyo yivugiye akiriho.

        • Kageyo
          Ndibaza ko ntampamvu twamuhinyuza kuko iyo umwami amubona mo ubuhemu aba yaramwirukanye .ndumva bitabateranya .kuva umwami yaratanze barikumwe ubwo aziwenda icyo yamubwiye

        • @ Kalisa

          Ese uwo muryango w’umwami wagize ijambo gusa ari uko umwami atanze ibyo byo bisobanuye iki? Uwo muryango w’umwami utarahawe ijambo Umwami akiriho ngo utange ibitekerezo byawo by’uko yatahuka akiri muzima n’uko yabaho mu Rwanda ndetse n’uko ubwami bwe bwagenda, ubu yitabye Imana nibwo ibitekerezo byawo noneho bizagira agaciro? Muri macye uburenganzira umuryango w’umwami ugomba kugira kuri uwo Mwami ni ubwo kuvuga aho yashyingurwa gusa naho ibindi NO!. Bivuze ko uwo muryango ugira uburenganzira bwo kumvga ari uko uwo mwami atagihumeka gusa naho iyo ari Muzima ubwo burenganzira nibubaho! Ubwenge bwari bwiza!

    • Wowe uvuga ngo Benzinge arabeshya uzi ibyo uba urimo? Kayice yavuye mu kanwa ka nyirayo. Iyo bigeze muby’abakurambere mujye mufunga iyo minwa yanyu (numva ngo ninayo basigaye babikoreramo ngo nahahandi handi hanyura mazirantoki. Uwo munwa wawe wagufasha ugiye uwurisha ariko ibindi ukawufunga. Benzinge akubeshya ngo umuhe iki wowe? Uramuzi?

  • Hari abantu benshi mbona basigaye bita ku bapfuye kuruta uko babitagaho ari bazima. Ni politiki imeze gute? Ni urukundo rumeze gute? Ni umuco bwoko ki?

  • Aba bagabo mwe ntimubazi!
    Njyewe mba DC, kenshi najyaga njya gusura Umwami hariya Oakton kuko ni hafi nta na 25Km zirimo, ndetse n’ejo bundi nagiye mu misa yo kumusabira.

    Ariko aba bagabo bamubaga hafi nibo njyewe nshinja kuba Umwami atarigeze ataha, nkurikije uko nabyitegereje.

    Aba bagabo bamuriraho niwe wari ubatunze, hari abamonarchs benshi cyane ku isi na hano muri Amerika bazaga kumusura, bakamutura bakamuha ibintu byinshi cyane, aba rero nibo urebye bahoraga bamwumvisha ko niba adatashye nk’umwami yakwigumira hano (bagakomeza bakiberaho muri ubwo buzima buri soft nyine) kuko ntibavunika barya batakoze.

    Kigeli njye naramwegereye, mubaza impamvu adataha ambwira ko abishaka cyane ari igihe kitaragera. Ariko ku maso nabonaga ababaye, I could read his eyes and see that he’s willing to go back home but blocked by certain powers, abo nkeka rero bamubuzaga gutaha ni aba bajyanama be n’abandi bamuriragaho.

    Uyu yari Umwami w’u Rwanda, ni umurage ni amateka yacu, nimwibaze nashyingurwa hano US uko bizitwa! Bizaba biteye agahinda kuko he belongs to Rwanda, he’s very Rwandan he should come back home and his grave be part of our history.

    Aba bashaka ko ashyingurwa hano n’ubundi babifitemo inyungu, deja ubu bari kwakira impano nyinshi zo kubihanganisha biva ku bandi ba Monarchs b’ahatandukanye, nibaramuka bamushyinguye hano bazabona byinshi kurushaho, iyo niyo ntego yabo.

    Ariko barahemukira u Rwanda n’abana barwo bazavuka a hundred years ahead, kuki bakenera kubona uyu Mwami bakajya baza hano Virginia gusura imva ye kandi yakabaye iri i Rutare aho iwacu? Kuki ibyo batabitekereza? Ni ukubera inda nini zabo.

    Nanjye simple citizen wa US ariko originating from Rwanda ntabwo nzashyingurwa hano abana banjye namaze kubibasaba ko bazangarura bakanshyingura iwacu Kazirabonde ka Ngamba ku Kamonyi nkaswe uwahoze ari Umwami w’u Rwanda n’abanyarwanda.

    Bagabo mwe nimureke iyo nda nini yanyu mureke Umwami atahe nibura ubu ubwo asinziriye kuko mwamubujije agihumeka.

    Bagabo narababonye ibyanyu narabasuye kenshi, iyi nshuro nimureke umwami atahe

    • kuki abaye umurage wurwanda yagiye Elia? think twice…njye numva haba harabayeho ko yataha akiri muzima, binyuze mukumvikana kose gushoboka.

    • Rwose urintore….umwami nuwabanyarwanda regardless ibibazo yahuye nabyo…uwo yiyita umuvugizi ni gisambo kandi barimo bahemukira abanyarwanda

    • Niko urukundo rwagiyehe ? ibintu byose byabaye business, umuntu arapfa utazi naho yabaga nuko abayeho ariko kubera inyungu runaka ugasanga bararira , akabona noneho bene wabo. Ayo nayanda

      • @Gahima, ubivuze neza, kuki nta muyobozi wavuze kuruwo mwami usibye PKagame nawe wabivuze mu magambo atameze neza namba, none abantu bakikora ngo bagiye gutabariza? Birababaje..

    • Eria ibyo uvuze birigaragaza rwose basigaranye umwami ngo bamurire ngo yavuze uzamusimbura kugirango bakomeze bibereho nyine mubyo abasigiye cyokora birababaje bahemukiye umwami Kigeli ibyo bisambo .

    • Ubwo wowe ngo rero uravuze. Ibyo nukuruka. Ibyo yabwiye Benzinge se kuki atabibwiye wowe ngo wa Kagizegate ra? Niba umuvugizi w’Umwami ari kuvuga ibyo yatumwe mwebwe bandi mujye mufunga izo ……. Who asked for your opinion anyway?

      • ntiuri rwasubutare gusa rwaruburabwenge .

  • nagume iyo ngiyo nubundi nibiteza amboutellage i rwanda nubundi ntacyo tuzi yatumariye nashyingurwe iyo ngiyo.esubundi kuki atatashye kera na kare ngwashaka kuza nk’umwami kwatajese kubwa Habyara agashaka kuza amahoro yaraje? nagume iyo niyo nkunga leta nireke kuyitanga abantu baricwa ninzara nibayafashishe abashonje abapfuye baba bapfuye bite ku bazima

  • ibyo papa.BONIFACE avuga birumvikana, nyamara twe abaturage ntacyo twakora,ntanicyo dupfa nubwami cg republic, these are political affairs please, ., let there be harmonisation between current republic and kingship. (monarchy). thank you all. murakarama

  • Umuzimu utera uRwanda nubundi uturuka ishyanga!! Ibaze kuva muri za 1959 abanyarwanda baguye ishyanga kandi bafite igihugu: nyamara bitinde bitebuke muzabona ishyano. ndabwira abaheza abanyarwnda ishyanga.Mureke aruhuke mu mahoro; gushinyagura si ibyIrwanda. igihugu cyitubaha abakuru nubundi cyagushije ishyano. Vision yo gukunda abapfu yo ni hatali

  • Ndasubiza Cyusa: Indi mpunzi yaje kubwa Habyara wawe ntiwambwira n’imwe gusa n’aho yaba umuturage usanzwe? Ijambo ry’ikirahure cyuzuye nturizi ntiwigeze uryumva??Impamvu Sa majesté ataje mu gihe cy’amahoro wayishakira muri Comment ya MUGABOWINDEKWE Elia ndabona ari yo ifite ukuri n’ishingiro ariko kuvuga ngo yari gutaha kubwa Habyara!!!

    Ntimukigize nkana umuntu ni umuntu di! Burya n’umwami ni umuntu ibyo wavuze byuzuyemo ubugome n’agashinyaguro!! Kizwa! Numenya ko azatabarizwa mu Rwanda ( simbizi neza) uwo munsi uzagume iwawe iyo embouteillage ikubabaje ntaho uzahurira na yo

    • Ngo nta mpunzi yaje ku bwa Habyarimana? Murefu se buriya yakoreraga business muri Eden Garden ataratahutse? Umukobwa we ntiyabaga mu Rwanda mbere yo gusubira hanze? Ba Kayirebwa bahisemo kuguma hanze se ntibazaga gukorera ibitaramo hano mu Rwanda nyjma ya za 1980? Ariko ntitukarebe iby’abahunze gusa, tujye tunibuka ko hari abagumye mu Rwanda kandi bakarubamo amahoro kugeza rwaserera yo muri 1990 itangiye: Umwamikazi Rozakiya Gicanda, Rwigemera murumuna wa Rudahigwa, abasenyeri Gahamanyi na Bigirumwami, abategetsi nka ba Ruhashya, Nshunguyinka, Katabarwa, n’abacuruzi bakomeye benshi cyane. Ntimukibande ku bibi gusa mu mateka aba mu mitwe yanyu, kuko ntawushungura undi ngo amuburemo inkumbi.

      • Ongeraho na ba Rwigara na ba Kajeguhakwa na Sisi Evariste Ba Majyambere Silas n’abandi benshi, abo bose ntibabaga mu Rwanda, kuki batabasohoye kubera icyo kirahuri mwirirwa muririmba.

