Digiqole ad

Yambonye nca inyuma umugabo none ari kunsaba ruswa y’igitsina ngo atabivuga

Umugabo wanjye tumaze imyaka irindwi tubana, natangiye kumuca inyuma mu myaka ibiri ishize bitewe n’impamvu nyinshi, zirimo kutabasha kunshimisha no kwiruka mu bakobwa bakiri bato.


Kubera ukuntu nari maze kumufata inshuro zirenga eshatu yasohokanye n’udukobwa tukiri duto tw’utunyeshuri byatumye nanjye mfata icyemezo cyo gukundana n’umusore wari umaze iminsi anyirukaho ansaba urukundo.

Mu by’ukuri sindi indaya ariko uwo musore twarakundanye cyane urukundo rwacu rusa nk’aho nta cyerekezo rufite ari urwo kwishimisha gusa.

Twari tumaze igihe dukunda gusohokana tukagenda mu gitondo tukitemberera tukarya ubuzima, nimugoroba tugataha ku buryo umugabo wanjye atarabukwa.

Mu cyumweru gishize nibwo twasohokanye ahantu, turagenda turarya, turanywa, turangije dufata icyumba turaryama turaruhuka, nimugoroba mbere yo gutaha mbanza kujya kwiyuhagira. Ngisohoka nibwo nakubitanye n’umuturanyi nkenyereye igitenge mu mabere bigaragara ko mbyutse ambonye akubitwa n’inkuba ambaza icyo ndi gukora aho, mu gihe ngishaka ibyo mubeshya wa musore dukundana aba arasohotse nawe yiyambariye agakabutura gato. Nahise mpagarara mera nk’ipoto. Uwo muturanyi yahise yumirwa arigendera, ariko ngize amahirwe ntiyabibwira umugabo kandi ni inshuti ye bajya basangira agacupa.

Ariko nyuma yaho uwo muturanyi yaje mu rugo asanga arinjye uhari njyenyine arambwira ngo ngomba kwemera kuzaryamana nawe kugira ngo atazabivuga.

Ubu yampaye umunsi tugomba kuzahurira aho hantu yatubonye, ngo azahansange niteguye ko turyamana ngo naho ubundi ninanga azahita abivuga.

Ubu ndi kwibaza niba nzamwemerera tukaryamana kugira ngo atamvamo, cyangwa niba nzemera gusenya kuko amvuyemo urugo rwanjye rwahita rusenyuka.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

85 Comments

  • Madam , reka nkugire Inama kandi izagufasha, ntabwo ikosa rikosorwa n’irindi ! nunabyemera mukaryamana azakomeza ajye abigukangisha burigihe, Niba koko aribyo ujya ufata umugabo wawe arikumwe n’abandi bakobwa, mwegere umubwize ukuri, umubwire n’icyaguteye kumuca inyuma umusabe imbabazi, ubundi wegere Imana izagufasha mubizakurikira byose !

    • Umva bebe ,izo nama umugira urasa n’ugosorera mu rucaca kuko umwanzuro yamaze kuwufata azamuha tu.None se uko avuga ngo rwahita rusenyuka wowe ubyumva ute?Madame ikorere icyo umutima wawe ukubwira ubundi winumire

    • Wa cyontazi we cy’umugore ngo tukugire inama y’uko uzabyitwaramo!!! kubona nta na gahunda yo kureka izi ngeso ufite koko!!!uri ICYOHE. ubonye byibura iyo udusaba inama z’uko wareka iyo ngeso…birababaje ..nkugire inama yo kuzakimuha kuko n’ubundi nta gahunda yo kubireka mbona ufite.

      • Ubundi ikosa wakoze mbere ni ugukosoza ikosa irindi naho ubundi uwo mugabo uritonde ashobore no kuba ashaka kugufatira mucyuho azanye ni umugabo wawe maze agatanga ibimenyetso, icyo nagusaba rero wamudamu we.., ni uku egera umutware wawe ukamubwira ibyakubayeho ntacyo umuhishe ubundi ukamusaba imbabazi ni ubwo we ntazo ajya agusaba ubundi ukiyegereza uwiteka akabigufashamo kuva muri ibyo bigeragezo gusa uzirinde cyane uwo musore musanzwe mukorana ayo mabi.

    • Nonese urasaba inama y’iki? kumenya niba wahakanira uwo wanyuma ukubwirango muryamane atazakurega? kukise udasaba iy’uko wareka guca inyuma umugabo wawe? icyo nakubwira cyo niba usigaye ukunda uwo musore y’uko utigeze ukunda umugabo wawe !!! ikigaragara cyo nuko utize gukundana nuwo musore kubera umugabo !!! ahubwo iyo ngeso urayisanganwe !!!!! shobora umese kamwe wikundire uwo musore kuko iyo ukunda umugabo wawe ntabwo wari kumuca inyuma!!! ese nujya kuryamana nuwo ngo atakurega hakagira undi ukubona nawe muzaryamana ngo atakurega?????

  • watinze ahubwo nubu utarakimuha? ahubwo nanjye uzampe

  • Umva wamudamu we wigira ubwoba ntakomeze kugutera ubwoba ntiyagufotoye , ntahanditse izina ryawe ntumutinye umubwire uti nushaka uzabivuge nabivuga uzabihakane ko akubeshyera uramenye ntuzamuhe ntacyo avuze uceceke nabivuga uzamuhindure umusazi we numugabo wawe ubuntagihamya agifite ntugire ubwoba nakubwira ko agiye kubibwira umugabo wawe uzamubwire uti ihute . Rekera aho kumuvanga senga Imana iguhindurire ubuzima shaka umukozi w’Imana agufashe gusenga usabe Imana imbabazi ishobora no kuguha undi Mugabo utazakubabaza mubuzima ariiko nusenga humura Icyokibazo ntawundi ugikemura usibye Yezu gusa .

