Digiqole ad

Umutoza mushya na Iranzi Jean Claude wakiniye APR FC batsinze TP Mazembe

Rayon Sports itangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi bavuye muri APR FC bari bafite imbaraga z’abafana babakomeraga amashyi y’urufaya kuri buri gikorwa bakoze mu kibuga, n’ubundi Jules Ulimwengu akomeje kwerekana ko ari umukinnyi mwiza.

Umukino wari ukomeye cyane Rayon Sports yasatiraga na Mazembe igasatira

Ku rupapuro Rayon Sports ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’uko bakinaga n’ikipe y’ikigugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Africa.

Mu minota ibanza, umukino warimo imbaraga nyinshi n’isyka, Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yacometse umupira mwiza, Jules Ulimwengu atazuyaje ahita awushyira mu nshundura biba 1-0.

TP Mazembe yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego ariko Heve Rugwiro na we wavuye muri APR FC  na bagenzi Iragire Said wahoze muri Mukura VS ndetse n’umunyezamu Yves Kimenyi na we wakiniraga APR FC baba ibamba.

Umukino urangiye gutyo, Rayon Sports itsinze Tout Puissant Mazembe 1-0.

Ku mutoza Mathurin Ovambe atsinze umukino we wa mbere n’ubwo Rayon Sports itaramwemeza ku mugaragaro nk’uzayitoza, abakurikiye umukino bemeza ko uyu mutoza ari umuhanga.

Mu wundi mukino Mukura VS yatsinzwe na AZAM FC yo muri Tanzania 1-0, gusa abafanaMukura bavuga ko yatsinze ibitego bibiri umusifuzi ntiyabyemera.

Abakinnyi babanjemo kumpande zombie

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports 

  1. KIMENYI Yves ( GK ) APR FC
  2. RUTANGA Eric ( C )
  3. IRADUKUNDA Eric ( Radu )
  4. CIZA Hussein ( MUKURA VS )
  5. IRANZI Jean Claude ( APR )
  6. ULIMWENGU Jules
  7. NSHIMIYIMANA Amran ( APR FC )
  8. kakule MUGHENI Fabrice
  9. OLOKWEI Commdore
  10. RUGWIRO Herve ( APR FC )

Ababanjemo muri TP Mazembe

  1. BAKURA ULUNDE Aime ( GK )
  2. RAINFORD Kalaba ( C )
  3. MASENGO Godrt
  4. ZOLA KIAKU Arsene
  5. MWAPE Tandi
  6. MONDEKO Zatu
  7. SINKALA Nathan
  8. TSHIBANGO Tshikuna
  9. MULEKA Jackson
  10. LIKONZA Glody
BAKURA ULUNDE Aime yatsinzwe igitego mu minota ya kare y’igice cya mbere
Iranzi Jean Claude yari amenyerewe mu mwambaro w’Umukara n’Umweru wa APR FC uyu munsi yari aberewe mu mwenda w’Ubururu wa Rayon Sports.
Nyuma y’umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu Iranzi aragaragaza ko yishimye cyane
BAKURA ULUNDE Aime amaze guhindukira
Abari abakinnyi ba APR FC uyu munsi bari muri Rayon bahawe umwanya barigaragaza
Abafana ba Rayon Sports baraye bishimye cyane
Jules Ulimwengu wa Rayon Sports ni we wafunguye amazamu
Tout Puissant Mazembe ni ikipe ikomeye, umutza wayo yavuze ko kuba yatsinzwe yarushijwe ariko ngo ifite abakinnyi bari mu gikombe cya Africa, nubwo ikipe ya Congo Kinshasa yakuwemo na Madagascar kuri penaliti
Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa EAC (EALA), Martin Ngoga yarebye uyu mukino
Abafana ba Rayon Sports bishimiye uko ikina n’igihangange Mazembe
Rayon Sports n’abakinnyi yaguze muri APR FC abo ni bo babanjemo
Hari n’abafana APR FC baje kureba abakinnyi bari ababo uko bitwara
TP Mazembe na yo ifite abakunzi i Kigali
Rayon Sports yakomeje kurinda igitego yabonye kare
Aba ni abasimbura ba TP Mazembe
Nyuma yo kugenda kwa Manzi Thierry Rayon Sports iyobowe na Rutanga Eric
Abafana ba Rayon Sports bari bayiri inyuma ku mukino wayo wa CECAFA Kagame Cup
Abakinnyi n’abatoza barashimira abafana
Abayobozi ba APR FC Lt Gen Jacques Musemakweli na Alexis Kagame bakurikiye uyu mukino
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ni umwe mu b’imena bafana Rayon agaragara kenshi ku kibuga
Umutoza wa TP Mazembe yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports yabahaye akazi
Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye na Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Uyu nubwo afana Arsenal n’umukino wa Rayon Sports na Mazembe kuwureba ntibyari kumugwa nabi
Mu bandi bafana Miss wakunzwe na benshi, Josiane na we yarebye uyu mukino
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezi, Eng Uwihanganye Jean de Dieu na Gacinya Chance Denis “wavuzwe mu bari mu ishyamba” na we yarebye umukino nk’umufana ukomeye wa Rayon Sports wanayiyoboye
Umutoza Mathurin Ovambe na Rutanga Eric baganira n’itangazamakuru

Amafoto@KUBWAYO Adrien &NDAGIJIMANA Eric

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish