Digiqole ad

Umutoza wa Rayon mbere y’umukino na Panthere yasabye imbabazi

Ku myitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane kuri stade ya Muhanga Sosthene Habimana umutoza wa Rayon Sports mbere y’umukino na Panthere du Nde yo muri Cameroun yasabye imbabazi abafana b’ikipe atoza kubera gutsindwa ibitego 4-0 na mukeba APR FC nk’uko yabitangarije Umuseke.

Umutoza Habimana atanga amabwiriza
Umutoza Habimana atanga amabwiriza. Photo/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Nyuma y’imyitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Habimana yagize ati “Ndasaba imbazi abafana b’ikipe ya Rayon sport kuko tutashoboye kubatsindira ikipe ya APR FC”

Sosthene Habimana akomeza avuga ko ubu bari kugerageza gukosora amakosa bakoze mu mukino wa shampiyona uheruka kubahuza na mukeba

Akomeza avuga ko abafana bagakwiriye kuba abasportive bakabashyigikira ikipe ya Rayon sport ku mukino na Panthere ati “twaratsinzwe muri week-end ishize ubu nibwo bidukomereye kandi dukeneye umusanzu wabo.”

Fuadi Ndayisenga kapiteni wa Rayon yabwiye Umuseke ko nyuma yo gutsindwa na APR FC biyakiriye ariko ubu ngo icyo bashyizeho umutima ari ugusezerera Panthere du Nde

Ikipe ya Panthere du Nde ikina na Rayon sport FC yaraye igeze mu Rwanda, ije gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzaba ku cyumweru.

Ni ikipe yaje igizwe n’abantu 24 barimo abakinnyi ndetse n’abayiherekeje, icumbikiwe kuri La Palisse Hotel i Nyandungu.

Kuri uyu wa gatanu irakorera imyitozo kuri Stade Amahoro bitegura umukino wo ku cyumweru nkuko biteganwa n’amategeko ya CAF .

Umukino uzahuza Rayon Sports na Panthère du Ndé uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Kenya:Anthony Ogwayo azaba ari mu kibuga hagati, yungirijwe na Omondi ndetse na Joshua Achilla. Umusifuzi wa kane akazaba ari Israel Mpaima. Aba bose bakomoka muri Kenya.

Umukino ubanza wari wabereye i Douala, ikipe ya Rayon Sports ihatsindira Panthere du nde 1-0. Igitego cya Leon Uwambajimana ku munota wa gatandatu w’umukino .

Kwizera Pierrot ni we mukinnyi uzongerwamo utarakinnye umukino ubanza mu gihe rutahizamu Sina Jerome we atazakina uyu mukino kuko ibyangombwa bye bitarasobanuka.

Hagati ya Rayon Sports na Panthère du Ndé izakomeza izahura n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yo igomba gutangirira mu cyiciro gikurikira muri aya marushanwa.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • mudutsindire muri week end ibyabaye byarabaye natwe ubutaha tuzayihimuraho

  • Rayon tuyiri inyuma

  • YEWE MANA Y ,IRWANDA UBEHAFI RAYON KUKO IRAKOMEREWE PE

  • NONESE YASABYE IMBABAZI ZIKI KO BAMUTEYE BAMURUSHA.IGIKONA CYARATUZONZE KABISA NJYEWE KIGIYE KUZANDISHA UMUTIMA IYO NSINZWE NIZINDI SIMBABARA CYANE ,UMVA BAZAVUGE IBINDI UMUKINO WASIFUWE NEZA UMUTOZA TUZEMERA NUZADUKUBITIRA APR NKA 5 YIKURIKIRANYA

    • Wangu umbaye kure mba ngukoze mu ntoki ibyo uvuze mbihorana ku mutima pe ariko bizaba tu,naho gushyigikira ikipe yacu ningombwa turayikuuuuuundaaa cyaaaane kuburyo niyo yatsindwa ite ntayivaho ,ku cyumweru turahabaye njye n’abandi benshi turi kumwe

  • Ikipe yuzuyemo abagambanyi; turambiwe rero guhora tuza kureba imikino yarangiye. Nimutitonda muzajya mwisanga kuri stade mwenyine!!

  • UMVA NAWE UYU NAWE UBU NGO ATANZE IGITEREZO CYE RA! TANGA URUGERO. NJYE MBONA NTA MUGAMBANYI UKURENZE WOWE AHUBWO URI NUMBER 1 JYANA UBWO BUROZI BWAWE AHANDI.

  • Ariko abafana ba Rayon mwabaye mute ni ryari muzemera ko mwatsinzwe. Burigihe ngo mwaguzwe ni ryari muzemera kweli?Bravo APR, tomorrow we will be together with you.

  • Ndi umufana wa APR FC ariko nkunda umupira w’amaguru muri rusange,iyo APR yahuye na Rayon sinjye urota umupira urangira kuko umutima uba wavuye mugitereko gusa umukino wubushize waranshimishije cyane kuko twaratsinze nyuma yuko natwe twatsinzwe imikino ibiri yose kandi ibitego bimwe ndavuga 4 ubwo barayon mwihangane kukukuba natwe twarakuyeho umwenda umwe ubwo turacyabafitiye umwenda wa 4:1 rero mumupira nuko bigenda habamo gutsindwa no gutsinda yewe no kunganya,habamo kwishima,kubabara nibindi ntarondoye,njye nemera ko Rayon ikomeye ariko nkemera ko Apr kurubu ikomeye kurushaho Rayon sport,nasoza nifuriza Rayon intsinzi

  • Uburyo bwo gusaba imbabazi bwagira agaciro ni ubwo gukuramo Panthère du Ndé kandi birashoboka. Naho ibindi navane amagambo aho ndumva ntawe uyakeneye ahubwo hakenewe intsinzi.
    Naho kwandika ngo ibya ngombwa bya Sina Jérome ntibirasobanuka ni ukubeshya no kujijisha abasomyi: birasobanutse ahubwo ntiyemerewe gukinira Rayon Sports mu marushanwa ya CAF uyu mwaka kuko impapuro ziri muri CAF zimugaragaza nk’umukinnyi wa Police FC!

Comments are closed.

en_USEnglish