    • Ubwo ayo magambo yose muvuga ni ay’iki ko yaraye akimbaye, nasanze ari na feki nta mazi yigirira nayobewe icyo cya gihe yari yagiye gukaraba, nari nakaniye nziko anyara bya danger none nasanze ari ruhondimpama.Puuuu arutwa n’uwo twari twazanye icyo gihe

    • A condition que nawe ubwo busambanyi ubureka naho ubundi amaherezo nubundi azagufata we kuko ikinyoma cyicara ku ntebe rimwe nticyicara ku ntebe kabiri!

  • Uwo muntu ahubwo arashaka kugufatisha ukabura n’uko wifata, mwihorere kuko numwemerera uzaba n’ubundi umuciye inyuma. Ahubwo ndumva waba intwari ugasaba umugabo wawe imbabazi, hanyuma ukava muri ubwo busambanyi.

  • uzi ko uri umupfu! wabona ahubwo icyo ari ikimenyetso ashaka kwereka umugabo wawe ko umuca inyuma kuko umuhakaniye ntiyazabona icyemeza umugabo wawe ko ibyo avuga ari ukuri.nonese madame dufate ko wenda ataricyo anagamije,n’undi nababona uzahora muri urwo!!!!!!!!!!!!

    • Fofo ibyo uvuze n’ukuri kuko ashobora kuba ashaka kuba aricyo kimenyetso atanga kuko icyo gihe ntiyagufotoye ntanigihamya abifitiye ahubwo uwo mugabo niho agutegeye ahubwo witonde cyn kdi ugire ubwenge ark jye sinakugira inama yo gusaba imbabazi umugabo wawe kuko icyo nikintu gikomeye cyn gishobora kugusenyera wibwiraga ko aribwo ugize neza ahubwo wihane mumutima ko utazongera kugikora ubundi unasabe n’Imana imbabazi kuko warakosheje cyn ubundi ujye usenga kuko Imana niyo izakubakira urugo rw’amahoro ibindi byose wakora ugira ngo biraguha amahoro bizayakubuza wende gusara

  • Sha uri umugore wa ntakigenda kuko aho kugira inama umugabo wawe ngo umuganirize umufashe gutsinda ikibi no kureka ingeso y’ubusambanyi wahisemo ihangana. umuturanyi wawe nawe si umuntu muzima kuko ntakiza giteze kuva mu bitekerezo bye. Gusa ubusambanyi ushobora kuba wari usanzwe ubukora ukaba utarabitewe n’uko umugabo aguca inyuma, ahubwo ari cya gitebo gitwikikira urumuri ariko umwotsi ukaguma kugaragara. Kuba wararwiyambitse (urubwa) rero kenyera ukomeze kandi uberwe n’uwo mwambaro. uyu munsi usambana n’umwe, ejo undi azinjira,……bityo. umuti nyawo uri mubitekerezo byawe kuko niwumva kubireka ukubaka urugo aribyo bigufitiye akamaro uzareka gusambana n’abo bose kandi simpamya ko bizakorohera kuko ufite ikibazo cyo kudashimishwa n’uwo mwashakanye bityo bikaba ariyo mpamvu nyamukuru y’mafuti yose urimo. umuturanyi wawe ni musambana uzakurikizaho kujya kurarana nawe murugo rwe kuko ashobora kukunyura kurenza abo bandi. Reka ubusambanyi, ufashe umugabo kureka ubusambanyi kuko ibitaribyo murabeshya imitima yanyu ngo mufite urugo kandi rudandabirana.

  • kimukubite nawe wana

  • unva nkugirinama wamugore we wariguhura nikibazo iyo ahamagara umugabo waweakokanya naho ubundi uzamuhakanire ahubwo uve murizongeso nawe ntacyo azavuga wavuga ko ashaka kubateranya kuko yagusabye igikitsina ukabyanga.

  • Bitinde bishyire kera uzafatwa n’ubundi.Kandi numuha rimwe azakenera inshuro ya 2, noneho nubundi uzafatwe n’undi cg umugabo wawe. None se ukubonye wese uzajya umuha iyo ruswa? Niba koko ari inshuti y’umugabo wawe ntiyakwifuza kumusenyera, umwihorere bice iyo byagaciye. Icyo ugomba gukora nukwihana iyo ngeso niba uzabishobora kuko ngo iyaraye hanze iba yabaye inturo. Umugabo wawe uzamuhinduza ubwitonzi no kumwitaho. Uzamuture Immana kandi imufashe kureka izo ngeso. Nkugiriye inama yo kureba uko abakuzi bose babona ko wagiye muby’Immana bityo n’abo bakwiruka inyuma ntibazongera kugutinyuka.Immana ntiyanga umunyabyaha wicuza yanga icyaha. Kandi umenye ko ibihembo by’icyaha ari urupfu, mbere yo gutinya abantu utinye urupfu ruzaturuka mucyaha.Umugabo wawe kandi kuva batarabimubwiye ngo akugwe gitumo, ibyo bamubwira yabifata nko kwifuza kumusenyera ntiyabiha agaciro. Ariko rero urarye uri menge nubikomeza ushobora kuba uri gucungwa nabenshi utabizi, ejo umugabo wawe akazagufatira aho mumahoteli, ugahita usendwa.Reka iyo myaku wubake urugo. Guhera uyu munsi niwihana ntuzigera usenya kuko umugabo ntazigera agufata kandi igihe kizatuma nawe ahinduka mwubake urugo rukomeye kandi rukundana. Suzuma neza kandi ukemura ikibazo cyaba gituma ajya hanze buri ya hari uruhare ubigiramo.