  • Hariho ibintu bimwe bimwe twirengagiza cg ntitubihe agaciro kubera impamvu zacu bwite ariko nyamara bifite icyo bisobanuye cyane muburyo bwabyo.

    Bati Umwami Kigeli V Ndahindurwa byanze ko atabarizwa mu Rwanda, none ibibazo biravutse. dore zimwe mu mpamvu zikomeye zituma ibyo bitashoboka.

    1. Kigeli V Ndahindurwa uko byakwitwa kose ntibyashobotse ko ataha i Rwanda akiri muzima
    2. Ubutegetsi buriho mu Rwanda bwagaragaje ubusha bwo gucyura Kigeli V ndahindirwa ariko bushyiraho amananiza kuko bwifuje ko yataha nk’umuturage usanzwe kandi ibi ntibibaho.
    3. Abakarani ba Kigeli V Ndahindurwa ntibigeze bavuga rumwe na Leta yu Rwanda kubijyanye n’umwami, kuko hari ibyo basabye Leta irabibima none ubu rero nabo ntibashobora kwemera ibyo Leta irimo kubasaba.

    Impamvu ingana ururo, iyo rero impamvu ituma abantu badashobora guhuza cg gukorana igihari biragoye ko hari icyo bashobora kumvikanaho.

    • Hari ibyo wibeshyamo cyane muvandimwe, ibi bibazo byo gutabarizwa cg kudatabarizwa mu Rwanda wibigira politiki cyane, iyi ni affaire ya famille si ikibazo cya guverinoma. Kuba yaremereye ubufasha abo mu muryango we ni uko gusa yemera ko uriya yari umunyarwanda ufite icyubahiro kandi ugikwiye.

      1. Turayemeranywaho neza cyane
      2. Ntabwo twemeranywa, ubutegetsi buriho bwifuje ko Umwami ataha koko ariko ntabwo yari gutaha ngo abe Umwami uganje kandi ubwami bwarasimbuwe na Republika muri referendum ya 1961. Iyo yemera (cg iyo abajyanama be babimwumvisha nk’uko MUGABONINDEKWE yabivuze) agataha yari kuza akitwa Umwami akubahwa agahabwa ibimubeshaho n’icyubahiro akwiye nk’Umwami, kimwe na bariya bami bandi tuzi bari za Uganda na Congo na Tanzania, ariko ntabwo yari kuba Umwami w’u Rwanda utegeka nk’uko yenda Perezida Kagame adutegetse, ibyo ntibyashobokaga.
      3.Abakarani ba Kigeli ntekereza ko ari bo ibi bibazo biriho no kuva na mbere bishingiyeho kubera inyungu babifitemo, MUGABONDEKWE yabivuze nabyo. Ntabwo n’ubu rero biteguye guhara izo nyungu babona naramuka ashyinguwe hariya. Kandi koko ntibitaye kuri za miliyari na miliyari byazatwara abanyarwanda bo mu myaka tuvuge 150 izaza kuvana umugogo wa Kigeli muri Amerika.

      Abo bakarani nibadohore batekereze ejo hazaza biyime utwo tunyungu tw’ejo n’ejo bundi kuko nabo benshi baranashaje. bareke umwami atahe aruhukire iwabo wa se na sekuru Rwabugiri

      Nanjye ni uko mbibona, murakoze

      • Urakoze Mama eric na mugabonindekwe, ndumva comments zanyu rwose zisobanutse, uwo mukarani we arirengagiza ko ntamyaka yindi irenze 20 azamara, ambabarire sindimo mugenera iminsi ariko niyibaze ko aribyiciro gikomeye ko umwami yataha agashyingurwa mwitongo rya se na sekuru, bityo izina rye ritazibagirana, kandi ndumva leta yarakoze ibikwiriye, guhindura republic mo ubwami namwe murabona ko rwose byari ibindi bibazo bitoroshye, mureke kureba inyungu zanyu gusa uyu munsi mwibaze ejo hazaza, ikindi nibaza nuko abo mumuryango we bafite imbaraga zo gutegeka aho umugogo we washyingurwa. wamugabo we nuramuka wanze ko umwami atabarinzwa murwanda uzaba ikivume…

        • Ko Maman Eric na Mugabowindekwe se ari umuntu umwe ufite “chromophores” !

      • Nubwo tutabyumva kimwe iki kibazo cyo gutabariza umwami mu Rwanda kiri politike wikigira ikibazo cy’umuryango. kuko Kigeli V Ndahindurwa wimugira umuntu usanzwe, kuko iri ninaryo kosa Leta iriho yakoze kuko yamwitaga umuntu usanzwe ikanamusaba gutaha nk’umuntu usanzwe.

