Digiqole ad

Umutoza Jean Marie Ntagawabira yasezeye kuri Rayon Sports

Remera – Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 06 Nyakanga, Jean Marie Ntagwabira yatangaje ko asezeye ku butoza bw’ikipe ya Rayon Sports kuko abona ibibazo biri muri iyi kipe atari ibyakemuka vuba.

Jean Marie Ntagwabira yasezeye muri Rayon Sports
Jean Marie Ntagwabira yasezeye muri Rayon Sports

We ubwe yagize ati: “Ntabwo naguma muri Rayon Sports kuko ibibazo nasanze nibirimo uyu munsi atari ibibazo byakemuka uyu munsi cyangwa ejo”

Ibibazo umutoza Jean Marie Ntagwabira yavuze ko ariyo mbarutso yo kwegura kwe, bishingiye ahanini ku mikoro ariko akagaruka ku buyobozi butagiye buvuga ukuri kuburyo ikipe ihagaze ahubwo bukizeza ibitangaza abakinnyi na Staff.

Urwo ruhurirane rw’ibibazo bishingiye ahanini ku mikoro na “Team Management” nirwo umutoza Jean Marie avuga ko rutumye asezera muri Rayon Sports.

Jean Marie Ntagwabira yavuze ko mu kazi ke yagiye ananizwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse bamwe bamusaba kwegura, ariko akabahakanira ababwira ko azava mu ikipe ari uko amasezerano ye muri Rayon Sports arangiye nyuma y’igikombe cy’amahoro.

Ntagwabira yaje muri Rayon Sports muri Mata 2011 avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaraje azanywe na Albert Rudatsimburwa igihe ubuyobozi bwa Contact FM bwari bwarumvikanye na Rayon Sport ubufatanye.

Ubu bufatanye bwa Rayon na Contact FM ntibwarambye, Rayon Sports isubira mu maboko y’abanyamuryango bita Imena.

Ibibazo byagiye bivugwa muri Rayon ahanini, bishingiye ahanini ku mikoro. Aya mikoro atuma imishara y’abakinnyi na Staff itabonekera igihe agonganisha inzego z’ubuyobozi, abakinnyi n’abafana benshi b’iyi kipe aho usanga buri ruhande rushinja urundi kutuzuza inshingano zarwo.

Tariki 26 Mata 2011 ubwo Ntagwabirayerekanwaga nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

UM– USEKE.COM

en_USEnglish