  • Umva nshuti nkugire inama,uramenye utaza mwemerera ko muryamana kuko aho yakubonye ntafoto yawe yatwaye kandi niyo yaba yarayitwaye ntabagabo afite bazabigushinja ahubwo abibwiye umugabo namuhindura umusazi nkavugako ahubwo ariwe wabyifuje nkamuhakanira,kuko uramutse umwemereye waba ubaye indaya kuko yahora akwaka kubintu kandi ntabwo wamwima wara muhaye bwa mbere,

  • Reka nkubwize ukuri uratinya ngo gusenya nubundi ntarugo ufite.nikitiriro.ubusambanyi iyo bwinjiye murugo numuvumo ukomeye.Gusa njye ndakugira inama yo kureka ubusambanyi nibindi byose bikwerekeza muriyo nzira.uwomugabo wabwirwa niki we ko muryamanye atagufata nama photo?rekana nuwo musore nuwo mugabo mwime amatwi ubundi uhindukirire Imana usenge cyane Imana iguhindurire amateka kandi nuwo mugabo wawe nawe imana izamuhindura.niba umugabo yarasambanye ntabwo umuti waruko nawe ubikora wari kumurwaza mungeso ye wayirwaza neza igakira hamwe no gusenga.ntanakimwe kijya kinanira Imana nuko twebwe abantu tuyibwira bimwe ibindi tukabyihorera kandi ishobora byose.rwose pe niweho ufite urufunguzo rw’amahoro yo mumutima wawe ndetse nurugo rwawe byose.hindukira mugenzi wanjye.ni satani wabinjiriye murugo.aneshwa no gusenga cyane ndetse ukiyiriza nubusa.UWITEKA akugenderere.murakoze

  • Uzamuhe kuko n’abandi warabahaye, ubwo wiyemeje kuba indaya.

  • Ariko se uravunwa niki? uwo mugabo se yigeze agufotora cg agufata amajwi? ubwose azababwira umugabo wawe ahereye kuki nta gihamya na kimwe afite? kuba yaragufashe ntibihagije nkikimenyetso kuko ushobora kumwihakana ukanamugira umusazi. gusa wowe ntuzamwemerere wenda ni umutego yifuza kugushyiramo maze ukazahasanga umugabo wawe ariwe ugutegereje.
    Inama nakugira nuko wamwihorera kandi ukareka iyo ngeso kuko atari byiza na gato. niba ari ikosa wararikoze gusa urasabwa kwisubiraho maze ahubwo ukaganiriza umugabo wawe ukareba niba nawe yareka iyo ngeso y’ubuhehesi maze ukajya umushimisha muri icyo gikorwa.
    Uzabigenze utyo nziko bizakubera byiza ubutaha.

  • Umva nkubwire Madam, uyu mugabao n’ubundi biwemera kuryamana nawe kugirango atabivuga, nta kizamubuza kubivuga kuko n’ubundi zavuga ko nta mugore ukurimo n’undi wese ugushatse yakubona, kandi narangiza abigire akamenyero. None mwihorere ubundi yaragufotoye? afite ikihe gihamya ko yakubonye? à moins que yaba yaragufotoye wabisabira imbabazai umugabo wawe, kuko nawe wamubabariye igihe umufata, hanyuma mukisubiraho nti mugahimane kuko ntacyo byabagezaho mu kubaka kwanyu ahubwo mwashiduka mwarusenye kandi kubera guhimana. Cyakora aho kugirango uzamuce inyuma ngo kuko atagushimisha n’ibindibitandukanye, ahubwo uzabimubwire nibyanga aribwo uzafata icyemezo, aho kugirango ube passe partout!!

  • umva wa mugorewe,ushaka kumuha ikimenyetso atari afite.gusa mubikoze rimwe ,uraba ubaye umugore we.keretse niba ubishaka!!

  • mubwireko nawe uzabwira umgore we ko yagusabye ko muryamana kandi ntuzaba umubesyheye!! kandi ntaguseke kuko ntacyo akurushije iyo agiricyo akurusha ntaba yarakubwiye ibyo ngibyo

  • mada, inama y’ukuri sinayikubwira ubu! fata iyi nimero umpamagare tuvugane kuko ibyo sibyo!0786718726

  • Umva ahubwo aragirango no neho azahamagare umugabo wowe no neho nawe ukubone kuko we nta gihamya afite so mugire umusazi ahubwo.

  • baca umugani ngo:
    ”nubona umugabo wapfuye ujye urira kuberako harigihe uzapha utaririye so”
    imapmvu nuko ntawe umenya se keretse nyina w’umuntu niwe ubikumenyera!
    naho ibyo by’uwo mugore we n’umugabo we bose bafite 50% kuri buri umwe about amakosa.so namwegere ye gukomeza gutanga iyo mari kuberako akomeje kugitanga nka ruswa yazasaruramo umuswa wakimunze!!!

  • Wamuhaye se ko nabandi wabahaye!
    Iyo wifata ntago biba byaragenze kuriya haricyo wumvuse se wungutse basi!

    Niba gihari komeza wenda uzunguka byinshi!
    Niba ntacyo muhakanire ubundi usabe imbabazi utavaho unongera kandi!

    • oya sha ahubwo mumureke natwe aduhe address ye tuzaze kwifatiraho ubanza aryoshye kabisa.tanga imari yawe ntawuguhagaze hejuru utaranasaza ngo kishifone.ubundi se ukibitsemo iki cyo ka puuuiiiii

  • Nonese ubundi natabivuga bwo ufite ngamba ki ko uvuga ngo abivuze urugo rwawe rwaba rusenyutse kandi n’ubundi urimo urusenya, urumva amaherezo yawe mu busambanyi ari ayahe?Nonese aretse kugusaba ko muryamana ntanabivuge wowe uzageza he ibyo byaha byawe ko uziko nta mahoro y’abanyabyaha?Yesaya 48:22. Ihane usabe Imana imbabazi uzisabe n’umugabo wawe ahasigaye unyurwe kandi niwanga umenyeko uzarimbuka nta kabuza!

  • Madam,

    ubundi guca inyuma uwo mwashakanye ni amahano akomeye, usibye ko bibaza uwabikorewe n’uwabikoze burya nawe iyo abirangije asigarana agahinda k’ibintu aba yakoze, bivemo rero ni umwanda ukomeye!!

    Reka nkugire inama kandi izagufasha kuva mu kibazo. icya mbere uwo Mugabo niyongera kugusaba yitwaje ibyo, uzamubwire nabi cyane urakaye uti ko nshimye ko nari naciye umugabo wanjye inyuma mfite uwo nakunze nkangwa mu cyaha, wowe uransaba ko turyamana wigize unkunda urabinsaba???