        Pastor Mpyisi yabikomojeho aha yagize ati Kigeli namugiriye inama ebyiri
        1. Kwemera imigenzo ya cyami akaba ariyo akurikiza nkuko umuco ubisobanura cg
        2. Kwemera agakora ibintu uko bisanzwe kuko ntacyaha yaba akoze imbere y’Imana.

        Kuvuga ngo abakarani ba Kigeli nibo ba nyirabayazana, aha twaba twihuse cyane kuko ikigargara nuko hari ibyo uruhande rwa Kigeli rutumvikanyeho n’uruhande rwa Leta yu Rwanda. ibi rero niyo ntandaro ya byose.

        kuvuga ko Kigeli yari gutaha akaba umuntu usanzwe ibi ntibishoboka, kuko iyo za Buganda n’ahandi abami nubundi barakomeye kandi bagira ijambo rikomeye, aha i Rwanda rero Kigeli ntibyari kumushobokera kuza kuko yasabwe kwakira kuba umuntu usanzwe uri aho ubundi ubuzima bugakomeza. ibi rero nibyo Kigeli yanze kuko ubwe yivugiye ko ashaka gutaha akaba umwami constitutional/umwami uganje bivuze ngo no mu itegekonshinga hagombaga kugaragara ko i Rwanda hari umwami. ibi rero FPR ntiyigeze ibikozwa yabyamaganiye kure, Kigeli nawe ati niba ari uko reka ngume ishyanga

        • Nonese Mugisha we! reka ibyo tubireke yenda kibe ikibazo cya politiki nk’uko ubivuga.
          Ko yanze gutaha ngo abe umunyarwanda usanzwe muri Amerika niho yari Umwami? yategekanaga na Obama?

          Ubuse apfuye ari iki mu by’ukuri? Kuba apfuye atari umwami, ntabe umuntu usanzwe nibyo wamwifurizaga wowe na Benzige?

          Ese iyo ataha akaba umunyarwanda usanzwe yari kuba iki? Ese ubona FPR iyo uvuga ari abahemu ku buryo yari gutaha ntibamuhe icyubahiro runaka akwiye nk’uwahoze ari umwami kandi utaracumuye ku gihugu?

          Ibyo uvuga ubanze unsubize ibyo bibazo. Naho Kigeli we yiyimye (nako abamuriraho bamwimye) amahirwe yo gutaha iwabo akubahwa ndetse agasingizwa aganje i Nyanza kwa mukuru we Mutara. Ubu yari kuba atangiye mu maboko meza none dore atangiye muri rwaserera za Benzige na bagenzi be yari atunze.

          Sawa

          • @Maman Eric, reka nkwibarize ikibazo kimwe.Iyo Habyarimana asaba Rwigema,Kagame gutaha nkabaturage basanzwe bari kubyemera?

          • ibyo urimo kuvuga ni ubukomamashyi kuko FPR iyo iza kumwemerera ntacyo byari kwangiza kuko yari kuba mu gihugu Kandi nabo bakarya bakanayobora kuko niyo cyari kibaraje ishinga. ubwo rero icecekere ashyingurwe ishyanga hanyuma na na boss bari kungoma uzagwa ishyanga azashyingurwe yo dore nubundi nibyo bibaye umurage ko ntawe uyobora u Rwanda NGO asaze amahoro cyangwa ashyingurwe kiyobozi

      • Uvuze neza uti “nanjye niko mbibona”. Uko ubibona rero siko bimeze. Ibyo Benzinge avuga nibyobyo;ibindi ni ivuzivuzi. Abavandimwe ntacyo bavuze muli affaire ya cyami kuko Umwami si umurutsi si umuhutu si umutwa umwami aba ari umwami wa rubanda. abavandimwe rero baceceke Benzinge avuge simple. Kuvukana n’umwami ntacyo bivuze bimaze cyangwa agaciro bitanga kuko umwami ni uwa rubanda si uwa famille. Ngirango abazi kumva barasobanukiwe.

  • Yewe ga kanuma, Wowe ikikubwira ko uzamara indi myaka 20 ni iki? Urucira mukaso rugatwara nyoko.

    • simuteze iminsi twese nurugendo turimo, kandi umunsi n’umunsi tuzava kuriyisi, ariko niyibaze ko inyungu areba none arizigihe gito, kandi nawe arashaje ntabwo ari musore, kandi umuntu agira imyaka atarenza wabyemera utabyemera…

  • musinga, kayibanda ,habyarima, kigeri VI bose ni abayobozi b’u Rwanda batigeze bahambwa mu cyubahiro mu gihugu cyabo. Uwo ni umuvumo pe
    Birababaje urwango ruba mu banyarwanda

  • Bantu b Imana muraho murakomeye ! sinirirwa mvuga menshi kuri iki kibazo kuko ibyinshi Elia yabimvugiye, sinirirwa nanivuga amazina kubera ko wenda bitari ngombwa ariko reka mbabwize ukuri kwambaye ubusa!! Muzi ijambo mu gifaransa bita ESCROT?? uyu musaza Benzige ni Escrot gentil, Turaturanye nzi na bamwe mu muryango we n abandi benshi umwami yari atunze barya badakora!!!

