Digiqole ad

McKinstry yahamagaye 26 azavanamo abakina na Iles Maurices

 McKinstry yahamagaye 26 azavanamo abakina na Iles Maurices

Johnny McKinstry ari ku muryango usohoka, ariko ngo abamuzanye bakwiye kumukurikira

*Elias Uzamukunda yongeye guhamagarwa
*Muhadjiri ufite ibitego byinshi yongeye guhamagarwa
*Umuzamu wa Mukura Mazimpaka Andre wigeze kuvugwaho ruswa yahamagawe
*Abandi ni abasanzwe

Johnny McKinstry utoza Amavubi kuri uyu wa gatatu amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 bagomba kuza mu myitozo y’ibanze aho azavanamo 18 bazaba bagize ikipe y’igihugu izakina umukino ubanza na Iles Maurices mu gushaka ticket y’igikombe cy’Africa cya 2017 muri Gabon.

Johnny McKinstry ari ku muryango usohoka, ariko ngo abamuzanye bakwiye kumukurikira
Johnny McKinstry ari ku muryango usohoka, ariko ngo abamuzanye bakwiye kumukurikira

Mu ikipe yahamagawe kuri uyu wa gatatu hagaragayemo Elias Uzamukunda bita Baby ukina mu ikipe ya Le Mans mu batarabigize umwuga mu Bufaransa.

Iyi kipe kandi yahamagawemo umusore ukina hagati muri Mukura VS Hakizimana Muhadjiri ubu ufite ibitego byinshi muri shampionat, ubushize nabwo muri bakinnyi b’ibanza nk’aba mu kwitegura CHAN yari yahamagawe ariko ntiyaza muri 18.

Hahamagawe kandi umuzamu wa Mukura umaze iminsi yitwara neza, uyu ni Andre Hakizimana wigeze kuvugwaho ruswa agikina mu ikipe ya Kiyovu Sports muri ‘saison’ ya 2013-2014.

Tariki 26 Werurwe 2016  nibwo hateganyijwe umukino ubanza wo mu itsinda ‘H’, uzahuza u Rwanda na Iles Maurice, ukazabera i Belle-Vue, kuri stade yitwa Anjaya.

Iminsi itatu nyuma yaho (tariki 29 Werurwe 2016), hakazakinwa umukino wo kwishyura i Kigali.

McKinstry yatangaje ko yahamagaye abakinnyi 20 bakina mu Rwanda, na batandatu (6) bakina hanze y’u Rwanda.

Ibi ngo bikazatuma habaho guhanganira imyanya ku bakinnyi bitwaye neza muri CHAN2016, n’abazaba baturutse hanze.

“Nyuma y’ibyumweru bitandatu tuvuye muri CHAN, tugiye kongera gushyira ikipe hamwe, twitegura umukino ukomeye wo gushaka itike ya AfCON (igikombe cya Afurika).

Twongeye kwakira bakinnyi bacu bakina hanze y’u Rwanda, muri Africa ndetse n’iburayi. Niteze kuzagira imyiteguro myiza, kuko abakinnyi bazaba bahanganira imyanya.” – McKinstry Johnathan

26 bazatangira imyitozo kuri iki cyumweru, iyo myitozo izajya ibera kuri stade Amahoro ariko bacumbikirwe kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

Abakinnyi yahamaye:

Abanyezamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR Fc), Marcel Nzarora (Police Fc) na Andre Mazimpaka (Mukura VS)

Ba myugariro: Michel Rusheshangoga (APR Fc), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya), Soter Kayumba (AS Kigali), Abdul Rwatubyaye (APR Fc), Emery Bayisenge (APR Fc) na Salomon Nirisarike (STVV)

Abo hagati: Yannick Mukunzi (APR Fc), Djihad Bizimana (APR Fc), Jean Baptiste Mugiraneza (Azam Fc, Tanzania), Amran Nshimiyimana (Police Fc), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police Fc), Jean Claude Iranzi (APR Fc), Yussufu Habimana (Mukura VS) na Muhadjiri Hakizimana (Mukura VS)

Ba rutahizamu:Ernest Sugira (AS Kigali), Quentin Kwame Rushenguziminega (Laussane Sport, Swiss), Elias Uzamukunda (Le Mans, France) na Dany Usengimana (Police Fc).

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nuko Nuko msz!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko Kagere Megdi ko atahamagawe M J abitekerezeho!?

Comments are closed.

en_USEnglish