    Uti genda wa kigabo we cy’igihehesi kitazi no gutereta gusa, sha azahita agucikaho vuba na bwangu nta nubwo azatinyuka no kubibwira umugabo wawe.

    Icya kabiri rero, ugomba kugira preventive measures, gusha neza umugabo wawe nubona ari muri mood nziza umwihere ku kabariro (igitsina), nimumara kurangiza kubikora mumaze no kuruhuka bihagije mwiterurire ikiganiro cya gicuti hagati yawe nawe, hanyuma uzamubwire uti ndagukunda cyane, ariko umugaragarize ko afite inshuti mbi yitwa …..(uwo mugabo nyine wagusabye igitsina), umubwire uti uzi ko naka yigize kuza hano udahari akansaba igitsina nkamwangira ndetse tukanashwana, mu rwego rwo kunzanaho iterabwoba akambwira ngo nintemera azanteranya n’umugabo wanjye kubera ko ari inshuti kandi akwisanzuraho?????

    Icyo gihe umugabo wawe uzaba umurangije kuburyo na wawundi igihe cyose azabimubwirira (aramutse abitinyutse)azasanga ari information already afite, abifate nk’amateshwa.

    Ariko nawe rero abagabo ntutuzi, buriya ukimara kubimubwira azatangira akore iperereza bucece kuri wowe agushyireho ingenza, arebe niba koko ibyo uvuga cyangwa se bavuga niba bifite ukuri, mu rwego rero rwo gutsinda icy’umutwe, hita uhagarika izo ngeso nuwo muhungu umusezerere mu maguru mashya kandi unasibe na telefoni ye, witoze no kuyibagirwa, umugabo nakurikirana nk’igihe cy’umwaka akabibura azarekera ahubwo akubonemo umwizerwa.

    Ubuhamya bwanjye rero, maze iminsi
    Nanjye hari umugore umaze iminsi anyirukaho ansaba ko twazaryamana kandi afite umugabo we, rimwe ndetse twahanye gahunda yo kujya kubikora, mbonye ukuntu umugore wanjye muri icyo gitondo cyuwo munsi yabyutse ashyashyana ashaka akantu ko kurya no kutwitaho twese abari mu rugo numva mumutima ndababaye mugirira impuhwe sinabikora ahubwo mpamagara wa mugore muhakanira kandi mumenyesha ko ntagifite interests zabyo bityo yabihagarika ntazongere kubinsaba ahubwo akishakira undi.

    Ngayo nguko.

    Ndashaka ko wongera ugashyira comments kuri uru rubuga ukambwira niba inama nkugiriye yakunyuze cyangwa itakunyuze.

    Ugire amahoro y’Imana.

  • Mugore,gusambana ntacyo bimaze,ese nkubaze kuva wata umugabo wawe umwihimuraho wumva ufite amahoro mu mutima?urimo urakina n’ubuzima bwawe witera uburwayi bw’umutima gusa,uwo mugabo mwihorere nakomeza uzapange n’umugabo wawe umubwire ko inshuti ye ikurembeje ,wumvikane nayo aho muhurira umugabo ahabasange filime izahita yizinga kuko n’ubundi arabeshya si inshuti y’umugabo wawe kuko ntiyakifuje kumusenyera ahubwo yamwubakira akugira inama ikubuza kutazabisubiramo,ndetse niba azi ko n’umugabo wawe ari umusambanyi ari nabyo bibigutera agashaka uburyo yabahuza mwese mukabivamo.
    kandi nawe uzisuzume uko gusambana ku mugabo wawe bitazaba ariwowe byaturutseho ubundi ujye usenga cyane.

  • umva nkugire inama nkumu gore wubatse rwose ntuzemere kuryamana nawe kandi nimuhura ujye wirinda kuvuga amagambo menshi kuko igihe mwahuraga atagufotoye cyangwa ngwahamagare umugabo wawe ubu igisigaye nukugufata amajwi kuri telephone none nimuhura ujyumuhindura umusazi umubwire uti ese ninde wakuntumye uti ese urashaka kunsenyera kuki?kontakibazo mfitanye nawe wampaye amahoro ko ntakibazo mfitanye numugabo nakunze.uti jyuvuga ibyushaka nakubwira iki.ubu ndi uti jyusenya urwawe naho ubundi urwajye rurakomeye.azahita akuvaho.

  • uhumure ntakimenyetso afite gusa ujye wirinda kuvugana nawe ibintu byinshi. atazagufatisha.

  • Ngo ” Mu by’ukuri ntabwo ndi indaya….” Ahubwo se uri iki?
    “…..Erega sheng uriya mugabo ni kimwe na Yahani, Lawuriani, cg se Felesiyani, nawe ni umugenzi nkuko nabo bari baje bigendera,……
    Banza wemere ko uri Indaya, hanyuma ufate icymezo cyo kubuvamo. Ntibyoroshye kwitandukanya n’icyaha mu gihe utacyemera ngo ucyicuze! Nyuma y’ibyo hakanira uriya mugabo, kandi mu magambo muganira ntuzigere wemera ko yigeze agufatira muri icyo cyaha kuko ntawamenya wasanga anagufata amajwi. Itandukanye n’iyo ngeso mu maguru mshya. Erera umugabo wawe imbuto kandi wishyire mu mutwe ko agushimisha, cyane ko afite abandi bamwirukaho bigaragaza ko abashimisha. Ibo rero birakugaragariza ko gushimishanya biva mu mutwe. Nukora ibishoboka byose ukamushimisha atari mu buriri gusa ahubwo no mu yindi mibereho yanyu yose, nta kizatuma nawe adahindukira cyane ko bizagufasha kumuganiriza.
    Ariko banza wemere ko uri mu buraya, nabonye wowe uhangayikishijwe n’uko uwo mugabo agusaba kandi udashaka kumuha ariko ntuhangayikishijwe n’ibyo ukorana n’uwo musore. Ikibazo cya mbere ufite ni uwo musore mukorana uburaya, naho icy’uriya mugabo ugusaba ku bintu ni ingaruka z’ibyo ukorana n’uriya musore. Wishaka kurwana n’ingaruka rero utaritandukanya n’igitera izo ngaruka! Urakoze kumva izo nama nkugiriye hamwe n’iz’abandi benshi nabonye bakugiriye!