    Nibo mu by ukuri bamubujije no gutaha kuva na mbere kubera inyungu bamufitemo, hari benshi biberaga iwe batwara n’imodoka ze birirwa binywera byeri gusa kubera ko nta kindi bakoraga kandi nta bukode ku kwezi bariha, ibyo umuntu wese utuye muri state ya Virginia, Maryland na DC wabashije gusura umwami yarabyiboneye yibonera agahinda umwami atanganye, yagize umujyanama mubi umuriraho umubuza gutaha umubuza no kumva ibintu uko yakagombye kubyumva,

    Umwami amaze gutanga nahuriye n’umwisengeneza wa Benzige ahantu hano muri DC, arambwira ngo ibyo yumvana abantu ko umwami azatabarizwa mu Rwanda ngo ni inzozi kuko ntibishoboka ngo bazanywe n’ubusa ntabwo bazamutanga ngo ahubwo nidutange amafaranga yo kumutabariza hano kandi binaboneka ko ibyo bakora byose babipanze kuva kera.

    Birababaje kubona Umwami w’u Rwanda afatwaho ingwate akiri muzima ndetse n’umugogo we ukaba ubaye ingwate!!!

    Umuntu wese wariye iby’ubusa hano muri USA biba bimeze nko kumenyera gukoresha ibiyobyabwenge, ntibishoboka ko wabimukuraho!!!

    Icyavanye Benzige muri UK akaza gutura hano n’ubundi cyari cyateye amakenga benshi!!

    RIP Jean Batpiste Ndabindurwa, Igendere wisangire Gahindiro ka Rwogera ! nzagusezeraho bwa nyuma ejobundi the 5th !

    • Ukuri na Mugabowindekwe ko mbona ibitekerezo byabo bisa nk’intobo. Aho bombi si umuntu umwe?

  • Ibi nyamara Mpyisi na Mbonyintege bavuye mu Rwanda baziko bitazashoboka.

  • Yemwe yemwe, ishyano ryaraguye sha nimubireke. Iyo ubona abanyanrwanda banga umwami bamuvugaho amagambo adashoboka ngo gushyungurwa….., ese ye murinda mwanga umwami uRwanda iyo rutagira abami ruba rwitwa ngwiki ? ese Abongereza, Espagne, Uganda , Maroc , mu barabu aho hose ntihari ubwami? ubwo erega parmehutu yamwirukanye ntimwibwire ngo ntibyinira ku rukoma. Sha ndababaye ariko ndanibaza wa mugani wa Mzee Mpyisi ngo si umuhindiro, icyo abandi Bahindiro n’abanyiginya muri rusange icyo babitekerezaho kuba umwami agiye gutabarizwa ishyanga n’ubu gahinda ko kutamenya aho Musinga yatabarijwe bikiri ihurizo. Ariko bitinde bitebuke aka gaciro kazagaruka twoye kugwa mu mutego w’abakoloni na parmehutu

  • INDA MBI GUSA ………………………………………………………….

  • ibi birakaze mba ndoga Bikotwa, ese za nteko numva ngo z’umuco n’ururimi ubu hano ntago zari kugira icyo zikora? njye nk’umuturage woroheje ariko ubonye aho kwandika ndagira nti” u Rwanda nk’igihugu(Leta kandi gouvernement) nimureke kwicecekera mutegeke umwami atabarizwe mu rwamubyaye kandi akunda naho ubundi umuco wo waracitse uwo mugabo ndumva abamuzi batamushima nibamwake ibyemeza ko yavuze ko ashaka gutabarizwa muri America

    • Hari abantu bakunda abantu ari ko bapfuye.Twemeranywe ko umwami yanze gutaha nk’umuturage usanzwe. Abamuzi mu minsi ya nyuma bavuga ko atari abayeho neza ko yatungwaga n’imfashanyo z’abagiraneza ndetse na social ya USA. Ni nde wigeze abuza Leta y’u Rwanda kumwoherereza amafaranga yo kumutunga muri US?bari kumukodeshereza inzu, bakamuha imodoka, bakamuha ibimutunga bigenerwa uwahoze ari umukuru w’igihugu.Ntabwo abadepite bacu niyiziye ari bo bari kubyanga. None aratanze abantu batangiye kugira impuhwe, barashaka ko ba mukerarugendo bazajya basura imva ye, ese iya Dominiko Mbonyumutwa yo yaba iri he?

