Rayon Sports itangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi bavuye muri APR FC bari bafite imbaraga z’abafana babakomeraga amashyi y’urufaya kuri buri gikorwa bakoze mu kibuga, n’ubundi Jules Ulimwengu akomeje kwerekana ko ari umukinnyi mwiza.
Ku rupapuro Rayon Sports ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’uko bakinaga n’ikipe y’ikigugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Africa.
Mu minota ibanza, umukino warimo imbaraga nyinshi n’isyka, Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yacometse umupira mwiza, Jules Ulimwengu atazuyaje ahita awushyira mu nshundura biba 1-0.
TP Mazembe yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego ariko Heve Rugwiro na we wavuye muri APR FC na bagenzi Iragire Said wahoze muri Mukura VS ndetse n’umunyezamu Yves Kimenyi na we wakiniraga APR FC baba ibamba.
Umukino urangiye gutyo, Rayon Sports itsinze Tout Puissant Mazembe 1-0.
Ku mutoza Mathurin Ovambe atsinze umukino we wa mbere n’ubwo Rayon Sports itaramwemeza ku mugaragaro nk’uzayitoza, abakurikiye umukino bemeza ko uyu mutoza ari umuhanga.
Mu wundi mukino Mukura VS yatsinzwe na AZAM FC yo muri Tanzania 1-0, gusa abafanaMukura bavuga ko yatsinze ibitego bibiri umusifuzi ntiyabyemera.