  • wagiye ureka gucinyuma ubona aribyiza.njye nkugire inama ugomba gupfukama ugasenga yewe ukabwira umufasha wawe ko ukeneye ko mujya mumasngesho.nicyo gisubizi mbna naguha.

  • ihane ihane

  • uhumure ntakimenyetso afite gusa ujye wirinda kuvugana nawe ibintu byinshi. atazagufatisha.aramutse agufashe amajwi.

  • ntuzamuhe ahubwo komeza wihere uwo musore niba anagukorera neza. Ubundi se wakurega we aho yahakoraga iki ko numva ari muri lodge ya fake itagira bathroom indani. Ubutaha ntuzahasubire muzajye mwemera muhendwe mujye ahantu hazima. Nako ibyo bikangisho bye ntashingiro bifite. Ariko gusenya byo ndumva biri hafi ahubwo ube upanga uko uzibana kuko uwo musore ntazakurongora. Umugabo wawe ntamyaka ibiri isigaye mudatanye.

  • Uzamuhe ntacyo ukiramira!

  • muzahurira he se? ngo nzaze kwihera ijisho ko uzajya akubona uzajya umuha. murekeke witinya ntacyo yavuga ahubwo nawe uzabibwire umugore we ikindi ko atakubwiye ko umugabo wawe abiko niba koko bari inshuti ntabizi ko abikora icyo gihungu cyataye umuco kirya abagore nacyo kiyame urugo rwo ntarwo ufite rweguzekubireka byose uhindukirire umugabo nawe azaza ubwo nicyo kimujyana ubundi yatahira kuri uwo mwaga uba ufite ntiyigire mu mpija zitazi kuvuga gusa uwo mugabo uzamusuzugure umubeshyere umuce murugo umutuke umumwangishe umurege kumugabo wawe n’umugore we kandi mbere y’uko rdv igera naho ubundi uzafatwa usebe kd hari hakiri igaruriro naho ibyo kwirega byo uzabyihorere kuko abagabo bararakara abimenye yakwica barya abandi bo bajya kubarya bakishaririza ntiwamukangisha ngo nawe waramufashe gusa ihane nurangizanawe umuhane niyanga urureke rusenyuke nubundi rwari ntarwo ariko udakuyemo izindi ngorane cg ngo biguturukeho nubwo n’abagabo batabyemerewe kwiyandarika ariko umugore we rwose bigaragara nabi cyane urugero none se uwo mugabo wawe ntabagore babaturanyi bamubona ko ntawatinyuka kumubwira ko natabimukorera azabikubwira. si agahato niba ushaka uzamuhe ariko ni inama wari wasabye

  • Ariko abagore nkamwe tubita ba BIHWEHWE, ni vide nta kintu na kimwe kikurio cyizima. Ikibazo nuko hari undi uri kugusaba kuryamana, ntabwo uhangayikishijwe nuko ufite ihabara ryumusore! Bashobora no kuzagutsinda hejuru! Biswa nigendere nzaba ndeba aya mahano muhoramo. Umunsi wa 40 uri hafi. SImpana ndahanura.

  • Umva arashaka kugusenyera nubwo nawe utari shyashya .
    umva icyo ugiye gukora .genda ubibwire umugore we mubigire ibanga noneho umwemerere muhane umunsi nurangiza mujyane numugore we numugabo wawe hahantu ubundi naza agusangane numugabo wawe numugore we maze abe ariwe ugwa muri wa mutego .
    hanyuma ntuzongere guca inyuma yumugabo wawe .ariko nimubipanga kuri tele4ne ujye umufata amajwi maze ubibike .

  • umva mada niba ari kubi kwaka nejo wamuha akagaruka wamwima nubundi akabivuga urumva rero ntacyo waba ukoreye gusa ishyire mumutuza ibindi birashyira biga kemuka kandi nta mvura idahita mureke akore icyo ashaka Imana ikurinde muribyose

  • UMVA NCUTI uwo mugabo aragirango azahamagare UMUGABO wawe abe ari we uze maze ube urafashwe; nubwo wakoze amakosa mwihorere ahubwo muhamagare umubwire abimubwire urebe ukuntu aba INJAJWA!
    ariko uve mu byo urimo kuko ntaho UGANA.

  • ntuzemere ahubwo wowe uzamuhindurire umusazi
    gusa nazajya ashaka kukubwira kuriyo sujet jya umubwira ko ntamwanya wibyo ufite umwiyame

  • Nta kibazo uwo mugabo uzamuhe ndetse n’uriya musore uzamwongere hanyuma kdi nanjye uzampe erega intanga iraryoha

  • Umva mugore nubundi usanzwe urumupfapfa nta mugore ukurimo. Warusanzwe ugitanga nuko wafashwe. Gusa niba ushaka kubaka byagufata igihe kirekire ariko gutangira nubu. Bivemo! ushake idini rigufashe musengere n’umugabo wawe nawe abivemo hanyuma mwubake. nahubundi ruzakomeza rwubakwe ku mitwe nkuko inyinshi zubatse ubu!

  • Injiji gusa ngaho muhe atabivuga wubakurugo ubundise nuruhe?ko warwisenyeye hejuru nihahandi muhe bice iyo byagaciye nubundi ndakubona mumarembera urumugenzi urushigajemo ivumbi wowe warangije kugenda inkoko yaraye hanze ihinduka inkware ndavuga{inkware=indayaaaaa}

  • Asyi we mureke abivuge, niba kandi wumva utari indaya, utandukanye nuwo mugabo wawe ukurushya ubundi ukomezanye nuwo mupfubuzi wawe mube serious

  • umva mugore ntuhangayike ngo wiyandagaze yikubonera ubusa mureke nakurega uzamuhindure umusazi dore ko numugabo wawe atakuburanya cyane bitewe nuko nawe atari shyashya ahubwo ushake inama zuburyo wamushimishya ok

  • Reka nkugire inama uwo muturanyi muhakanire maze ubwire umugabo wawe uti” Runaka(umuturanyi) yansabye ko turyamana uti kandi yambwiye ko nintabyemera azankorera ikintu kibi vuba cyangwa kera.” noneho wowe aho kugirango usenye urugo ahubwo muzabure iyo ngirwanshuti kuberako nubundi ni umugome(umuturanyi).