  • @Elia&Ukuri Ariko na none ibya negative influence abajyanama be baba baramugizeho mwibikabiriza. Umwami yari mukuru ku buryo atari kuyoberwa guhitamo. Argument yonyine ishobora gusobanura impamvu yagumye imahanga, natabunduke kugeza atanze ni imwe. Ni imihango igendanye n’ingoma. Umwami yari nyir’u Rwanda. Ibyo bivaho atanze, aguye ku rugamba cyangwa azize urw’ikirago. Twe rero turi rubanda ntituri abami ngo tumenye umutwaro wo kuba umwami, ntituri n’abiru ngo tumenye amabanga y’ubwiru.
    @Mama Eric ugira ngo ubwiye umugabo abinjira bamenesheje mu rugo ngo ntacyo taha iwawe ariko utahe utari umugabo yabyemera?
    Icyo mpamya ni uko Kigeli V Ndahindurwa atahiriwe n’imishyikirano ngo agere kuri agreement imunyuze(byari inzozi!)
    Ibyo kumuriraho byo umutware wese agira abamuriraho nkanswe umwami!

    • Kalima umbaye kure mba ngukoze muntoki. Ubundise iby’ubwami rubanda babibwirwa niki?

  • @ ukuri, @ Elia ….,

    Ndabona muri kuduha amakuru y’imvaho nk’abantu bari muri Amerika kdi bagize amahirwe yo gusura umwami akiri muzima, ndagirango munsobanurire n’abandi basomyi mwatubwira uko mubyumva.

    Birashoboka ko koko umwami yagize abajyanama babi cg bari bagamije inyungu zabo gusa, ariko ndibaza nti ninde ufata icyemezo? ubu dufate ibyabaye byose tubyitirire abajyanama kdi umwami ubwe yari afite ijambo ryanyuma kukigomba gukorwa?

    Nk’abantu bashoboye kuganira n’umwami imbona nkubone, ntabwo mwagombye kutubwira ngo agahinda ke mwakamusomaga mu maso, kuki mutekereza ko atakababwiye cg ngo agire undi agahishurira? ikitwemeza ko ibyo mwasomye mu maso h’umwami aribyo byari mumutima we akaba aribyo muri gutangaza uyu munsi n’iki?
    Mbese inama mwagiriye umwami n’abajyanama be ni iyihe? mureke kubeshya no gutukana nta mpamvu bavandimwe!!

    ibaze nkubu ngo ibyo abari bari kumwe n’umwami bavuga sibyo, wowe wari ikantarange ugashaka kwemeza abantu ko ibyo uvuga ari byo byo, urumva bihura koko?

    aho azatabarizwa hose sicyo kizatuma tumwibuka cg tumwibagirwa kuko hari abandi benshi batanze mbere ye, ese turabibuka cg twarabibagiwe? niba tutabibuka se, impamvu nuko batabarijwe ishyanga?

    • @Gashi,
      Sinsubiriza Elia na Ukuri ariko ibyo bavuga ni ibyo babonye bamusuye nk’uko babivuga. None wowe ibyo wabonye ni ibihe?

      Iki nanjye mbona ari ikibazo cy’umuryango, ntabwo ari ikibazo cy’igihugu kuko ntabwo u Rwanda ari Monarchie

  • Ariko igihugu cyaragowe rwose,hari abana barokotse jenocide,hari impfubyi zatahutse zivuye mu mashyamba zikeneye kwiga.

    HE Kagame yite kuri izo mfubyi n’abandi basumirijwe,naho uriya mwami,ntabwo abanyarwanda bazarindagizwa n’indagu,imiziro,tugomba kumenya ko ibihe bihinduka abacyumva bakiri mugihe cya cyami barwane inkundura.nonese iyo umuntu adashaka kwiga indimi z’ahandi ni ikihe kintu gishya yazamarira igihugu?

    Abo bavuga abami,uriya wa Maroc uvuye mu gihugu vuba avuga hafi indimi zirenga eshanu,bariya bami bandi nta musemuzi bakenera….
    Ndumva mutakomeza guterana amagambo keretse niba abandika bari abagaragu b’i Bwami…Umwami yaratanze byararangiye,ubu ari kwa Jambo…..

    • Harya umwami w’u Rwanda muri iki gihe avuga zingahe? Umwami Kigeli mumureke yari imfura yanze gusiga abana be ishyanga ngo yikunde kimwe na benshi mu Banyarwanda! Abataramurebye n’irihumye cg ngo bamwubahe akiri muzima ubu ni bwo bibutse guha umugogo we icyubahiro? Ntashidikanya ndizera ko yibereye kwa Jambo kuko ubwitange yagize kuri iyi si bibimuhera urufunguzo! Mumuhe amahoro rero yiruhukire!

  • alikubwo uwomusaza wari umujyanama wumwami nibali benzige ntacyapfa na leta? kumenyariwe urigushusha imitwe yabantu yanga kumwami atabarizwa mugihugucye kubera amarangamutima ye (ya benzige) umuntu atamenya????? arasa nufitiye inzigo uRwanda kumpamvu zitazwi…. kwanza nubundi niwewagiraga inamambi umwami amubuza kuitahira hejuru yibitekerezo bishaje bitagira logique. Wasanga nibyavuga ngo umwami yasizavuze kwagomba gutabarizwa muli america ataribyo, aribyoyamuhimbiye, kontanyandiko agaragaza se cyangwase ngwabe yaramufashamajwi, icyogisaza sishyashya ndagikemangarwose wasanga kiligukorana numwanzi harikindi kibyihishinyuma tu. Amenyeko ibyoyigirabyose ahemukiye sebuja pe nabanabe nibabagira abatejumuvumo wokugira ingwate umugogo w’umwami nogushaka guhimana nigihugu cyamuibarutse

  • Hum, sinibaza ko byose twabigereka kuri Benzinge-mubi, kuko muri 1994 FPR ifata ubutegetsi, yari afite imyaka 58, ni ukuvuga ko yari umugabo ugikomeye mu bwenge, ugishobora kwifatira ibyemezo akanabisohoza.

    Cyakora njye nanavuga ko yari umurame, iyo hataba PARMEHUTU ubu aba yarapfuye mu mwaka wa 2002. Yabonye rero 15 yo kurama. Natabarizwe aho ari cg azanwe mu Rwanda byose ntacyo bivuze ku gihugu muri rusange (cyeretse wenda ku muryango we).

  • @ Maman Eric:

    ushobora kuba wanyumvise nabi, jye sinigeze mbonana n’umwami nta ruhande mbogamiyeho, ndagerageza gusa kumva ibitekerezo abasomyi batanga ariko kugeza ubu sindabona icyatuma twikoma u
    abari abajyanama b’umwami, icyo akora uwaba afite amakuru y’imvaho atandukanye nayo batangaje, ayadusangize, naho ubundi jye ndabona turi kuvanga ibintu bibiri: politiki n’amarangamutima.

  • Harya ibi byo impact bigira mu kuzahura abanyarwanda mu bukene ni iyihe? For me a true leader is the one who has great courage, intelligence, patriotism, social justice and social vision so that nothing can stop him to fight (with all his resources and intelligence) for the well-being of his society… those are the people who deserve Leadership or deserve to have people… naho ibyo kuvukana imbuto byo njye mba mbona ari amaco nk’andi yose…

  • @Kalima, Rwasubutare
    Sinazimduwe no guca imanza, cg kujya impaka , navuze gusa ibyo niboneye n amaso kandi bihura n ibyo nari narumvise na mbere muri batuturanyi bari baramusuye mbere, Umwami wa rubanda hari ibitarashobotse ngo atahe , kandi birashoboka ko byaturutse ku mpande ebyiri , ariko na nanone ku ruhande rwe hari ibitarakozwe kandi biboneka ko Benzige ashobora kuba yari afite ikibazo ati Umwami nataha , ese ndasigara ndi uwande??? aho niho nibaza ko ihurizo riri, nta wuzi icyo umwami yasize avuze ,nta nyandiko yasize , niwe ubizi , Parole contre Parole icyo avuze gifatwa nk ihame kuko nta wundi wamuvuguruza, Nari mbizi neza ko delegation ya mpyisi ntacyo izageraho nawe nibaza ko yari abizi kuko uretse no kumufataho ingwate niyo delegation ubona ko yanayisuzuguye mu mvugo ze !
    @Gashi , uriya musaza yari mukuru yari afitiye urukundo abanyarwanda kuba narabonye ko ababaye nabibonye nk umuntu usanzwe ntacyo nari kubikoraho, ku rwego ariho , ndi just witness nakubwiye ibyo nabonye gusa kandi ibibazo tubona hano ku isi siko tubibonera ibisubizo mu gihe gikwiye
    mugire umunsi mwiza

  • Umwami ibye simbizi ariko njye ikibazo mfite kirenze icy’umugogo we. KUKI YANZE KURONGORA ARI ISHYANGA? Niba Yaranze kurongorera hanze ngo azabikorera mu Rwanda, ibya cyami mubirekere BENZIGE, umuryango we, abahindiro n’abandi babyumva. Njye nitwa NZABANDORA

  • yewe harabawe peeee! umwami iyo atangiye ishyanga biba bisura ishyano ku gihugu. rwabugiri yaguye ku ijwi haduka intambara yo ku rucunshu, Rudahigwa agwa i Burundi naho MUSINGA agwa Congo haduka intambara ya 1959 iyo mwibuke ko yahanuwe na Nyirabiyoro, none n’umwami Kigeli aguye muri Amerika. Mwitege ishyano rizatugeraho kuko kirazira ko umwami agwa ishyanga.