  • Madamu ntabwo wibuka indahiro warahiye usezerana n’umugabo wawe. mbabarira nkwinginge shaka Imana wige gusenga wakire agakiza Yesu wenyine niwe wagukiza burundu ukajya unyurwa n’umugabo wawe gusa.kandi wakijijwe nawe yakizwa.akira agakiza niwo muti wonyine ibindi barakubeshya.wifuza ko twagufasha gusenga number 0738648396.murakoze

  • nawe azamwihere nkuko nabandi abaha.

  • Erega shenge ndikimwe na Yohani,Rauliani cyangwase Felecianiiii……nanjye nd’umugenzii….nkuko yari yaje yigenderera.

    Chorus:yigenderaa……!

    Uwo mutegarugori ndayimutuye.

  • Muhee!wararwiyambitse ikosa ntirikosozwa irindi.ikigaragara cyo mwese murabakinnyi.ngo ntagushimisha?!ahaaa!akumiro n’inda naho imvunja zirahandurwa.

  • Mada benshi baguhaye inama zirimo no kubeshya. Ntuzigere umuha. ubwo se umuhaye undi akabafata nawe wamuha?

    Ahubwo bwira uwo mugabo ko utazamuha. muhamagare aze umusobanurire ko utazamuha, ufate amajwi kuri phone nurangiza uti nanjye ndabibwira madamu wawe uti nanafashe amajwi. Gusa uzirinde kubikora, ntuzasenyere abandi.

    Ikindi ihane, kuba umugabo atakuryohereza kuki wumva ko byose ugomba kubimutegerezaho? wowe se ukora iki kugirango akuryohereze?

    Iyaba wari uzi icyo gusenya bivuga.

    Ninde wakubeshye se ko uramutse usenye uwo musore mwabana?

    Sha nta kibi nko kuba wenyine.

    Ihane, usabe umugabo wawe imbabazi kandi wirinde gusenyera uwo wundi, abagabo bose ni kimwe, uretse n’uwo n’undi utari we iyo agufata we yari guhita agusabira aho ukahava uhereje babiri.

    Nyabuna senga ugarukire Imana kuko Niyo yonyine izatuma ugira amahoro.

  • madam, nikoko warahemutse nawe kuko wahisemo guhangana n’umugabo wawe. ariko nanone, niba wumva udashaka kumuha koko, ntuzamuhe kuko numuha uzaba wongera ibinyoro mu bibembe.icyo rero ugiye gukora ; mwime, nakurega uzamwihakane uri seriye, hagarika ubusambanyi uhereye nonaha n’uriya musore, bizakurinda.gusambana n’ingeso mbi kuko nokuyivamo biragora, ariko kubireka nibyo ntajyereranywa gusumba kure kubikora. nkwifurije amahirwe murugamba rutoroshye ugiye kurwana ariko ukarutsinda.

  • inama iruta izindi n’uko wakwihana ntuzongere gusambana ukundi kuko ikosa ridakosozwa irindi,warangiza uwo muturanyi niyongera kukubwira ko azakurega ukamwereka ko n’ibyo avuga utabizi kuburyo aramutse abibwiye umugabo wawe wamuhindura umusazi imbereye,kuko uwo ntan’ubwo ari incuti ye!!ariyo ntiyabimubwira kuko azi ko yaba asenyeye incuti kandi ntiyanagusaba kuryamana nawe!!ikindi ubicikeho burundu kuko nanabimubwira azahita akomeza kukugenzura kugirango amenye koko niba aribyo,ubundi wegere Imana usengere urugo rwawe n’uwo mugabo wawe azabireka kuko Imana izumva gusenga kwawe niwihana by’ukuri.naho niwemera ibyo uwo muturanyi agusaba uzakomeza ube igikoresho cye maze ubusambanyi bukwokame burundu.BONNE CHANCE

  • umva mada wahemutse kera igihe wafataga umwanzuro wo kwihorera,none ngwinama?nutihana uzapfa nabi kandi nabana bawe urabahemukira.ihane pe

  • Ibyo wakoze byaguhaye amahorose nibura?ubwo ntubona ko satani yasabye ubusugire bw,urugo rwanyu?Ntuzi ko urugo moteur yarwo ari umugore?ntuzi se ko umugabo ashobora guhindurwa n,ineza y,umugorewe?ntuzise ko abana bavoma imico kubabyeyi babo?surtout abakobwa,nukuvugango abana (niba bahari)barakureba bakakugaya pee!buriya nubwo ubikoro wihisheImana itangiye kukugaragaragaza.BIZAGERAHO UJYE KUKARUBANDA ISI IKWOTE,SUKO ABANTU BATABIZI AHUBWO NTIBAMENYA AHO UBIKORERA,NAWE WISUBIYYEMO NEZA WASANGA WARAHINDUTSE,NTABWO UKO WARI URI MBERE ARIKO UKIRI!KANDI BIRAKUBABAZA MUMUTIMA IYO UBIRANGIJE,UKIGAYA CYANE NGO NDARIKOZE PE!NUTAGARUKA UZAPHA KUKO NIYO NGARUKA Y,ICYAHA!GARUKA KWISO IMANA IKUBABARIRE,HANYUMA — USENGERE URUGO RWAWE UBIGIRE UMUCO ,KANDI UGERAGEZE UMENYE IKIBAZO GITERA UMUGABO WAWE KUKUZENGURUKA ,KUKO BURYANTAKIBAZO KURI IYISI KITAGIRA IGISUBIZO,KANDI BURYA UMUGORE ARANGWA NO KWIHANGANA MAMA.KOMERAKANDI NYAGASANI AKUBE HAFI ,KUKO KUJYAYO BIROROHA ARIKO KUGARUKA BIRAGORA KUKO UBA WARAKOZE YO AMATEKA.