    • mukunda indagu ye! Mubure gukora ngo muri mu nzozi…muzasarura ingonera

  • @ All,
    Murajya impaka zubusa. Kukuko yivugiye munvo n’ ingano kuri BBC ko gutaha ntawabimwimye icyo bamwangiye ari ugutaha akaba umwami. Yewe yanomgereyeho ko na Habyalimana atigeze amwangira gutaha ko nawe icyo yamwangiye ari ugutaha akaba umwami. Kandi siwe wenyine nibake baba barikungoma bakemera gutaha nka rubanda rugufi. Habyara yavuze ko urwanda rwuzuye nkigikope, nyuma abonye ibintu bikomeye bazamutera yisubiraho ati nimutahe. Abandi bati ” nugutaha ukaduha imyanya nigisilikari no muri leta”. Habyara ati nihomba gutaha nkabandi bose. Abandi bati ubwo tuzakizwa nimbunda. None abanze gutaha badahawe imyanya muri leta no mugisoda nibo babwiraga umwami ko ataha nkarubanda rwa giseseka.

  • Hari ikintu mutazi,ubundi gutaha k’umwami ni igikorwa kiri munshingano za ba minisitiri b’intebe,none ababayeho bose bafitanye amasano na Parmehutu ntabwo rero bari kubikora kuko bari kuba batatiye ibihango by’abahutu n’azungu
    ubwo rero HE ntabwo byari kumugeraho bitatangijwe nk’umushinga muri minisiteri y’intebe kuko abyitangiriye ntibyashoboka kuko siwe utanga imishinga y’ibigomba gukorwa mu nteko cg gouvernement,FPR nayo ikosa yakoze n’uko ititaye ku mwami bahunganye nka moteur y’igihugu niyo yagombe kuba yarabitangije, iryo ni ikosa ryayo rikomeye ni na Echec muri politique
    dore uko twabikosora niturebe uko twaha abahindiro inama yokwimika undi mwami mushya amazi atararenga inkombe,
    noneho uwo abe ariwo murimo we wambere wo gutabariza umugogo w’umwami,kandi azimikirwe murwanda ahite anahatura
    azane nabo babanaga n’umwami mbese agerageze kunga ubwami n’ubuyobozi buriho dushinja uburangare nkana ku by’ubwami.

  • Nonehose nimushyingure urihafiyanyu da Musinga waheze ishyanga turebeko mukunda abami banyu Musinga arabegereye nikicyababujije kumuzana murwandarwe koyirukanywe na Babiligi nicyigituma agihambwe mugihugu cyindi kandi kibegereye

    Nimutangirire aho

  • Ariko nanjye n’ubwo ntaba muri AMERIKA, ariko nari nagize amakenga ya BENZIGE. Uyu muntu agomba kuba ari igikurankota. Dore abo baturanye, bamubona buri munsi barabihamya. Ntakuntu rero umuntu wamuriragaho, yapfa ku murekura gutya gusa. ESE IBYO YASIZE AVUZE NI IBYO GUSA, NTA KINDI. ESE NTANAHAMWE BYANDITSE, AMAJWI, VIDEO, INAMA YABA YARABIVUGIYEMO, YABIBWIYE BENZIGE GUSA? SHA, tugiye gukora iperereza, ni dusanga ari amanyanga ya BENZIGE azabiryozwa n’ubwo nawe yazaba yarapfuye, naburya bwa ryari. Kuvutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo ku mwami wabo. En tout cas ntituzabyihanganira.Kandi byose bizamenyekana kuko BENZIGE abo babanaga siko bose bamukundaga. NGO N’UWENDEYE NYINA MUNYENGA YARAMENYEKANYE.

  • Ariko ibibera kuri iyi Si ya Rurema ni amayobera kandi birababaje. Twe twavutse Ingoma ya Cyami itakiriho ( yarasezerewe nk’ ifuni iheze) twumvaga Umwami w’ U Rwanda avugwa tukifuza kumubona agihumeka ariko abanyapolitiki bakabitwangira. Nyuma ya 1994, twarishimye ko tugiye kubona Umwami wacu ( nk’ abo ku Kivumu cya Nkushi bati: n’ ubwo Umwami wacu yaba ari uruhinja ariko murutwereke turubone)ariko amaso yaheze mu kirere. Tubabajwe n’ uko arinze atanga tutamubonye. Nonese iyi nduru yose ni iy’ iki? Urukundo rwanyu ruri hehe? Mureke Umwami wa Rubanda Kigeri V Ndahindurwa yiruhukire mu mahoro. Mumuhe amahoro mw’ abanyarwanda mwe! RIP Jean Baptiste.

Comments are closed.

en_USEnglish