  • hoya inama nuko wava mubusambanyi,ahubwo ukegera umugabo wawe ukamubaza impamvu aguca inyuma,wara ngiza uka musaba imbaba,naho ubund ugiye kuryamana nuwo ushobora kuhahurira numugabo wawe bikaba birebire.

  • Muhe nkuko uha abandi byose nikimwe.courage

  • uza mufate ijwi akubwira ngo umuhe noneho nakurega uzavuge ko ari urwitwazo kubera ko wamwimye. ariko reka uburaya wa mugore we.ugira isoni nke.

  • umva umuseke rwose the idea of this culumn is great ariko rero mujye mushyiraho ibintu by abantu bashaka inama koko kuki uyu mudamu ibye simbyumva.

  • Ngo nturi indaya?
    Ese ubundi ko ujya kugereranya aba ahitamo muri byinshi, wabwiwe n’iki ko umugabo wawe atagushimisha bihagije! Kuki utakumvako bose babigenza batyo ugatuza!
    Ese nkwibarize; waba nyuma yo kubikora warumvise unyuzwe, waba se ubyemera ko wahemuwe n’ubusa, mbwira waba warababajwe n’iyo myitwarire?
    Bitarakubabaje ngo wumve bikurya ahantu, abaguhana kubireka baba bagosorera mu rucaca! Banza ubabazwe nabyo ufate inga zo kutazasubira!
    Nta biryoshye nk’ibyo ukorera mu mutuzo uri kumwe n’uwo mwambaranye impeta! Ni ukuri barakubeshya ntawe uzakuryohereza kumurusha, bikureberamo ubusa!
    Ibyabaye byarabaye, guhera none fata ingamba, uzasabe uwo mwashakanye imbabazi ariko utivuyemo, kuko kumubwira ayo mabi mpamyako nawe bitamugwa neza! Gorora ingeso zawe mu rugo, mwereke urukundo muri byose, ibyo akora bikubabaza mufate akanya mubiganireho, ariko uzahitemo umwanya mwizza wo kubizana mu kiganiro, umusobanurire rwose ko bikubabaza, ubigenze bucye nta guhutaza, nta bukana ushyizemo!
    Naho uwo, mureke, ahubwo niyongera uzamwamaganire kure, unamubwireko nta nshuti imurimo, nubwo atari byiza ubundi kubwira umugabo ngo kanaka yaransabye (burya akomeza kubyibazahoooo,akaba yatangira kugukuraho icyizere, mujye mubiceceka, abagabo bahora bashakaaa, burya ni ibiremwa bitangaje), wowe uzabimubwire uzaba ufunze defence!
    Maze rwose utuze, uve ku ngeso, none se umwe naca aha undi aha, muzaba mugihuriyehe? Uzamuhana ute se? Umwereye izihe mbuto se? Uramwishyuye ngaho sigaho, ikosa ntirikosozwa irindi!
    Sigaho gutanga ibintu by’abandi, burya ifuhe ry’abagabo ni akaga, ntuzongere! Ariko mubona ubwambure bw’umugore bubereye kubonwa na buri wese, have bwagombye kuba ibanga ry’umuntu uyu “umwe gusa”
    Saba Imana imbabazi, n’imbaraga zo kugaruka mu nzira!

  • UBUSAMBANYI=UMUCAFU, UMWANDA, KWISUZUGUZA, KWIYANDARIKA. NTABWO URI UMUGORE MWIZA NIBA UKIGENDERA MURI IBYO. NIBA UMUGABO WAWE ABIKORA NTABWO WOWE ARIWO MUTI, MUGENZI TWESE TURABAFITE NDETSE BAKORA WENDA N’IBIRENZE IBY’UWAWE AKORA(IBYAHA). NONE RERO UWO MUTURANYI WAWE NIBA KOKO ARI INAMA UGISHA, NTUZAMWIYEREKE KUKO YARAGUSUZUGUYE KUBERA NAWE WISUZUGUJE. MUREKE NASHAKA AZABIVUGE, NTA NUBWO UMUGABO WAWE YABYEMERA ATARAKWIFATIYE. GUSA INAMA ISUMBA IZINDI, BIVEMWO, UWO MUSAMBANE WAWE M– USEZERERE, URERE ABANA NEZA UZASAZE NEZA, KUKO IBYO BYOSE UKORA UMENYE KO UZABISANGA IMBERE NIBA UTIHANNYE. KANDI NKWIFURIJE KWAKIRA UMWAMI YESU HO UMWAMI N’UMUCUNGUZI WAWE NIBWO UZABA MUZIMA MU MUTWE. NAHO UBUNDI NO GUSARA UZASARA NIBA UTABIRETSE. KUKO NUWO MUSAMBANA NTABWO AGUKUNDA ARAKUBESHYA KUKO YIBONEYE IGICUCU CY’UMUGORE. UBWOSE URATINYA KO UMUGABO ABIMENYA NGO UDASENYA, UBUNDI BWO SE URUBATSE? WARARUSHENYE KERA AHUBWO NI IMMANA IKURINDIRIYE NGO WIHANE KUKO IRACYAGUHISHIRIYE NUTINDA IZAGUSHYIRA KU KARUBANDA.

  • Bigaragara ko uri indaya ntampanvu utagiha uyu mugabo kuko urayikunda uzamuhe ubundi birangire

  • ahubwo itanguranwe ubwire umugabo wawe ko icyokigabo kirimo kikugendaho kikwaka ibintu noneho nikibimubwira uziregura uvugako aruko wakimye umugabo wawe azahita yibukako wari warabimubwiye ahite agicamazi gusaniba cyaragufotoye gihe kndi witegure kuzahora ugiha kugeza upfuye cyizakomeza kiguterubwoba ndetse namafaranga uzayagiha

  • Madamu nanjye narababonye nuko ariko jye ntunzi gusa nzi umugabo wawe ndetse nfite nagafoto kaburi wese mwambaye gutyo gusa naratunguwepe sinabigukekeraga, jye nkurimo kandi ntabintu ngusaba nubishobora unvugishe kuri izi number 0731271587

  • ikintu kimbabaje nuko wavuze ngo nturi indaya,ese uzi indaya icyo bivuze?ni umuntu wese usambana(kdi warabikoze)banza wemere icyaha ubundi wemere no gusaba imbabazi!naho ubundi umurengwe uramara abantu pe!ntiwaba wabuze uko ugenza ubuzima ngo uvuge ngo agasore mwakundanye!nako ndababara iyo numvise nkibi!

  • Umva mushiki wanjye ico ugomba kumenya ni iki : igihembo cy’icyaha ni urupfu ku bw’ibyo rero zibukira ikitwa icyaha kandi wegere umtware wawe umubwize ukuri kandi umusabe n’imbabazi niba atabasha kugushimisha ni wowe biturukaho kuki utabimubwira ngo akuryohereze? uwo mugabo wawe niwe wabanje kutanyurwa niyo mpamvu mukwiye kwicara hamwe mukabiganiraho uzambwira nyuma ko bitazagenda sawa n’aho ubwo busambanyi murimo ni ibyaha Imana yanga urunuka kandi umenye ikosa ridakosorwa n’irindi

  • Madam kurikiza inama za marine Nta photo yawe afite uhari ikindi nakomeza uzahite urakara umukubitire imbere yumugabo wawe ko ari umunyamatiku Ashaka kugusenyera ko we numugore we arizo ndaya mbese Umwa abusing kuburyo atazonjyera no gutekereza iryo jambo

  • Umva inama wamugore we,niba wumva utazongera,wihannye koko ubusambanyi bwawe,bwiza umugabo wawe ukuri kose kuko ubihakanye wasanga hari abandi benshi bakubonanye nuwo musore kandi usabe Imana imbabazi numugabo wawe kandi uzababarirwa rwose.

  • Njyewe inama nakubwira nuko wakwikomereza gahunda zawe,ntubibwire umugabo,kandi nuwo muturanyi wakubonye ntuzamuhe kuko nanjye narakubonye kandi sinigeze ngusaba.Nuramuka umuhaye uzabwire nanjye nze unyihere kuko uzaba ubigize umwuga.

  • umva nkugire inama reka ishyano kuko niwemera kuryamana nawe azabigira akamenyero akomeze agusabe kuryamana nawe nubyanga yongere abigukangishe,mureke azabivuge umuhindure injajwa,,ariko nawe reka ubugeso nkubwo kuko bwagusenyera

  • ko nanjye nakubonye uzampiki ngo ntazabivuga kdi ntubiziko nakubonye uradupasa da gusa umugabo wawe arabiziko urimo guheheta arashaka kukwifatira mucyuho mukarangizanya

  • Ntiwavuze ko ari inshuti y’umugabo wawe basangira kamwe! Numwemerera ahubwo nibwo wajya wafatwa, ariko unamenye ko uri injiji kuko ikosa ridasosorwa irindi, wagombaga gushakira umuti ku gituma umugabo wawe aguca inyuma!

  • eh madame wakoze amakosa kuko ikosa ntabwo rikosozwa irindi ntabwo wari strong enough nkumuntu washatse that is a big mistake ni amakosa wakoze. ubundi rero ushatse wabihakana rwose kereka niba afite pic yawe nta kindi cyakwemeza umugabo wawe ko aribyo wabihakanaye ikindi gishoboka nuko wabyemera niba usenga ugasaba imbabazi umugabo wawe ariko ubwo ingaruka uzazirengera. Ntihakigire ucira undi urubanza ko atabihakana se gusa mubuzima hari igihe umuntu akora amakosa akomeye nkaya kandi aba akeneye kongera guhaguruka kuki mumutuka kandi yababwiye ikibazo afite?

  • NTUZAKIMUHE NSHUTI . NTABWO YAGUFOTOYE NABIVUGA UZAMUHINDURE UMUSAZI

  • Amakosa warayakoze gusa ntuzasubire ibyabaye byarabaye ariko uwo muturanyi ntakikubwira ko atazazana n umugabo wawe mwihorere ahubwo umukube umwime amatwi kuko nta kimenyetso afite kuko ntiyagufotoye hama nawe wigaye usabe Imana imbabazi

  • uzamuhe kuko wakuye aguhu ku nnyo wagize ngo uhimye umugabo nene dore ubaye kabwera ingeso y’ubusanbanyi izagukoraho rwose yicikeho kuko impfizi ntiyimirwa

  • Ni wowe wifatishije, wowe ujya gutanga ibintu by’umugabo ukabitangira ahantu ha fake,uryama wabyuka ukajya gukaraba hanze koko? Iyo mujya ahantu hasobanutse hari self cantained rooms ugasohoka warangije byose wari kuba iki? Ko mutari no guhurira aho? Puuu wa cyohe we genda.

  • Nta kibazo uwo mugabo uzamuhe ndetse n’uriya musore uzamwongere hanyuma kdi nanjye uzampe erega intanga iraryoha

  • Niba ribyo koko ufite ikibazo gikomeye. Icyakora ndakugira inama yo gusenga ukava ku giti ukajya ku muntu. Bishatse kuvuga ko ikibazo gikomeye mufite ari ukutaganira nk’abashakanye ngomuhuze umutima n’inama. Mbivuze muri make ariko uzabihe agaciro. Amahirwe masa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Reka UBUGORYI! fata Ihene igihebeba:Bwira uwo Musore akwibagirwe umubwire n’ impamvu. Bwira Umugabo wawe ko, uwo muturanyi wanyu ahora yikuba murugo gusaba ko, muryamana! kandi ko, hashize igihe kinini abyifuza!. Mu Rukiko ntihatsinda ukuri, hatsinda ibimenyetso! azazane AMAFOTO n ‘ Amajwi!. Umukino uzaba uwushoje ari 90%!!. Ariko wihane kuko guca inyuma uwo mwashakanye ninko gutema ISHAMI wicayeho!!!!.

Comments are closed.

en_USEnglish